Ubumwe buranuka

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wizirika ku wundi bafitanye isano batayiziranyeho, ariko akarenga akamwibohaho; ni bwo bavuga, bati "Ubumwe buranuka!" Wakomotse ku mwana Mulindahabi wa Nzabilinda b'i Rubanga na Mbandazi; yari yamubyaranye n'umukobwa Ngutegure w'i Gasogi na Rusororo; ahagana mu mwaka w'i 1700.

Kera mu Rukaryi ahitwa i Ruhanga na Mbandazi hari umugabo akitwa Nzabilinda, abyara umuhungu witwa Mulindahabi. Uwo muhungu akura akunda guhiga, biranamuhira imbwa ze ziba intozo cyane. Hari abakeka ko yabayeho ku ngoma ya Cyilima Rujugira. Nuko ngo rimwe azinduka ajya guhiga; ageze ahitwa i Rusororo, ahahurira n'umukobwa w'ikirongore wazindukanye n'abandi bakobwa bajya kwahira. Uwo mukobwa yitwaga Ngutegure, iwabo ari i Gasogi na Rusororo.

Nuko Mulindahabi amukubise amaso aramusuhuza. Ngutegure ariruka kuko yari agitinya. Mulindahabi amwirukaho aramufata. Aramugundira aramusambanya. Amugwamo urwuba aherako arapfa; ariko amaze kumutera inda. Amaze gupfa Ngutegure arumirwa abura uko abigira. Ni ko gukurura umurambo awushyira mu gihuru. Amucuza uruhu yari akenyeye n'umwitero warwo arabijyana; abishyira mu gaseke ke k'ibirongoranywa arakanira, aryumaho, agaseke aragahisha kugira ngo hatazagira umuntu ubona izo mpu.

Yiberaho, ya nda yasamye irashyira iragaragara; bakayita iy'uwamurongoye naho ari iya Mulindahabi bahuye akamugundira. Inda arayitwita, igihe kigeze abyara umwana w'umuhungu. Ngutegure yamwitegereza agasanga asa na wa muhungu wamugundiriye; akiherera akarira.

Nuko uwo mwana amaze guca akenge buke, se wa Mulindahabi (dore ko atari azi aho umuhungu we yaguye, yaherutse ajya guhiga ntiyagaruka) akora ku bagaragu be n'injyishywa ajya guhakwa.

Mu nzira agera ku rugo rurimo wa mukobwa Ngutegure, wabyaranye n'umuhungu we

Mulindahabi; ku muharuro wabo hakaba umunyinya; awicaraho yugama izuba n'abagaragu be. Bamuha inzoga aranywa. Wa mwana wa Ngutegure aturuka mu rugo asanga abo bantu; abagezemo yizirika kuri Nzabilinda, amwibohaho, amuryama ku bibero. Inzoga imaze gushira kandi bamaze no kuruhuka, barahaguruka ngo bakomeze urugendo rwabo. Baragenda, bicumyeho gato, umwana agenda yiruka ahagarara imbere ya Nzabilinda ararira cyane, agira ati "Garuka urare!" Nzabilinda aramuhendahenda amugarura mu rugo iwabo. Amugejejeyo arahora. Asubije urugendo umwana amufata mu nyereri aramukomeza. Ngutegure abibonye ajya haruguru ararira. Yari amaze kumenya ko uwo musaza ari we sekuru w'uwo mwana.

Na we Nzabilinda n'abandi bakavuga ko uwo mwana ari ukwikundira uwo musaza gusa. Bigeze aho umwana yasheze, Nzabilinda abasaba icumbi. Bamuha inzu ayicumbikamo. Agiye kuryama, umwana arasizora; bituma Nzabilinda amuterura amujyana ku icumbi rye. Iwabo baje kumuterura aranga. Baramwihorera ararana na Nzabilinda.

Buracya Nzabilinda ajya gusezera kuri nyir'urugo; umwana amwomaho. Agize ati "Murabeho nguwo umuntu wanyu, umwana araturika ararira. Bose barumirwa, Nzabilinda abwira nyir'urugo, ati "Ibi mbikitse nte? atiahubwo nimumumpe tujyane nzamugarura!" Nyir'urugo, ati "Ntibishoboka, nimumureke agumye arire, ishyerezo ari buhore!" Ubwo Nzabilinda yabwiraga nyir'urugo yicaye. Wa mwana ngo abyumve amugwa mu ijosi, Ngutegure abibonye ananirwa kubyihanganira, ararira. Noneho aririra ku mugaragaro, ntiyabasha kujya kwihisha nka mbere. Abari aho bose barumirwa. Ni bwo Nzabilinda abwiye abantu be, ati "Nimusubize ibintu mu icumbi dushake uko tubigira. Nzabilinda asubira ku icumbi. Umwana amwomaho. Abari aho bose barumirwa, bibaza icyatumye uwo mwana ashegera uwo musaza. Nzabilinda ajya ku kiraro cye. Noneho ajya inama na Nyir'urugo yuko aza kugenda mu gicuku umwana agisinziriye. Umwana arara arikanuye ntiyasinzira. Nzabilinda yajya kubyuka umwana agashigukira hejuru; bigeza mu gitondo. Umwana arakomeza yizirika kuri Nzabilinda rubanda baratangara.

