Kera habayeho abana babiri, umukobwa akitwa Karabo, umuhungu akitwa Kagabo. Kagabo yari muto kuri Karabo. Iwabo bari baturiye ishyamba. Iryo shyamba ryabagamo inyamaswa yitwa Bakame, ikaba n’inshuti yabo magara. Yakundaga kubafasha gutashya, barangiza ikabaherekeza, ikabarenza ishyamba, hanyuma ikagaruka. Ibyo biba igihe kirekire, kugera ubwo Bakame yifuje kujyana na bo