Si uko i Mbali badiha !
Uyu mugani bawucira ku muntu utangiye gukora ikibangamiye abandi bagira ngo yoye kugikameza; ni bwo bagira bati "Si uko i Mbali badiha!" Wakomotse ku mudiho wo gucuragura, Abanyamarangara bigishijwe n'umunyabungokazi witwaga Maduna nyina wa Nkoma ya Nkondogoro, ( Sekirasanyi ikirozi cyo mu Marangara); ahagana mu mwaka w'i 1500.
Nkoma uwonguwo, na nyina Maduna bari abarozi ba Ndahiro, bikaba umwuga wabo. Kavukire kabo ntihari mu Rwanda; hari i Bunyabungo muri Zayire. Maduna yavanyeyo Nkoma akiri muto, aje gukeza Ndahiro, avuga ko azi kuroga azajya amurogera abanzi bamuhiga. Ndahiro rero abyumvise arishima kuko abonye umunyamahangakazi uzamurogera abanzi. Yarogeshaga ibi byo gucuragura nijoro, dore ko ngo abacuraguzi ba nijoro batahoze mu Rwanda; badukanywe na Maduna uwonguwo, abiturukanye iwabo iyo mu Bunyabungo.
Nuko Ndahiro rero aramwakira amugira umuja we; amwohereza mu Marangara i Gihuma na
Mbali. Icyo gihe i Nduga yari imaze kuyoboka Ndahiro; iyo misozi yombi iba igikingi cya Maduna. Abanyanduga bagumirije kuyoboka Ndahiro biyongera, arishima; akabona ko ari umwuga wa Maduna ubazana, bituma we n'umuhungu we bayobokwa n'iyo misozi yombi bahawe: Gihuma na Mbali (muli Nyamabuye); Maduna abanza kuyigisha gucuragura. Bamaze kubitora, abanyamarangara bose baramuyoboka, abenshi bakazanwa no kwiga gucuragura, babyiga nk'aho ari umudiho.
Amarangara yose amaze kubimenya, Maduna n'umuhungu we Nkoma bashaka amayoga n'imboho z'ibishyimbo n'ibindi birimo imiheto n'imitana yuzuye imyambi yatanzwe n'abanyetegero rya Murambi na Mforera, baraboneza n'i Cyingogo kwa Ndahiro. Bagezeyo, Maduna abatanga imbere ajyana n'abambari n'umuhungu we Nkoma kubateguriza. Baragenda baramukanya na Ndahiro. Bamaze akanya, Maduna abwira Ndahiro ko amuzaniye amakoro n'amaturo. Undi ati "Bizane". Maduna yohereza umuntu wo kubwira ababifite ngo babizane.
Babitungukanye ku ka rubanda, abanyacyingogo barashika baza kureba ibyo bintu. Inzoga n'amakoro biratangwa. Bimaze gutangwa Ndahiro inzoga azigabanyamo kabiri: zimwe zijya mu banyamarangara, izindi zijya mu banyacyingogo.
Nuko bose batangira kunywa barara inkera. Bamaze gusinda Abanyacyingogo batangira kubyina biterera hejuru, Ndahiro aranezerwa, Abanyamarangara bo baraca, bati "Nta wamenya kubyina nk'aba bantu; ni ubwa mbere tubona ibi!" Ngo biceho akanya, Ndahiro abwira
Abanyamarangara, ati "Ngaho na mwe nimubyine!" Bararebana, bongorerana, bati "Ko twamenyereye gucuragura, ibi Abanyacyingogo bakora twabishoboza iki!" Ndahiro arongera, ati "Mbe banyamarangara mwaheze he?" Bamwe mu b'inkarago bicuriramo, batangira gucuragura. Maduna n'abe begeranye na Ndahiro bumvise abangogo bavuye ku nkwekwe babaseka, baterera hejuru icyarimwe bati "Si uko i Mbali badiha!" Bazinzika wa mudiho wabo wo gucuragura ngo badasekerwa. Bemera kurushwa no gusekwa.
Kuva ubwo rero babona umuntu atangiye gukora ikibangamiye abandi, bakamuzikisha uwo mugani, bati "Si uko i Mbali badiha!" Ubwo akakireka.
Kudiha nk'i Mbali = Kunyuza ukubiri n'abandi.