RUSHYENDEGA
Habayeho umugabo Rushyendega, ashaka umugore barabana. Bukeye umugore abwira umugabo ati "Ntiduteze kubana neza ngo nshire agahinda utampaye uruhu rwa Nyirampongo wo mu ishyamba". Umugabo we aramusubiza ati "Ibyo na byo, ati Nahiriwe no guhiga".
Bukeye, Rushyendega ajya guhiga, aza kuvumbura impongo. Ati "Umugore wanjye ni yo yapfaga!" Rushyendega ayirukaho ayitera icumu ntiryayihamya, impongo iramugereka, imutera ihembe, rimujugunya mu bushorishori bw’igiti, ahagama mu mashami yacyo.
Rushyendega akiboreraho, amaze kubora avamo akanyoni. Nuko akanyoni karakugendera kajya kwa sebukwe wa Rushyendega, gahagarara ku bikingi by’irembo, kararirimba kati
"Mfungurira!
Ko naguhaye agahamba kanjye karagirwa na bitanu ukanga ukambenga we!
Mfungurira!
Nkaguha imfizi yayo Baragobora ukanga ukambenga we!
Mfungurira!
Ngo urashaka Mukara wa Nyirampongo mu ishyamba!
Ko nayiteye ikanterura ikanta mu giti cy’umusagavu, Nyamubumba we! Mfungurira!
Nzakurushya uwo wanduhije we, urakanyagwa!"
Abari aho bose bayumvise barumirwa, bagira n’agahinda n’ubwoba, inyoni barayirukana. Inyoni iraguruka ijya kugwa ku rugo rwa Rushyendega, isubira muri ya ndirimbo yayo iti
"Mfungurira!
Ko naguhaye agahamba kanjye karagirwa na bitanu ukanga ukambenga we!
Mfungurira!
Nkaguha imfizi yayo Baragobora ukanga ukambenga we!
Mfungurira!
Ngo urashaka Mukara wa Nyirampongo mu ishyamba!
Ko nayiteye ikanterura ikanta mu giti cy’umusagavu, Nyamubumba we! Mfungurira!
Nzakurushya uwo wonduhije we, urakanyagwa!"
Bayumvise barumirwa, muka Rushyendega we ayumvise ariheba. Nuko inyoni bayiha amazi iranywa, bayiha n’ibyo kurya; imaze guhaga irongera isubira mu magambo yavuze.
Muka Rushyendega n’agahinda kanini arasohoka ajya hanze; bimwanga mu nda, noneho araboneza ajya ku ruzi, ahagarara ku nkombe. Inyoni iraza imuhagarara iruhande, maze imusunikira mu ruzi, umugore ararohama, apfa azize ubukunguzi bwo kuririra kwambara akarusho.
Indirira kwambara y’umugore yahejeje umugabo i Rumbashi!
Si jye wahera hahera umugani.