RUYENZI

Habayeno umugabo akitwa Ruyenzi, azana umugore, bayarana unwana umwe w’umukobwa bamwita Ntunda. Bukeye inzara iratera, nyina arapfa; nuko se aramusuhukana, ariko mu nzira bataragera aho bagera, umwana asigara inyuma, se yikomereza inzira, aramusiga. Aho yasigiye mwana, hari umushumba wari uragiye inyana; bugiye kwira umushumba aramujyana, amushyira mu rutare. Uwo mushumba na we yari yarapfushije nyina, yitwaga Kabiri ka Nyabugi.

Nuko yajya kwahura inyana, akabwira muka se ngo amuhe ibyo kurya n’amata abijyaneho impamba, undi akabimwima. Umugabo na we, ati "Mpera umwana ibyo kurya ni we mfite wenyine, winterera umwana agahinda ngo umwicishe n’inzara". Nuko muka se akabona kubimuha. Umwana akabijyana, agashyira umwana yashyize mu rutare, bakabisangira. Umushumba yageraga imbere y’urutare akavuga aririmba ati "Mwana w’ibisage n’ibikinga, mwana w’incucu n’inyamaheri, curanya amayombo uze wonke ndi nyoko kabiri:"

Umwana na we akamusubiza ati "Karame kiramira cya ndanze guhunga."

Nuko urutare rugakinguka, bakarya bakanywa, barangiza bagakina. Umushumba agacyura inyana, yamara kuzigeza mu kiraro, agasubira yo kuganiriza mugenzi we. Bwacya agasubira yo; igitondo n’ikigoroba, nta handi yaragiraga; akagenda na none akamuhamagara mu karirimbo, bakarya bakanywa, bagakina. Uko bukeye ni uko, uko bukeye ni uko.

Muka se wa Kabiri ashaka kwica Ntunda

Hashize iminsi, abantu batuye hafi y’aho umushumba yaragiraga, babwira muka se, bati "Ko tujya tubona umwana ukina n’uwanyu hariya ku rutare, ni uwa hehe?" Muka se araceceka ntiyagira icyo avuga; kuva ubwo atangira kujya agenzura Kabiri ka Nyabugi. Mu gitondo umushumba yahura inyana, muka se aramukurikira, yumva ukuntu ahamagara Ntunda, Kabiri atamenye ko muka se amuri inyuma. Amaze kubumva bombi, arigendera.

Mu gitondo kare, umugore arazinduka, asiga abwiye umugabo we ngo ntakame inka atavuye aho agiye, ngo ntahagarara yo. Aragenda no kuri rwa rutare ahamagara umwana, nk’uko Kabiri yahamagaraga. Ntunda aritaba, urutare rurakinguka. Nuko nyamugore ashyira umwana mu giseke aramwikorera amujyana imuhira, agira ngo azamwice aveho.

Bamaze gukama inka, Kabiri yahura inyana, uko asanzwe, ajyana n’ibyo kurya n’amata; ageze imbere y’urutare arahamagara, abura umwitaba; arongera arahamagara, urutare rwanga gukinguka; ibyo kurya ntiyaba akibiriye arabimena, n’amata arayabikira, acura umuborogo. Abaturanyi bumva umwana arira, bajya guhamagara iwabo ngo baze kureba ikimuriza... Se araza amubaza ikimuriza.

Umwana ati "Nari mfite umwana nitoraguriye, akaba ahangaha mu rutare; nazanaga ibyo kurya n’amata tukabisangira; none nahamagaye ndamubura". Umwana acyura inyana. Ageze imuhira muka se aramugaburira, umwana yanga kurya ahubwo akomeza kurira. Nuko se dramubaza ati "Ese wajyaga umuhamagara ute?" Umwana amusubiriramo uko yahamagaraga ati "Mwana w’ibisage n’ibikinga, mwana w’incucu n’inyamaheri, curanya amayombo uze wonke ndi nyoko Kabiri".

