RWABUZEGICA
Habayeho umugabo Rwabuzegica, maza agiye kubyara, abyara ibyontazi: inyombya, akurikizaho ishwima, ikibugu, ifuku, igitaganguriwa, isazi, urushishi, igikeri, inkomyo n’inkuba.
Bukeye Rwabuzegica agiye gusaza araga abana be.
Inyombya ayiraga ubutware, ishwima ayiraga kuragira inka yari atunze. Ikibugu akiraga kujya kizishokera; igitagangurirwa akiraga gutega. Isazi ayiraga gutata; urushishi aruraga kujya rutabara rukarwana. Igikeri akiraga kugomera amazi; ifuku ayiraga gufukura amariba. Inkomyi ayiraga gukoma, ngo icyo ikomye cyose kizibukire.
Rwabuzegica amaze kuraga abana be bose arasaza.
Bukeye inkuba iraza, isanga inka mu rwuri irazinyaga; ishwima yari iziragiye iraza iti "Inka zacu inkuba irazinyaze". Abana bose baraterana bati "Turabigenza dute ko ari ntawahururira ku ijuru?"
Igitagangurirwa kirihorera maze kiragenda gishaka urwego, kimaze kurubana kiraza kibwira inyombya kiti "Ngwino dutaborire inka zacu". Inyombya iti "Tukazagezwayo n’iki?" Igitagangurirwa kiti "Urwego ruzatugeza ku ijuru ndarufite, ngwino tugende"."
Byose biraterana, igitagangurirwa cyikorera urwego kijya imbere, biragikurikira; bishinga urwego, nuko birurira bigera hejuru cyane, biza kugira inyota, igitagangurirwa kinanirwa kuzingura urwego n’ibindi binanirwa gukomeza urugendo.
Igikeri kiti "Nsubiye hasi mvome amazi nyabazanire dukomeze urugendo". Kiragenda kiravoma, kizamukana amazi; bimaze kunywa bikomeza kurira. Biragenda bigera ku ijuru, bisanga ijuru ridadiye; nuko inkomyi irarikoma, ijuru rirakinguka bibona aho binyura, biragenda bigera kwa Nkuba, bihagarara ku irembo birahamagara biti "Yemwe abo kwa Nkuba!"
Baritaba, haza n’umuntu uje kureba abahamagaye abo ari bo, asanga ari Ibyontazi. Biramutuma biti "Jya kutubwirira Nkuba aze tubonane". Umugaragu aragenda abwira Nkuba ati "Ku irembo hari Ibyontazi ngo biragushaka." Nkuba ati "Ibyo Byontazi ni ibiki?" Umugaragu ati "Ibyontazi bimeze bitya na bitya"; ayitekerereza uko yabibonye; ndetse abivuga mu mazina yabyo. Nkuba aratangara ati "Ibyontazi bigejejwe aha n’iki? Nari nzi ko bitazabona amaguru abigeza aha!" Isazi iba yagurutse igwa ku mugaragu waje kubireba, ngo ijye gutata, yumve ibyo umugaragu abwira Nkuba. Nkuba abwira umugaragu we ati "Genda ubibwire ko ndahari". Isazi ubwo irabumva. Umugaragu ati "Nimuze njye kubacumbikira n’ubwo Nkuba adahari, muzabonana ejo". Biragenda arabicumbikira. Isazi na none ikomeza kumugendaho ngo ijye kumva inama bajya biherereye iwabo. Nkuba abwira abajya kuzimanira Ibyontazi ngo bashyiremo amarozi yo kubyica. Isazi iba yabyumvise; isubiranayo na wa mugaragu ibwira bene wayo iti "Icyo batashyizemo uburozi ni amata, naho mu byo kurya no mu nzoga barashaka kubiturogeramo; ntimubikoreho". Nuko Ibyontazi byinywera amata ibindi birabimena.
Mu gitondo bibyuka bijya kwa Nkuba, birahamagara biti "Nkuba naze tubonane". Isazi ubwo yibereye kwa Nkuba mu nzu. Nkuba ati "Ibyontazi byakize uburozi bite?"
