SAKINDI
Kera habayeho umugabo akitwa Sakindi, ashaka umugore. Igihe umugore atwite, Sakindi ajya guhakwa i bwami. Umunsi wo kubyara, imvura iramukira ku muryango. Umwami w’icyo gihugu aza kugama, agera muri urwo rugo, wa mugore nyirarwo ariho abyara . Umubyeyi amaze kururuka, impundu ziravuga. Umwami arabaza ati “Izo mpundu ni iz'iki?” Abahari baramusubiza bati “Nyagasani, utuzaniye umugisha; umugore wo muri uru rugo arabyaye.” Umwami arababaza ati “Umubyeyi abyaye iki?” Bamusubiza batabanje kwitegereza, bati “Abyaye umukobwa.” Imvura ihise umwami arataha. Ageze iwe abwira Sakindi ati “Nsize umugore wawe amaze kubyara umwana w’umukobwa. Namara gukura, uzamunshyingire.”
Sakindi amaze gucyura igihe, arataha. Ageze iwe, abaza umugore we ati “Harya ngo wabyaye umukobwa?” Undi ati “Oya, nabyaye umuhungu, barabeshya.” Bukeye umwami yohereza inka ngo bamurerere umugeni. Sakindi abwira umugore ati “Tuzabigenza dute ko umwami azatwica yamenye ko twamubeshye?” Kuva icyo gihe, umwami yabuguza n’abagore be, akababwira ati “Mbice mbirahire, mbarusha Mutamu wa Sakindi, ufite amaso asa n’ay'inyana!” Amaze kubigira kenshi, abagore baza kubaririza uwo Mutamu wa Sakindi uwo ari we. Baza kumenya uwo ari we, kandi bamenya ko Mutamu wa Sakindi ari umuhungu.
Umwami yongeye kogeza Mutamu wa Sakindi, baramubwira bati “Barakubeshye; Mutamu wa Sakindi ni umuhungu.” Umwami bimuyobeye, atuma kuri Sakindi ati “Igihe kirageze cyo kumpekera. Uko angana kose, uwo mukobwa munzanire.” Sakindi abuze uko abigenza, abwira mushiki we ati “Ejo mu gitondo, uzaherekeze umwana umujyane i bwami tuzarebe uko umwami abigenza. Nanatwica, nta kundi turi bubigire, ahasigaye ni ah’Imana.”
Bwarakeye, umwana bamushyira mu ngobyi. Baragenda. Bageze mu nzira, nyirasenge ahagarika ingobyi, yambaza Ryangombe ati “Ryangombe rya mama, uyu mwana wamumpinduriye umukobwa nkazaguhigura intango!” Arategereza, Ryangombe ntiyagira icyo abamarira. Bakomeza urugendo, bageze imbere, arongera ahagarika abahetsi, noneho yiyambaza Rurema-nkwashi. Rurema-nkwashi na yo ntiyagira icyo imumarira.
Baragenda, umugoroba ukubye, bahagarara ku gahuru kari iruhande rw’inzira. Nyirasenge wa Mutamu aragenda akicaramo, yambaza Imana Rurema agira ati “Mana y’i Rwanda, Mana y’abakurambere bacu, Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, dutabare tugeze iwa Ndabaga.” Amaze kuvuga ayo magambo asubira ku ngobyi, asanga Mutamu yahindutse umukobwa w’inkumi w’akataraboneka. Nuko bakomeza urugendo bagera i bwami.
Bahageze baravunyisha. Umwami ategeka ko babinjiza, ingobyi bakayururukiriza mu nzu y’ikambere. Hanyuma umwami arasohoka ati “Nimushyire ingobyi hariya mu muryango ahagaragara, mwese murebe uwo muntu utugendereye.” Ubwo yari yazanye inkota ye, yibwira ati “Ninsaga ari umuhungu, ndahita nyimusogota.” Abahetsi bakura Mutamu mungobyi, bamuzana uko yari akitwikiriye ikirago, bamugeza imbere y’umwami. Umwami abehura ikirago ku ruhande rwo hejuru, arabukwa imoko y’ibere ry’umukobwa, ahita yongera gutwikira ikirago. Nuko abwira nyirasenge w’umwana ati “Herekeza ikirago cyawe, mwinjire imbere mu nzu.” Umwami ategeka ko bazana inzoga, bakazimanira abahetsi ba Mutamu.
Nuko arinjira, ageze mu kirambi cy’inzu, aramukanya na nyirasenge wa Mutamu, hanyuma ahamagara umuja w’ikambere, azana imyambaro yo kwambika Mutamu. Bamukura muri cya kirago yari yitwikiriye nuko umwami aramwegera, aramuhobera ati “Urakaza neza maso y’inyana!” Iryo joro ryose, umwami akoresha umunsi mukuru w’ubukwe bwe na Mutamu. Ba bagore b’umwami bari barumvise ko Mutamu yari umuhungu, babura aho bakwirwa. Bemera kumubera abaja nk’uko bari barabirahiriye umwami bagira bati “Usanze tukubeshya ari umukobwa.”
Bwarakeye, nyirasenge wa Mutamu amusezeraho agira ati “Ndatashye, ngiye kuvuga inkuru nziza, y’uko wabaye umwamikazi w’igihugu.” Nyirasenge wa Mutamu ageze imuhira, asanga barihebye biteze gupfa, ababwira inkuru nziza ibamemyesha uko Imana y’abakurambere yumvise isengesho rye, Mutamu ikamuhindura umukobwa w’ikizubazuba.
Nuko bose bashimira Imana itajya yirengagiza uyambaza.