RWAMWA

Habayeho umugaba akitwa Rwamwa, akagira umugore witwa Ngango; Ngango akabyara abakobwa gusa. Bukeye mugabo we atangira kumwinuba, ati "Ibyara ryawe ry’abakobwa rirandambiye". Umugore ati "Si jye Mana; habyara Imana".

Umugabo yeri umugaragu w’umwami; asiga umugore we atwite, araboneza ajya gufata igihe ibwami. Rwamwa yari yaragennye ko umugore we niyongera kubyara umukobwa, namara kubyara bazamusoromera imbogeri bakazamucanira ibyatsi, bakamuha abahetsi b’igiharwe bakamwohereza iwabo, akajya kumurirayo! Asiga yihanangirije umugaragu we ngo Ngango nabyara umukobwa abe ari uko azabigenza ; ngo uzahamubere.

Ngango arabyara, maze noneho abyara umuhungu. Ahamagara umugaragu aramubwira ati "Ngwino ngutume ku mugabo wanjye. Genda umbwirire Rwamwa ko nabyaye, ariko nakubaza ngo nabyaye mwana ki, umubwire uti ni ibisanzwe".

Umugaragu aragenda ageze ibwami aramukanya na shebuja, ati "Makuru ki? Umugaragu ati "Amakuru meza, umugore wawe yabyaye". Rwamwa ati "Yabyaye iki?" Undi ati "Ni ibisanzwe". Rwamwa ati "Ihute nzasange mwaramunkuriye mu rugo; nakubwiye uka uzabigenza, siniriwe nongera kubisubiramo; nzaba nza aho nzabonera hose, nzasange atakiri mu rugo rwanjye".

Nuko umugaragu arataha, abwira nyirabuja ko shebuja byamubabaje cyane, mbese ko umujinya wenze kumwica. Umugore ati "Ngaho mbwira rwose uko nkwiye kubigenza?" Undi ati "Bambwiye ko uhaguruku ukajya iwanyu ukajya kumurira yo".

Nuko bashaka abahetsi b’igiharwe; abahetsi bamaze kuza, babona Rwamwa aragushije, abacaho ajya mu nzu araboneza ajya ku buriri ajya kuryama. Abahetsi baheka umugore, baragenda.

Bagitirimuka, haza inshuti ya Rwamwa iramubwira iti "Rwamwa wo kanyagwa we, ukoze ibitabaho ; ubyaye umuhungu ubwa mbere, none wirukanye nyina w’umwana? Ko bagiye uzabagaruza iki?" Rwamwa yumvise ko umugore we yabyaye umuhungu, arabyuka ntiyibuka no kwambara, maze yiruka inyuma y’ abahetsi, abahamagara ngo "Ngango ndinda unyereke umwana". Uko ahamagara, abahetsi bakica amatwi bakiruka; baragenda babona bageze mu rugo. Rwamwa na we yakomeje kubiruka inyuma ahamagara, ngo nibamurinde bamwereke umwana. Rwamwa atunguka kwa sebukwe nta cyo yambaye; kwa sebukwe bakimukubita amaso barumirwa, yasaga n’umusazi, yasaraye atakibasha no kuvuga. Abahetsi batekerereza sebukwe wa Rwamwa uko byagen ze kose. Sebukwe ati "Ari umwana, ari na nyina, Rwamwa ntabo ateze kubona".

Rwamwa amaze kubyumva, agahinda karamutaha wese, yitura hasi arahwera, baramuhamba.

Si jye wahera hahera umugani.