Habayeho umugabo akitwa Sebwenge, akajya ajya guhigira mu matongo. Bukeye ahakura akagufa akajyana iwe, agashyira mu cyansi, inka zamara guhumuza, agasukaho udut; akomeza kujya agasukaho amata.
Bukeye ajya ibwami guhakwa, asiga abwiye umugore ngo azakomeze kujya asuka amata kuri ako kagufa. Umugore akomeza kubigira uko umugabo yabigiraga, ubwo atazi ko