SEBWENGE
Habayeho umugabo akitwa Sebwenge, akajya ajya guhigira mu matongo. Bukeye ahakura akagufa akajyana iwe, agashyira mu cyansi, inka zamara guhumuza, agasukaho udut; akomeza kujya agasukaho amata.
Bukeye ajya ibwami guhakwa, asiga abwiye umugore ngo azakomeze kujya asuka amata kuri ako kagufa. Umugore akomeza kubigira uko umugabo yabigiraga, ubwo atazi ko yirerera ikizamumaraho abantu n'ibintu; kuko muri icyo cyansi hakuriragamo igisimba. Igisimba kimaze kuba gikuru, kiva mu cyansi, maze cyaduka mu nka kirazica, cyica n'abana ba Sebwenge, kirarya kirarangiza.
Bukeye umugore arongera arabyara, kimwaka umwana, umugore aranga. Umugore gikomeje kumutitiriza, ahamagara igikona arakibwira, ati: "Mbese wa gikona we uwagutuma?" Kiti: "Ntuma". Umugore ati: "Uwagutuma wagenda uvuga ngo iki?" Igikona kiti: "Nagenda mvuga nti: hwa, hwa!” Umugore ati: "Igendere". Umugore ahamagara inyamanza, ati: "Mbe wa nyamanza we, uwagutuma?" Inyamanza iti: "Ntuma". Umugore ati: "Uwagutuma wagenda uvuga ngo iki?" Inyamanza iti: "Ndagenda mvuga nti: "Ndashaka Sebwenge uri ibwami, ndashaka ya ngongo itema yica, iri ibwami; nti: cya gikoko wasize i Munyiginya cyamaze abana n'inka i Munyiginya! na Mugenimandwa ari muri yorororororo!.."
Nuko umugore atuma iyo nyamanza. Inyamanza iragenda ibwira Sebwenge iti: "Ibyawe byacitse". Sebwenge aherako arasezera, aragenda; ageze imuhira asanga igikoko cyaramumaze ku bana no ku bintu, aherako aracyica; amaze kucyica agikuramo abana n'inka n'intama; mbese ibintu bye byose uko cyari cyarabiriye.
Si jye wahera hahera umugani.