RUSHYANUKA na GACU
Habayeho umugabo akitwa Rushyanuka, akaba umutunzi cyane; akagira n'umushumba witwa Gacwera, agashumba k'ingabe ya Ruhiri katazinywesha ubucuma; kakabana na mwene nyina wa Rushyanuka mu nka.
Bukeye Gacu atuma kuri Rushyanuka ko amaherezo bazarwana. Ngo bucye mu gitondo, Rushyanuka ajya gucurisha imyambi. Gacu aratera asanga inka zirimo Gacwera na mwene nyina wa Rushyanuka. Gacu araza n'ingabo bicara ku irembo. Imfizi irivuga. Gacwera ati “Ndakwicira Gacu, ndakwicira abana ba Gacu, ndakwicira abakwe ba Gacu, ndakwicira abagore ba Gacu”. Imfizi irongera irivuga, Gacwera ati “Ingabo yanjye nyibindira mu kwaha, nkica abantu batanu!” Imfizi imaze kwivuga, Gacwera yenda umutana arawusuka. Mwene nyina wa Rushyanuka arafora ahamya igikingi cy'irembo, asimbuka urugo ajya mu rufunzo. Gacwera, agashumba k'ingabe ya Ruhiri katazinywesha ubucuma, arafora yica abantu batanu; ararasa akoboka intoki, inka barazijyana. Gacwera abwira abakobwa bo mu rugo ati “Nimuzambarire impumbya zizagaruke”. Hasigara imfizi n'isumba yayo.
Gacwera ajya kubwira Rushyanuka ko Gacu yanyaze inka. Rushyanuka araza asanga inka zaranyazwe, umujinya uramwica. Bukeye agishishiriza mu ishyamba baca ingando, bacanira inka. Gacu, akaba yicaye ku icukiro n'abatwa be n'abagaragu be, n'abakwe n'abana be. Gacu atuma abatwa batatu kwa Rushyanuka, bagarutse baramubwira bati “Umwotsi uri mu nkora y'imfizi”. Gacu arongera atuma abandi; na bo baza bamubwira kwa kundi. Gacu aricecekera.
Bukeye Rushyanuka aratera, asanga Gacu yahingishije, n'inka zibyagiye ku irembo. Rushyanuka atuma umushumba kumuvunyishiriza; umushumba aragenda abwira Gacu ati “Rushyanuka arashaka ko mubonana”. Gacu ati “Ngiye kureba uwo muntu”. Abandi bati “Witabe iyo mbwa!” Gacu yenda ingabo n'amacumu abiri n'inkota; arongera atuma umushumba ati “Genda ubwire Rushyanuka uti Ngwino mubonane, uti Ngwino muhurire mu rugo”. Umushumba aragenda aramubwira, ati “Gacu ngo ngwino mubonane”. Rushyanuka ngo abe akigera mu rugo, atamika umwambi arafora ararekura, ahamya urugi rwo hagati, umwambi uhitana urugi rwo haruguru, wica abakobwa babiri bari bahari. Gacu arasohoka. Rushyanuka ati “Mbanza”. Gacu ati “Hama nkubanze”. Araritera rimushyira hasi, ararikira. Rushyanuka ati “Reka nanjye ngutere”. Ararimutera rimushyire hasi rimushyira hejuru, arimukubita mu mutima, yikubita imbere y'igitabo.
Rushyanuka ahamagara umugore ati “Ngwino wegure umugabo wawe aranunitse”. Umugore arasohoka. Rushyanuka yenda inkota y'umugabo we arayimukubita, amugereka hujuru y'umugabo we, yica n'abana bose, n'abagore n'abakwe babo arabatsemba. Nuko Rushyanuka akubura ibyo kwa Gacu byose, inka n'intama, byose arabijyana, arabitunga.
Si jye wahera hahera umugani.