SABIYOGERA
Habayeho umugabo akitwa Sabiyogera, akagira umugore witwaga Nyiransabiyeze. Baba aho, bukeye babyarana umwana w’umuhungu bamwita Sabizeze. Umugabo abonye ko umugore atongeye kumukurikiza, yigira inama ya kwishakira undi mugore, nyina wa Sabizeze aba intabwa.
Umugore muto agirira ishyari mukeba we, maze agashaka uko yakwiharira umugabo we. Bukeye abwira umugabo we ati “Tuzabana neza umaze kwica umwana wawe Sabizeze.” Nuko mugitondo, Sabiyogera yohereza abagaragu be ngo bajye kwica Sabizeze. Abagaragu baragenda no kwa Nyiransabiyeze bamubaza aho Sabizeze yagiye ngo se yabategetse kumwica. Umugore ababwira ko adahari, ko yakurikiye abandi bashumba. Baramubwira ngo namuhamagare. Nyiransabiyeze ajya ahirengeye aramuhamagara ati
"Yewe Sabizeze wa Sabiyogera, mwana w’ibisage n’ibikinga, ngwino witabe abambari ba so bakwice bigendere hakiri kare".
Sabizeze na we aramusubiza ati
"Ni iki Nyiransabiyeze, sinumva, ndakina n’abandi sinumva; ndi mu rwuri rw’inka sinumva".
Abagaragu babyumvise bagira imbabazi, bati “Reka ntabwo twakwica umwana by’akarengane”. Bisubirirayo.
Umugore akomeza gucanira umugabo we ngo niyice Sabizeze. Sabiyogera yoherezayo abandi bantu bo kwica umwana. Bagezeyo na bo bacika integer, baraza babwira Sabiyogera bati "Nta wakwica umwana twabonye amurora". Umugore amurembeje, umugabo ati "Nigiriye yo ubwanjye, ndavayo mwishe". Sabiyogera arakubonereza aragenda, abwira umugore ngo nahamagare Sabizeze. Umugore ati "Ngwino tujye kumuhamagara". Baragenda, maze umugore arahamagara ati
"Yewe Sabizeze wa Sabiyogera, mwana w’ibisage n’ibikinga, ngwino witabe abambari ba so bakwice bigendere hakiri kare".
Sabizeze na we amusubiza amubaza ati
"Ni iki Nyiransabiyeze? Sinumva! Ndakina n’abandi sinumva; ndi mu rwuri rw’inka sinumva".
Nuko Sabiyogera yumva umwana amuteye imbabazi, aramureka ntiyaba akimwishe. Ataha afite umujinya awutewe n’uwo mugore w’umugome washatse ko yiyicira umwana. Yirukana iryo shyano, abana na Nyiransabiyeze, barongera babana neza.
Si jye wahera hahera umugani.