RWAMANYUMBA

Habayeho umugabo akitwa Rwamanyumba, akagira na murumuna we w’umusore. Bukeye batuma kuri Rwamanyumba ngo aratabare. Rwamanyumba asezera ku mugore we, asiga abwiye murumuna we ngo azamumenyere urugo, nuko Rwamanyumba aratabara.

Hashize iminsi Rwamanyumba atabaye, wa musore murumuna we, abwira umugore wabo ngo: Mbese yamenye ko umugabo we yapfuye? Umugore ngo arite mu gutwi, afata inkoni ye ashyira nzira aragenda ngo agiye kureba aho umugabo yaguye, amwihambire. Umugabo wabo abonye agiye, aramukurikira agenda amubwira ngo nagaruke azamwubakira inyumba. Umugore akamusubiza ngo "Iragapfa itabaye inyumba itarimo Rwamanyumba".

Umugore amutuka agira ati "Ni Semanyenzi yo kagwa ku rugamba". Undi na we akamusubiza ati "Dore ngo aratigita nk’agatagara gatoto; dore ngo ariruka nk’umwana ujya iwabo, mugore wa data garuka nzakwubakira inyumba". Umugore akamusubiza ngo "Iragapfa itabaye inyumba itarimo Rwamanyumba".

Bakomeza kugenda bavuga batyo. Aho bigeze wa muhungu aramwihorera, aramureka aragenda. Umugore arakomeza ahata inzira ibirenge, aragendaaa...., aza kuruhira guhura n’umugabo we ari muzima, atabarutse.

Umugabo aramubaza ati "Ese ubu urajya he?" Umugore ati "Murumuna wawe yambwiye ko wapfuye; nari naje kureba aho waguye, nakubura nkiyahura". Nuko umugabo aramuhumuriza, basubirana imuhira; bahageze Rwamanyumba nta kindi yakoze kitari ukwica murumuna we wamubeshyeye umugore akarinda kumukubitisha amaguru y’ubusa. Nuko aramwica, umuhungu azira akarimi ke kabi. Abandi barakomeza baribanira neza bakundanye kugeza bapfuye.

Si jye wahera hahera umugani.