Nkuba araza abonana na byo; inyombya iramubaza iti "Inka zanjye wazinyagiye iki?" Nkuba ati "Nta nka zawe najyanye! Dore muri benshi; nimuzigenze hose muri iki gihugu, nimuzibona muzazijyane ndetse nzabaha inka y’uko nzaba narababeshye". Nkuba yisubirira mu nzu, Ibyontazi bisubira ku kiraro.
Isazi ijya kwa Nkuba kumva ibyo bari buvuge; yumva bavuga ishyamba inka zarimo. Bati "Nimureke bizikurikirire, ntibizamenya aho inka ziherereye". Abandi bati "Nimureke bwire tubitwikire mu nzu; ubwo se kandi birananira umuriro ko turuzi byananiye amarozi?"
Isazi irogenda ibwira bene wayo imihigo kwa Nkuba barimo.
Ifuku iti "Nimwihorere ndabibashoborera; ndacukura umwobo, nitubona baje gutwika twicokemo, dutunguke inyuma y’urugo, batwike inzu yabo". Ifuku iracukura.
Kwa Nkuba baraza baratwika, Ibyontazi bibonye umuriro watse byicokeza mu mwobo, bitunguka inyuma y’urugo.
Mu gitondo inyombya yohereza ishwima n’ikibugu kugenza aho inka ziri mu ishyamba, uko isazi yari yabirangiye. Biragenda, bihageze, abashumba barabyirukana. Urushishi ruti "Henga nanjye niye kwibonanira na Nkuba, maze yongere atwime inka zacu". Urushishi ruragenda no mu nzu; rusanga Nkuba aryamye; rugeze ku musego ruhasanga igicuma kirimo inzoga n’umuheha; rutondagira umuheho, rugeze hejuru yawo rurahagarara. Nkuba agiye gusoma inzoga, rumujya mu kanwa rufata mu muhogo, yumva arababara, ati "Nsomye inzoga none sinzi ikimbabaza mu muhogo"; arikokomora urushishi rwanga kuvaho, bimuviramo indwara ikomeye, umuhogo urabyimba.
Abapfumu baraza bararagura, bavuga ko agiye kwicwa n’ibyontazi byamuteye; barongera bati "Nkuba azabikizwa nuko abihaye inka zabyo, n’inka y’ubusa yo kubihongera, akabona gukira".
Babibwira Nkuba, buracya atumiza inka zabyo uko ari esheshatu, n’iya karindwi y’icyiru. Nuko urushishi rurarekura, rutondagira rwisangira bene warwo.
Ibyontazi birataha, bisanga ijuru ryarasubiranye. Inkomyi irongera irakoma, ijuru rirakinguka, birahita bigera ku rwego biramanuka n’imuhira. Bihageze bihamagara abagore babyo ngo bazane ibyansi bikame. Bimaze gukama, inyombya iti "Aya mata ni ay’impundu; ni jye uyajyana kandi ni jye mutware".
Igitaganguriwa kiti "Amata ni ayanjye, jye wabahaye amaguru abageza mu ijuru".
Igikeri kiti "Amata ni ayaniye, jye wagiye kubavomera amazi mwarembye, mutakibasha kugenda".
Inkomyi iti "Murabeshya nimureke iby’amaguru n’amazi! Si jye watandukanyije ijuru: Mwajyaga kurinyura he?"
Isazi iti "Cyo se, si jye wabakijije bagiye kubica, nkababurira, n’ inka si jye wazibarangiye? Amata ni ayanjye".
Ifuku iti "Iyo ndacukura umwobo ntituba twarahiriye mu nzu? Amata ni ayanjye".
Ishwima n’ikibugu biti "Twakurikiye inka mwatinye, tuzisanga iyo zari ziri; amata ni ayacu".
Urushishi ruraza ruti "Have, murapfa ubusa; ni jye mugabo, jye warwanye na Nkuba nkamugirira nkana, akarinda gutumiza inka zose, agatanga n’iy’icyiru, yo ni n’iyanjye ntawe tuyiburana na we, n’amata ni ayanjye". Nuko urubanza rubura gica, Ibyontazi birarwana biracika, n’amata birayamena!
Haza umugabo biramuburanira, abigabanya inka zose, ishwima n’ikibugu bifatanya inka imwe, urushishi ruhabwa inka, rujyana n’iy’icyiru; ati "Inyombya ni umutware so yabahaye, mumwubahe". Umugabo abikiranura atyo.
Si jye wahera hahera umugani.