Kera habayeho umugabo n' umugore. Bukeye umugore arasama. Umunsi umwe uwo mugore yegura ikibindi ajya kuvoma kandi akuriwe. Aragenda aravoma, amaze kuzuza amazi mu kibindi, agerageza kucyikorera kiramunanira.
Nuko arivugisha agira ati “Icyampa nkabona unyikorerera iki kibindi, maze iyi nda ntwite nazayibyaramo umukobwa, nkazamumushyingira, nazayibyaramo umuhungu bakazanywana.” Ako kanya