Se ati "Ongera umuhamagare mwana wanjye". Umwana asubiramo aramuhama gara ati "Mwana w’ibisage n’ibikinga, mwana w’incucu n’inyamaheri, curanya amayombo uze wonke ndi nyoko Kabiri". Ku nshuro ya kabiri Ntunda aramwitaba ati "Karame kiramira cya ndanze guhunga". Nuko se amaze kumva abo bana, aragenda akura umwana mu giseke cyari mu mbere, ati "Dore uwakurizaga ng’uyu". Nuko umwana arakunda arahora.

Ruyenzi amenya umwana we Ntunda wari warazimiye.

Umwana aba aho, arakura, na wa mushumba aba umusore. Bukeye Kabiri ashaka inzoga, maze atumira iwaba wa muka se. Ruyenzi se w’umukobwa, aza mu batumiwe. Kabiri ka Nyabugi abatekerereza ukuntu yiboneye umwana akamurera, akamurerera mu rutare, bukeye muka se akamumwiba agira ngo azamwice. Arangije kubibatekerereza, azana umukobwa aramubereka, bose baramutangarira, bati "Umuntu wagize igitekerezo cyo kwica uyu mwana, ni we wo gupfa".

Nuko musaza w’uwo mugore yenda icumu agira ngo arimutere amwice; umukobwa aramubuza ati "Mureke yarandeze". Se w’uwo mukobwa na we ati "Uyu mwana ni uwanjye namubuze mu nzara, none ndamubasabye nimumumpe". Abandi baranga. Se ati "Ndabaha inka". Barazanga bati "Kereka nuduha inka munani, kandi ukazamudushyingira".

Kabiri ka Nyabugi arongora Ntunda ya Ruyenzi.

Kabiri ka Nyabugi abwira Ntunda ya Ruyenzi ati "Uramuka umbenze igihango cyanjye kikazakwica". Umukobwa aremera. Nuko umukobwa ajyana na se, bageze iwabo, umukobwa ati "Harya nzajye kwa Kabiri ka Nyabugi?" Umupfumu aragurira Kabiri ka Nyabugi, ngo nibohereze umuntu kwa sebukwe, umukobwa arashaka kumubenga.

Kabiri ka Nyabugi ati "Nta wundi natuma utari umutwa, ni we wanenya iby’aho". Umutwa aragenda no kwa Ruyenzi, asanga umukobwa yicaye mu gikari n’abandi bakobwa. Haciye akanya, umutwa aragenda yurira igikari, yumva Ntunda abwira bagenzi be ngo

"Kabiri ka Nyabugi nzamutega abana bateze ibisage, nabareba nanjye murore mubenge mba ndoga Ruyenzi!

Nzamutega abagore bateze ingori mu nkike yo hepfo n’abakobwa bambaye ubusa mu nkike ya ruguru, nabarora nanjye murore mubenge mba ndoga data Ruyenzi!

Nzamutega akago k’akagera karimo umugeni, naza ntagasimbuke nzamurora mubenge mba ndoga data Ruyenzi!

Nzamutega igicuma cy’inzoga y’ubuki giteretse mu kirambi n’umuheha hejuru yacyo; naza ntayinywe, murore mubenge mba ndogo data Ruyenzi!"

Wa mutwa yumva iyo mihigo yose, arangije aragenda ayibwira Kabiri ka Nyabugi. Bukeye Kabiri ka Nyabugi ajya gutahira. Ageze mu marembo ntiyareba mu nkike z’urugo, ntiyareba ibyo bamuteze byose. Ageze ku rugo rw’akagera rwarimo Ntunda, arazimiza ararusimbuka; ageze mu kirambi, ahasanga inzoga y’ubuki mu gicuma, asomaho, arahita asanga Ntunda ya Ruyenzi, aramurongora.

Nuko Kabiri na Ntunda barabana, baratunga baratunganirwa

Si jye wahera hahera umugani.