Ubwo ibya Nzabilinda n'uwo mwana byabaga nyir'urugo ataze inzoga y'inturire. Inzoga imaze gushya, Ngutegure, abwira umugabo we, ati "Hamagara so n'abavandimwe mbone icyo mbabwira!" Nyir'urugo itumira se n'abavandimwe n'abaturanyi be. Bamaze kugera aho, abwira Ngutegure, ati "Abo wantumye bose nabazanye: sobukwe, abagabo banyu n'abaturanyi; ngabo baje, none babwire icyo wabatumirije!" Ngutegure ngo yumve amagambo y'umugabo we ikiniga kiramwegura araturika ararira. Abari aho bati "Ahari uru rugo rwatewe n'umuntu wishwe n'amarira!" Amaze kwihanagura amarira, aratangira arababwira, ati "Bantu bari aha nagize ibyago kera nkiri umugeni ndabyihorera ntimwabimenya; nagiye kwahira i Rusororo ngitinya mpura na se w'uyu mwana wanjye; -noneho mbyerure nabuze uko nabyihanganira- aramfata antwika inda y'uyu mwana; amaze kuyintwika ahera ko arapfa. Mucuza imyambaro yari yambaye, na n'ubu ndacyayifite!"

Amaze kubivuga ahubuza ka gaseke agashyira hagati yabo bagabo bateranye aragakanurura, za mpu azikubita imbere yabo araturika ararira. Arongera arihanagura, aravuga, ati "Uyu mwana ni uw'uyu musaza; ni we sekuru. Umuhungu we niwe wantwitse inda y'uyu umuririra!" Abari aho barumirwa.

Noneho Nzabilinda, ati "Icyakora amagambo adatinywe nk'amacumu, izi mpu ni iz'umwana wanjye Mulindahabi koko; twamubuze kera, ntitwari tuzi urupfu rwe!" Abatekerereza imizimirire ye. Arangije, abari aho, bati "Mbega ubumwe ngo buranuka!" Wa mwana bamwegurira Nzabilinda aramujyana. Nyir'urugo arabyemera na sekuru n'abandi bari aho bose; bati "Namujyane ni iby'ukuri, ubumwe bwanutse."

Nuko Nzabilinda atanga inka y'inguramuja, ajyana umwuzukuru we witaruye atyo. Ubumwe buranuka bihera ubwo, bihinduka umugani. Niko kandi uwo mugani uretse abawushingira kuri uwo mwana wa Mulindahabi na Ngutegure bo mu Rukalyi witaruriye sekuru (ubyara se) ku ngoma ya Cyilima Rujugira, hari n'abandi bawuterurira ku mugenzi utazwi ikirali wagundiriye umukobwa ku rugendo akamugwamo urwuba agapfa, ariko amutwitse inda. Bene ubwo buryo bwo guhimba inkuru itagira gihamya, nk'iyagize kibara na bwo bubaho; abatekerezi kabuhariwe barabukoresha; inkuru itaranguruye bakayihagarika bakayikagiramo ihame nk'aho bayihagereho. Mbese dore ni nk'ibi:

Bati "Rimwe umusore yoherejwe na se i Bwami kumuhakirwa. Amukorera impamba, amuha injyishywa n'abagaragu bo kubana na we. Aragenda, ageze mu nzira ahahurira n'abakobwa bava gukura ibibohesho mu rufunzo. Abwira abo bari kumwe, ati "Nimumpagarikire bariya bakobwa". Barabahagarika. Abakobwa baremera barahagarara; abasaba kumubyinira barabimugirira; barimo umukobwa umwe ubarusha ubwiza bose. Uwo muhungu aramubenguka cyane! Yumva akwiye kumurongora. Bimaze kumwuzuramo neza, atuma umugaragu we umwishywa rwihishwa. Umugaragu aragenda, arawushaka arawubona, arawuca awuhisha hafi yaho abakobwa babyinira. Barangije kubyina, abwira uwo yatumye umwishywa, ati "Wumpe!" Arawumuha. Abakobwa bawubonye bose biruka bahunga; kuko batari bazi uri burongorwe uwo ariwe. Wa musore yirukana uwo yabengutswe arawumutera; ati "Ndakurongoye." Abandi bakobwa barabyumva, Abagaragu be bamuha impundu.

