Si umugabo ni Bitibibisi!

Uyu mugani bawuca ku muntu uhangara icyananiye abandi akagihangamura; ni bwo bavuga, bati "Si umugabo ni bitibibisi !" Wakomotse kuri Bitibibisi wishe Ruganzu Ndoli, umwami w'igihangange byaribuwe mu Rwanda; ahasaga umwaka w'i 1500.

Bitibibisi yari atuye mu Musaho wa Rubengera mu Bwishaza (Kibuye), akaba umugaragu wa Ndahiro se wa Ndoli. Aho Ndahiro amariye kwicwa n'abakongoro, u Rwanda rutangira kwicamo ibice. Abakomeye bararugabana, Bitibibisi yigarurira u Bwishaza arabutwara kugeza igihe Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe abundura u Rwanda. Ruganzu ageze mu Rwanda yabanje kwica umuhinza wari warigaruriye u Buliza witwaga Rubingo. Yamwicishije isuka amushutse ngo: "Reka nakire abahinzi bawe bampe ku nzoga y'abahinzi".

Nuko Ruganzu agumya kugandura akarere ka Byumba, Buliza na Bwanacyambwe. Amaze kugandura Kigali na Byumba, Igihugu cy'i Nduga kirahurura kijya kumuyoboka i Byumba; gihera kuri Nyabarongo kugeza i Kavumu ka Nyanza. Akarere k'u Busanza n'u Bwanamukali kanga kuyoboka. Mu majyaruguru y'u Rwanda, akarere ka Ruhengeri karayoboka; u Bugoyi bwo bwari bugifite umuhinza wabwo, witwaga Rugara, Sekuru wa Mulinda-Umugoyi. Ruganzu rero amaze kugandura Nduga iyobotse, arambuka arayogoga, aboneza no mu Bwanamukali, atura i Ruhashya na Mara mu Busanza. Ni bwo yishe Nyaruzi rwa Haramanga umugesera, mu Mukindo wa Makwaza ho mu Ndara. Amaze kumwica aragaruka ajya i Ruhande, yica Mpandahande, asubira iwe i Ruhashya na Mara. Haciyeho iminsi atera Nyagakecuru mu Bisi bya Huye. Ubwo akarere ka Butare kose karayoboka. Hasigara i Kinyaga na Rusenyi byatwarwaga na Mukire.

Ubwo Ruganzu arakatiriza, aboneza iy'i Kinyaga, yibanisha na Mukire, akajya amubeshya ko iyo asinziriye bamukanguza intorezo. Bukeye Mukire agenderera Ruganzu ku icumbi rye. Ruganzu amubonye agitunguka mu mucyamu, ahera ko ajya kuryama yiyorosa ibyuma. Mukire ageze ku icumbi, abaza abo ahasanze, ati "Ruganzu ari he?" Bati "Aribikiriye". Mukire, ati "Nimumukangure tubonane". Bati "Akanguzwa intorezo; bati "Enda ngiyi yijyane umwikangurire. Mukire aragenda, akubita Ruganzu intorezo ariko ntiyamushyikira, kuko yari yiyoroshe ibyuma. Ruganzu yitera hejuru, ati "Yewe muntu unkanguye?" Mukire, ati "Ni jye." Ruganzu arabyuka baraganira, barangije arataha. Ageze mu nzira, abagaragu be baramubwira, bati "Uriya muntu ni igihangange ukwiye kumuyoboka akaguhaka." Mukire na we, kugira ngo yereke abanyakinyaga ko ari igihangange, ati "Sinamuhakwaho, ahubwo naza iwanjye angendereye na njye nzaryama muzamuhe intorezo ayinkanguze". Abandi baranga, bati "Ayigukubise wapfa ntabwo uhwanye na we".

Hagati aho, Ruganzu ava mu Kinyaga atera Bitibibisi ku Kibuye. Bitibibisi aramunesha.

Ruganzu arataha, ajya iwe ku Mwugaliro (Kigeme, Gikongoro). Haciyeho iminsi, atera Mukire.

Arafatwa, Ruganzu amukubita intorezo ye (Ni yo bise Rwamukire, yavuyeho n'igitutsi mu Rwanda; umuntu wanze undi akamutuka agira, ati "Aragakubitwa Rwamukire." Mukire amaze gupfa, i Kinyaga kiyoboka Ruganzu. Kimaze kuyoboka, ajya inama, n'Ibisumizi (Ingabo ze) batera u Bwishaza na Rusenyi kwa Bitibibisi.

Nuko Ruganzu n'Ibisumizi n'abanyakinyaga barikora batera Bitibibisi. Barwana n'u Rusenyi bararunesha, basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi. Baharwana iminsi itatu, haba icyorezo mu mpande zombi. Ku munsi wa kane, Abanyabwishaza bamwe baragamburura, baza kuyoboka Ruganzu. Abandi basigara kuri Bitibibisi. Ubwo ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi ziratwika. Bitibibisi aba araneshejwe.

Ariko ntiyashirwa, ajya mu gico n'umuheto we, yigumira ku nkombe y' ikivu, Ruganzu n'ingabo ze bagenda bashaka aho abantu baba bihishe ku nkengero z'ikivu. Bitibibisi abonye Ruganzu urwaho arafora amukubita umwambi w'ingobe mu jisho ry'iburyo, ahinguranya mu irugu. Ibisumizi bigerageza kuwukuramo birananirana, bamunagurira mu ngobyi baramuheka, agwa ku Gaciro mu Mutyazo ya Nyantango ariko abacuzi bitwa Abakuro bamaze kuwumukuramo. Ubwo ariko, mbere yo kumuheka Bitibibisi yari yiroshye mu Kivu ahunga, Ibisumizi na byo byirohamo biramwogera, arafatwa baramwica ahwana na Ruganzu. Nyuma y'ubwo rero, umuntu babonye ahangamuye icyahangangiye abandi, bati "Noneho naka si umugabo ni Bitibibisi."

Kuba Bitibibisi = Guhangamura icyahangangiye abandi.