insigamugani ARISHYURA INKA YA NYANGARA Uyu mugani bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse n'umugore urizwa n'ubusa akanga guhora; ni bwo bavuga ngo: "Arishyura inka ya Nyangara." Wakomotse kuri Nyangara w'i Kibilizi mu Mayaga n'abana bo mu Mutende mu Nduga; ahayinga umwaka w'i 1700.