Nuko uwo musore akomeza umugeni we abandi bakomeza kwiyirukira bibwira ko bakiri bose. Bageze hirya cyane, barahagarara, bararindana. Bamaze guterana, biburamo umwe, biyemeza ko ari we warongowe. Batangira kwibaza icyo bakwiye gukora; ari ugusubira inyuma aho mugenzi wabo asigaye, ari no guhatiriza bagataha. Bamwe bati "Burije nimuze dutahe tujye kuvuga uko byagenze, tubarangire n'aho dusize undi". Igihe bakiri muri izo nama, babona umwe mu bagaragu ba wa musore aje yihuta abahamagara ngo bamurinde abahe ikintu cyabo bataye. Barahagarara baramurinda. Abagezeho abaha wa mwishywa, ababaza n'iwabo barahamwereka. Bakomeza inzira barataha, na we asanga ababo. Batema igihuru baca ingando basasa uburiri; bashinga ibiti mu mpande zose z'uburiri bakinga ibirago. Umugeni ajya ku buriri. Abandi basenya inkwi; baranywa; barabyina, bararirimba, ubukwe burakomera. Birangiye uwarongoye, asanga umugeni we. Umukobwa arongorwa atyo. Icyakora bwenda gucya, bizamo amarira; uwo musore arapfa ku buryo butazwi (ahari aho umuntu yakeka ko yamuguyemo urwuba). Urwo rupfu rw'amarabira, umugeni niwe wabanje kurubona ubwa mbere, kuko ari we bari baryamanye. Abonye asamba aboroga cyane arahamagara, ati "Nimuntabare umuntu aramfanye." Baje basanga umuntu amaze kunogoka. Baramucuza, barapfunya, barahamba. Wa mukobwa abasaba urwibutso rwo mu micuzo y'umugabo we. Bamuhitishamo ngo yende icyo ashaka. Ahitamo gutwara intwaro ze.

Baremera abasaba ko babangura umuheto kugira ngo abone uko awuhambirana n'ibindi mu bibohesho yari yakuye. Barawubangura ahambira mu mutwaro we, arikorera arataha.

Baramuherekeza bamurengeje ishyamba bamubaza iwabo. ati "Muracyahashakira iki kandi?" Baramwinginga abereka umusozi w'iwabo. Bamusezeraho barataha bajya kubika; na we arataha. Ageze iwabo bamubaza ibye; bati "Ko twaraye tubonye umwishywa bakatubwira ko warongowe, none ukaba uje; wabenze cyangwa se uje guteguriza abakwe ?" Undi aho gusubiza icyo kibazo agaturika akarira. Aho bageze baramwihorera. Abandi bakobwa baje kumusura, bamubaza ibye na bo ananirwa kubibasobanurira kubera amarira; na bo bayoberwa ibye.

Nuko yigumira aho, nyuma y'amezi abiri babona ikiziga ku ibere, nyina aramwihererana, ati "Uratwite ?" Undi ati "Ahari!". Noneho amutekerereza ibye neza; uko yarongowe n'uko umugabo we yapfuye amarabira; ati "Ngibyo ibyanjye!" Ukwezi kwa gatatu gushize, inda iba imaze kugaragara neza. Abantu bamwe batazi imirongorerwe ye bakayita iy'indaro; ndetse abazi gushyushya inkuru babyongorera abategetsi, bati "Umukobwa wa kanaka yatwaye inda y'indaro". Ababizi neza bakabisobanura; cyane cyane abakobwa bari kumwe na we, ari n'abo bazanye umwishywa iwabo. Abo ni bo babihagazemo, babisobanura neza na ho ubundi bashakaga kumuroha mu kagoma, aho bajyaga baroha ibindi binyandaro. Umukobwa yibera iwabo, rero inda ye ijya mbere, ivukamo umwana w'umuhungu.

Baramurera. Amaze nk'imyaka ibiri avutse aterwa no kurira; ararira bidahozwa; yanga nyina, yanga nyirakuru, yanga ba nyina wabo, arerura ararira koko. Bagerageza uko bashoboye kose ngo ahore, ariko arananirana. Yanga amata, yanga ibiryo, yanga kuryama, araremba kubera amarira. Bararaguza, baraterekera, byose biba iby'ubusa. Amaze kuremba, abona umugabo mukuru utambika mu kayira kari hafi y'umuharuro wabo, ni ho inzira y'abagenzi yabaga. Amubonye yiyaka sekuru (ubyara nyina); ubwo ni we wari umufite, amuzererana ku muharuro, amuguyaguya ngo arebe ko yamira intama y'amata.

