RWABUZEGICA

Kera, habayeho umugabo akitwa Rwabuzegica. Hanyuma ashaka umugore, babyarana abana benshi, basanze basa n’inyamaswa z’amoko atandukanye, babita ibyontazi: Inyombyi, Ishwima, Igitagagurirwa, igikeri, inkomyi, Ifuku, Isazi, Urushishi. Bukeye, Rwabuzegica agiye gusaza, araga abana be. Inyombyi ayiraga ubutware, ishwima ayiraga kuragira inka, Igitagangurirwa akiraga gutega, Isazi ayiraga gutata, Urushishi aruraga kujya rutabara rukarwana, Igikeri akiraga kujya kivoma amazi, Ifuku ayiraga gufukura amariba; Inkomyi ayiraga gukingura imiryango ikinze. Rwabuzegica amaze kuraga abana bose, arasaza.

Bukeye inkuba iraza, isanga inka mu rwuri, irazinyaga. Inyombyi ikoranya abavandimwe bose, irababaza iti: tubigize dute ko tutari bwurire ijuru ngo tujye kugarura inka zacu ? Igitagangurirwa gifata iyambere kirasubiza kiti : ngiye gukora urwego tuzamukiraho, tukagera ku ijuru. Igitagangurirwa kiragenda kirarukora, kiraruzana. Ibyontazi birwuririraho, bigeze mukirere hagati, inyota irabyica, biricara. Igikeri gisubira ku butaka, kizana amazi, abavandimwe bose baranywa, bamaze gushira inyota, bakomeza urugendo.

Bageze ku ijuru basanga riradadiye. Inkomyi iratambuka, irarukoma rurakinguka, bibona aho binyura. Ibyo ntazi bigeze ku irembo kwa Nkuba birahamagara biti: yemwe bantu bo kwa Nkuba. Baritaba, haza n’umuntu uje kureba abahamagaye abo ari bo. Asanga ari Ibyontazi. Biramutuma biti: jya kutubwirira Nkuba aze tubonane. Umugaragu aragenda abwira Nkuba ati: ku irembo hari ibyontazi, ngo biragushaka. Nkuba aratangara cyane ati: ibyo byontazi bigeze hano bite kandi urugi rw’ijuru rukinze ? Genda ubibwire ko ndahari.

Umugaragu aragenda asohoza ubutumwa, aranabibwira ati: nimuze njye kubacumbikira, n’ubwo Nkuba adahari, muzabonana ejo. Biragenda, arabicumbikira. Isazi iba yagurutse, igwa kuri wa mugaragu waje kubareba, iramuherekeza ngo, yumve ibyo avugana na Nkuba. Nkuba abwira wa mugaragu ati: ubwo umaze kubaha icumbi, genda ubahe n’ibyo barya ariko ubishyiremo amarozi, ariko ntuyashyire mu mata kuko kizira. Isazi iba yabyumvise. Isubiranayo na wa mugaragu. Ibwira bene wayo iti: ibyo bagiye kutugaburira babiroze ntimubikoreho; mwinywere amata yonyine kuko yo nta burozi burimo. Nuko ibyontazi byinywera amata, ibindi birabimena.

Mu gitondo bibyuka bijya kwa Nkuba. Birahamagara biti: Nkuba naze tubonane. Nkuba ati: ibyontazi byakize uburozi bite? Nkuba araza abonana na byo. Inyombyi iramubaza iti: inka zacu wazinyagiye iki? Nkuba ati: nta nka zanyu najyanye. Dore muri benshi, nimuzigenze hose muri iki gihugu. Nimuzibona, muzazijyane. Ndetse nzabongereraho n’indi y’icyiru. Nkuba asubiye iwe abwira abagaragu be ati: biriya byontazi, muze kubitwikira mu nzu nijoro, maze nzarebe uko bikurikirana inka zabyo. Isazi yari ikiri ku mugongo wa wa mugaragu, imaze kumva ibyo nkuba avuze, ijya kuburira bene nyina.

Bwije, inzu ibyontazi byari biryamyemo barayitwika. Ifuku ibonye uko bigenze, icukura umwobo uhinguka hanze, abavandimwe bayo bose bacamo, bajya kurara inyuma y’inzu, bitegereza uko ikongoka. Bwarakeye, Nkuba yohereza abagaragu kureba niba bya byontazi byarahiye byose. Basanze byose bikiri bizima byicaye mu ivu ry’inzu yahiye. Nkuba abyumvise arumirwa ati: bya bitindi ntawe uzabikira. Yongeramo ati : nimubyohereze mu rwuri kugira ngo bijye kureba inka zabyo, ngira ngo ntazo bizamenya! Ibyontazi bijya aho inka zarishaga, bigezeyo, abashumba barabyirukana. Urushishi rubwira bene nyina ruti: mumpe umwanya njye kwivuganira n’uriya mugabo Nkuba.

Urushishi ruragenda no mu nzu. Rusanga Nkuba aryamye. Rugeze ku musego, ruhasanga igicuma kilimo inzoga n’umuheha. Rutondagira umuheha, rugeze hejuru yawo rurahagarara. Nkuba agiye gusoma inzoga, rumujya mu kanwa, rufata mu muhogo. Yumva arababara ati: nsomye inzoga none sinzi ikimbabaza mu muhogo. Arikokomora, urushishi rwanga kuvaho. Bimuviramo indwara ikomeye. Umuhogo urabyimba.

Abapfumu baraza, bararagura. Bamubwira ko agiye kwicwa n’ibyontazi, byamuteye, kandi ko azabikira ari uko abihaye inka zabyo, n’inka y’indishyi y’akababaro. Buracya, atumiza inka zabyo, uko ari esheshatu, n’iya karindwi y’icyiru, arazibaha ababwira ati: dore inka zanyu, maze mumvire aha, mbone amahoro. Nuko urushishi ruramurekura, ruratondagira rwisangira bene warwo. Nuko bishorera inka zabyo, birataha. Bigitirimuka aho, Nkuba akira ya ndwara ye. Bigeze ku muryango w’ijuru bisanga nanone ufunze. Inkomyi irongera irakoma, ijuru rirakinguka. Birataha, bigera ku rwego biramanuka n’imuhira.

Bihageze bihamagara abagore babyo ngo bazane ibyansi bikame. Bimaze gukama, inyombyi iti : aya mata ni ay’impundu. Ni jye uyajyana kuko ari jye mutware. Ibindi byontazi nabyo bivuga bityo kuko buri cyose cyari cyakoze umurimo wacyo w‘umwihariko kandi wari ukenewe kugira ngo bigere ku mugambi wabyo. Bigeze aho, urubanza rubura gica nk’uko izina rya se ryabivugaga. Icyo gihe hagoboka umugenzi arababwira ati : impaka zanyu maze kuzumva kandi murapfa ubusa. Mwese mwafatanyije kugarura inka zanyu, igisigaye ni ukuzisangira mu mahoro. Ibyontazi biremera, umwe wese afata inka ye, ayicyura mu rugo rwe, amahane ashira atyo.

Nguko uko Ibyontazi byene Rwabuzegica byabonye umugenzi muhire, uca urwo rubanza, abavandimwe bakabana mu bumwe bwa kivandimwe, bagatunga, bagatunganirwa.