SEMUHANUKA N'INSHUTI ZE

Semuhanuka yari afite bagenzi be buzuraga; bagatumirana, bagacirana, bagasukirana.

Bukeye Semuhanuka abaga inka, ashaka kwima bagenzi be. Afata ibiti cumi atungaho inyama, arazotsa, zimaze gushya azishyira ku nkoko. Ahamagaza umwana we ngo amutume kuri za nshuti ze.

Umwana araza, Semuhanuka amutuma muri aya magambo, ati "Ubwire uwa mbere, uti 'mutize intorezo yo kwasa urutare ruri hano mu rugo, rwamumariye ibinono by'inka zirusitaraho.'" Intorezo arayimwima. Afata igiti cy'inyama muri bya bindi, ararya. Uwa kabiri uti "Mutize ingabo yawe yiyuhirire ikiziba kidendeje mu rugo." Ingabo arayimwima. Afata igiti cya kabiri, aramira. Uwa gatatu uti "Mutize inkanda wiyorosa umuja we ayikukane amase." Inkanda arayimwima. Afata igiti cya gatatu, arirenza. Uwa kane uti "Mutize intara mugosoza amasaka ayishyireho amayezi." Intara arayimwima. Afata icya kane, araroha.

Uwa gatanu uti "Mutize igisabo cyo kuregerezamo amaganga." Arakimwima. Afata igiti cya gatanu ahereza umugore we. Uwa gatandatu uti "Mutize igicuba cyo gushyiramo amaraso." Arakimwima. Afata igiti cya gatandatu ahereza umwana we. Uwa karindwi uti "Mutize icumu ryo gucukura igitaka." Ararimwima. Afata igiti cya karindwi aha umuja we. Uwa munani uti "Tiza umugore we ubutega bwo guhingana, bwa bundi uwawe arimbana." Ubutega arabumwima. Afata igiti cya munani ajugunyira imbwa ye.

Babiri basigaye Semuhanuka arabatumira, abaha inzoga, arabagaburira, arabasukira, arabacira nk'uko yari asanzwe abigira. Bagenzi be bati "Ariko wahemukiye abandi!" Semuhanuka ati "Nabigize mbizi kandi nzi uko nzabigenza."

Umwe mu bo yimye yenga inzoga, imaze gushya abaga ingumba, ati "Nzarebe akanjye na Semuhanuka; nzamwima inzira zume!" Semuhanuka abimenye ajyayo, abwira mugenzi we, ati "Ejo tuzashora inka." Undi ati "Ni byo; inkoko ni yo ngoma." Igihe cyo mu nkoko, Semuhanuka avuza akamo, mugenzi we arumva, inka azikata inkoni ati "Cya cyago kiransize." Asiga abwiye umugore we, ati "Nzi ko Semuhanuka atagira isoni; nidukura inka araza ankurikiye, ni ukumwima tukamunutsa."

Semuhanuka arakimirana no kwa mugenzi we, ahagarara inyuma y'inzugi, abwira umugore wari ku buriri, ati "Sinahwanya ubusambo na Semuhanuka. Umwoherereze inzoga muri cya gicuma kinini, umwoherereze ukuguru kwa ya nka twabaze, nituza kandi ukabona nkurebye nabi uduhe inzoga muri cya gicuma cy'amabondo; ninongera kukureba ufate ukuguru gusigaye ukoherereze kwa Semuhanuka; ninkwicira ijisho, uzane amazi dukarabe utugaburire, niturangiza ndamuherekeza ampe inka yambwiye." Semuhanuka amaguru ayabangira ingata asanga inka. Ariko umugore azi ko ari umugabo we bavugana.

Inka zikutse, Semuhanuka azana na mugenzi we, ariko yitumiye. Amarenga umugabo yaciraga umugore we kwari ukumubuza ngo atagira icyo amuha Semuhanuka ahari. Umugabo yaca amarenga, umugore agahinda ikintu, mbese biba nk'uko Semuhanuka yabimubwiye. Birangiye Semuhanuka araherekezwa.

Nyir'urugo ahindukiye, n'umujinya mwinshi, abaza umugore icyo yabikoreye kandi yari yamubujije. Umugore ati "Ni wowe wabimbwiye: wagiye, ugeze aho uragaruka, ndetse wavugiye inyuma y'urugi." Umugabo amenya ko ari Semuhanuka. Abwira umugore ati "N'ibisigaye bimwoherereze; uwariye ni we urya!" Bukeye Semuhanuka azana inka ayiha wa mugore. Ahamagara bagenzi be, ati "Nimureke kwiteranya nanjye kuko mbarusha ubwenge." Abandi bati "Semuhanuka nta wagushobora." Barongera barabana.