Uwo mugabo na we agira ikinyabupfura, yanga guca ku bantu atabashuhuje. Ava mu kayira yarimo aza kuramukanya n'uwo musaza ufite umwana. Umwana akomeza kwiyaka sekuru asanga uwo musaza wundi uje, amutegera amaboko mbere yo kuramukanya n'abandi; abanza kumuterura, aramuhagatira; umwana arahora ntiyongera kurira. Aramukanya n'abo asanze. Babonye ko umwana amukunze, baramwinginga ngo amubahere amata, ati "Nimuyazane ngerageze ndebe." Barayazana, arayamuha arakunda. Arayanywa arayamara. Bajya mu rugo kuzana ayandi, nayo arayanywa arayamara. Birabatangaza barumirwa!

Noneho bamutekerereza iminsi amaze arira ku manywa na nijoro adasinzira kandi atanywa amata. Bati "Yanze nyina, yanze nyirakuru; nta muntu n'umwe akunda, keretse wowe gusa, ni wowe tubonye akunda. Bakomeza kuganira.

Uwo musaza abaganirira ibya wa mwana wapfuye amarabu; ati : "Mwebwe ho muzapfusha mwihambire, ariko jyewe ho urupfu napfushije ni akayobera: umva umuhungu wanjye yarahagurutse ajya kumpakirwa; muha injyishywa, muha abo bajyana, muhambirira imboho z'imyaka izabatunga, barahaguruka baragenda; abikoreye amayoga, abashoreye inka, n'abikoreye izindi mpamba. Bose barahaguruka bajyana na we. Ngo bageze mu nzira, bahura n'abakobwa bava mu rufunzo gukura ibibohesho. Baranahagarika barababyinira. Ngo barimo umukobwa mwiza, uwo musore wanjye aramukunda amutera umwishywa, aramusigarana, abandi bariruka barataha; usigaye bararana aho, mbese aca ingando; umuhungu arongora ubwo. Ngo bigejeje mu rukerera umuhungu wanjye arapfa; abo bari kumwe baracuza, barahamba. Mbona baragarutse banyereka imicuzo, bambwira ibye nk'uko mbibabwiye uku: ndumirwa!"

Nyir'urugo ari we bamwana we abyumvise, asanga ariko umukobwa we yababwiye; araterura, ati "Ubumwe buranuka! Ubumwe buranuka we!" Akomeza kuvuga iryo jambo, ngo : "Ubumwe buranuka we!" Abandi bikabayobera. Abwira uri bamwana we, ati "Ngwino tujye mu rugo!" Bajya mu rugo, yaka inzoga aramuha baranywa. Ahamagara umugore we, ati "Uyu muntu nakubwire urupfu yapfushije nawe wiyumvire umuntu wagushije ishyano. Umusaza abatekerereza byose nk'uko yabibwiwe, n'uko kandi n'umukobwa wabo yabibabwiye. Umukazana we abyumvise, azana wa muheto n'imyambi n'icumu bya wa musore, abishyira imbere ya sebukwe, ati "Nyir'ibi bintu ni we nyir'uyu mwana." Umusaza abibonye arabimenya; ati "Ni iby'umuhungu wanjye; noneho menye rya jambo so yahoze avuga; ubumwe buranuka koko!" Wowe se uyu mwana yabwiwe n'iki ko ndi sekuru?"

Nuko noneho umubabaro w'urupfu bawufasha hasi, bishimira uwo mwana wataruye sekuru akaba ari we umwibwira. Ubwo umwana aguma ku kibero cya sekuru arahasinzirira. Bashaka kumuterura ngo bajye kumuryamisha, akongera kurira bakamuzanira sekuru. Umusaza arara aho aryamana n'umwuzukuru we, mu gitondo atumira inka yo gukwa arayitanga; ati "Nimumpe umugore wanjye n'umwana wanjye." Nuko bamuha umukazana we n'umwuzukuru, arabajyana. Umugore amushyingira umuhungu we, murumuna wa nyakwigendera. Birangira bityo.

Izo nzira zombi rero zihuriza kuri uwo mwana witaruriye sekuru (ubyara se), n'ubwo imwe ari nk'umugani indi ikaba igitekerezo, ni zo zakomotseho umugani bagira ngo: "Ubumwe buranuka!"