Sinkiranira Shyanda

Uyu mugani bawuca iyo habonetse urubanza rutsinda umuntu. Bamwe bati "Rukurikirane. Nyirarwo we, ati "Sinkiranira Shyanda !" Cyangwa se na we yashaka kurukurikirana, bagenzi be, bati "Rureke ntukiranira Shyanda!" Wakomotse kuri Shyanda ya Save, Ntizimira ayiburana na Rutambuka, ku ngoma ya Rwabugili.

Shyanda Rutambuka yayiburanye na Ntizimira; bombi ari abatware ba Rwabugili; umwe atiNi iyanjye! n'undi akavuga atyo. Mu iburana ryabo habura uwabakiza, kuko bombi bari bafite inshuti bahuje; ndetse na Rwabugili akabitinya kuko yabakundaga bombi.

Nuko bagumya kuburana rubura gica. Bukeye Rutambuka aca hasi arusha Ntizimira amaboko mu nshuti. Bongeye kuburana, abahungu bajya inama rwihishwa batiNimuze dushuke Rwabugili, tumubwire ko urubanza rwabo rwatunaniye. Bahuza inama, babwira Rwabugili, bati "Urubanza rwa Rutambika na Ntizimira rwarananiranye, bati "Icyarumara ni uko bakirana, utsinze undi akaba amutsindiye na Shyanda!" Icyatumye bavuga batyo, ni uko Rutambuka yarushaga Ntizimira gukirana kandi amaze no kumurusha amaboko mu nshuti. Bakagira bati "Rutambuka namara gutsinda Ntizimira, araba amutsindiye na Shyanda".

Rwabugili abyumvise biramushimisha; ati "Koko nibakirane; utsinda undi abe amutsindiye na Shyanda!" Ubwo inshuti za Rutambuka ziriyamirira, ziti: "Nibakenyere bakirane!" Bishimiraga ko Rutambuka agiye gutsinda Ntizimira akaba ari we ukukana Shyanda. Bamaze kwemeza ko bakirana, Ntizimira abwira abacamanza, ati "Uru rubanza ni yo nkirubona mu Rwanda!" Arongera ati "Niba urubanza ruzajya rumarwa n'uko umuntu uburana n'undi bazarwana unesheje undi akegukana ibye, ndabyemeye". Icyatumye Ntizimira avuga atyo, ni uko yarushaga Rutambuka ingabo. Amaze kuvuga atyo, abarengera Rutambuka batera hejuru, bati "Twaciye urubanza ko mukirana, niba utinye uratsinzwe!"

Nuko Ntizimira abonye Rutambuka amurushije amaboko mu bahungu no kuri Rwabugili aremera; ati "Tugiye gukirana, ariko atware Shyanda ansigire amagara yanjye. ( Kuko yari azi ko Rutambuka ari bumutsinde ) Nuko Abahungu n'abatware bumvise ayo magambo Ntizimira avuze baraseka; ndetse bishimisha na Rwabugili. Bituma abwira Ntizimira, ati "Reka gukiranira Shyanda urayitsindiye." Abari aho bose bakoma mu mashyi, bibagirwa ko barengeraga Rutambuka, umugani wo kudakiranira Shyanda uhera ubwo.

Gukiranira Shyanda = Kwiruhiriza ubusa.