RUHUGA WA NDAGIJE
Habayeho umugabo akitwa Ruhuga rwa Ndagije, akaba umutunzi cyane. Yari atunze ubushyo bw'inka n'intama nyinshi, ariko adafite abana.
Ruhuga yari afite inshuti ye y'amagara bakuzura cyane, bakagenderana. Ruhuga wa Ndagije yagenderera inshuti ye bakanywa, bakivuga, bagaseka, ariko Ruhuga we ntiyasekaga na rimwe. Iyo nshuti ye na yo yaba yamugendereye, na none bagaseka, bakishima, Ruhuga we ntaseke, agaceceka, maze bikababaza inshuti ye cyane.
Hashize iminsi myinshi, inshuti ye iramubwira iti “Twaruzuye kuva kera, ariko untera agahinda, kuko ngushimisha nkaguha n'inka ukarenga ntuseke, naba naje iwawe, bikaba kwa kundi ntuseke; iti None iyo ngeso yawe igiye kuzaduteranya twangane!” Ruhuga rwa Ndagije aramusubiza ati “Shaka inzoga nanjye nshake indi, maze tujye ahiherereye h'ahantu hatava izuba, maze nkubwire ikimbabaje”.
Inzoga barazishaka, bajya ahantu hatava izuba. Ruhuga ati “Umva ikintu gihora kimbabaje: ni uko ntunze inka n'ibintu byinshi ariko singire urubyaro”. Incuti ye iramubwira iti “Urashake inzoga nziza maze tuzajye kwa Mashira ya Sabugabo kuraguza, agahinda ufite kazashire”. Ruhuga ashaka inzoga nziza, amaze kuzibona arazikoreza baragenda. Ngo bogere ku musozi wo hakurya yo kwa Mashira, bahasanga umukobwa w'impazi ya magama, akaba mushiki wa Mashira. Akibabona arababaza ati “Murajya he mwa bagabo mwe?” Bati “Hari aho tujya”. Ati “Nimunsogongeze kuri izo nzoga, kandi ndabiruzi nta handi mugiye hatari kuri iriyo nyana y'imbwa Mashira; ni ho muzijyanye mujya kumuraguzaho; agiye ngo gupfusha umwana w'umukobwa kandi arahisha n'urugo”.
Baragenda, bataragera kwa Mashira, bacumbika aho. Bukeye inzoga barazisiga, baragenda no kwa Mashira, bajyanywe no kubanza kumutata. Bahingutse mu irembo, Mashira ati “Murajya he n'iriya mbwakazi y'agakobwa yantutse, igiye gutwara inda y'indaro!.. Ati Nimuzisubiraneyo ndanze kubaragurira! Nagende abaragurire”. Basubira inyuma basanga wo mukobwa; bagezeyo baramubwira ngo nabaragurire, uwo bari basanze yanze kubaragurira.
Impazi ya Magoma aza kumenya ko musaza we yamututse ngo azatwara inda y'indaro. Bamuha izo nzoga arazinywa, arangije abwira Ruhuga rwa Ndagije ati “Untambire inda y'indaro ngutambire iyo kubyara”. Ruhuga rwa Ndagije arongora Impazi ya Magoma, amutambira inda y'indaro, undi na we amutambira inda ibyara.
Inzoga zisigaye, z'ibice dore ko zose Impazi ya Magoma yari yagiya azinywaho, abwira Ruhuga ngo naziteranyirize hamwe, maze azikoreze, agende azisembuze izindi, aziturire, ngo azatekeshe n'ibishyimbo bashyiremo amavuta n'umunyu, kandi akanishe n'inkanda nziza n'umweko wayo, ashake n'ubutega bwiza bw'igikaka, azabijyane nk'umuntu ujya ibwami, kandi ngo anyure mu ishyamba, ngo azahasanga agakecuru kari nyirasenge; ati “Uzicishe yo nk'ujya gusaba igishirira”. Amuragurira ko ari ako gakecuru kari nyirasenge, se yahemukiye, kamubujije kubyara; ati “Uragashyire ibyo bintu byose nkubwiye gushaka”.
Nuko umuhungu muzima ajya kubishaka, amaze kubibona, aragenda n'aho ka gakecuru kari kari. Ibintu arabicumbikisha, acaho ajya gusaba igishirira. Agakecuru karamubaza kati “Aha hantu uhagejejwe n'iki, ko nta muntu wundi uhazi?” Ruhuga ati “Nabonye akayira, mbona n'umwotsi mbona ko hari abantu bahatuye”. Arakomeza aganiriza agakecuru, arakabaza ati “Muri iri shyamba wahaje ute?” Agakecuru kati “Ni umuruho wahanzanye maze gupfakara, musaza wanjye yanga kunyubakira, ncaho niyizira muri iri shyamba ndahatura”. Nuko ahamagaza amata aha abana, ahamagaza n'inzoga azitura ka gakecuru, ahamagaza ibishyimbo aha abana bararya birabashimisha, ariko ka gakecuru katazi ko bagira icyo bapfana.
Nuko agakecuru kamaze guhaga, kabonye n'ibyo kagiriwe byose n'umunyarwanda, kati “Yuuuuu! kati Ubonye umunyarwanda ngo andutire Ruhuga wa Ndagije; kati Ruhuga rwa Ndagije ntakabyare ntagaheke”. Undi aramubwira ati “Erega ni we jyewe uvuma!” Kati “Yeeeee?! Enda ibiri ibyawe, sinamenye ko ari wowe; kikuramo na ya nkanda n'ubutega,” karabimuhereza. Ruhuga ahendahenda agakecuru ati “Mukecuru sinari nkuzi n'ibyo bakugiriraga, nari ntarabaho! ati None nje kugutarura no kukuvana muri iri shyamba ngo njye kukubakira”.
Agakecuru karacururuka, kati “Ubwo uri mwana wanjye enda ubone icyo unkorera, nugikora ndamenya ko unkunze”. Ati “Enda karaba urye izi mboga”. Undi arazirya. Arangije, barahaguruka n'abana bako, arabajyana. Bageze mu nzira agakecuru kati “Ubyare uheke mwana wanjye”. Bageze iwabo yubakira nyirasenge, amuha n'ibintu. Umugore wa Ruhuga rwa Ndagije arasama, arabyara abahungu n'abakobwa, baranezerwa, na ya nshuti ye yaza noneho bakizihiza ibirori, bagaseka bakabyina.
Si jye wahera hahera umugani.