UBWOBA BW'INYAMASWA

UBWOBA BW'INYAMASWA
imigani.rw

Umunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y’igiti kinini cy’ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y’icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi, iruhande rw’urukwavu. Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyir’umurima uruvuza amabuye ashaka kurwica. Nuko ruherako rwiruka amasigamana rutazi iyo rujya, umutima waruhubutsemo!

Inkwavu zene warwo zirurabutswe ziti "Turashize! Nimuze duhunge natwe, naho ubundi biducikiyeho!" Ziruka ubwo ubutarora inyuma ku buryo n’izindi zahuraga, zazomaga mu nyuma zitiriwe zisobanuza. Ingeragere ngo zizibone ziti "Ubwo ziriya nkwavu ziruka kuriya ntabwo ari gusa; ishyamba rigomba kuba rihiye. Nimuze duhungane na zo, byakomeye!" Ingeragere zose zifata inzira ubwo zikurikira inkwavu.

Za mahuma ziza kwikanga iyo nkubiri, zicwa n’icyunzwe, ubwoba burazitaha. Igitima kiradiha, zituma ibizuru hirya no hino, amatwi zirayabanga. Ziti "Uwo munuko ni uw’umuriro w’ishyamba rihiye noneho akacu karashobotse." Zifumyamo! Ni Bihehe mutayobewe, inzira zirayitora, si ukwiruka zica ibiti n’amabuye!

Ntibyatinda, imbogo n’amasatura birabukwa agashururu k’umukungugu, watumukaga mu nzira y’urwo ruvange rw’inyamaswa. Ubwo ni ko amabuye avuza ubuhuha iyo nkora yose. Mu gihe zikirangaguzwa zigira ngo zibaze ibyabaye, iz’udusore ziba zirahise zigurukira mu bicu ziti "Ibintu biracitse; ishyamba ryahiye, n’amahirwe tugize ni uko inkwavu n’ingeragere zabimenye kare. Ndetse nta gushidikanya, dukwiye guhungana na zo." Zizikurikira ubwo.

Inzovu na zo aho zibyagiye zishya ubwoba ziti "Ubwo icyunzwe gikomeza kwiyongera, ishyamba ryahiye, umuriro uturi hafi. Igisigaye ni ugukizwa n’amaguru." Imigoboro zirayirarika, ibitwi zirabyitera, amaguru ziyabangira ingata!

Inyamaswa amagana n’amagana, inini n’intoya, zigenda ari uruvunganzoka inyuma y’inkwavu. Induru ziravuga, ibikombe biromongana, imisozi irirangira, urusaku rurushaho kuba rwinshi, ukaba wagira ngo ni inkuba zirwaniye muri iryo shyamba.

Inkwavu uko zafashe iya mbere, zumva induru n’imirindi inyuma yazo, zikarushaho kugira ubwoba, noneho si ukwiruka zigasara. Izindi nyamaswa na zo zabona inkwavu zongeramo umurego –dore ko zizirusha kunyaruka– zikarushaho gukuka umutima no kwiheba.

Cyakora inkwavu ni zo cyane cyane zahaboneye amakuba: zazirikanaga umuntu wazirukanye azivuza amabuye aho zari ziryamye, ubwoba bugakomeza kuzica; zakebuka inyuma zikabona ibikoko byose biziriho, noneho umutima ugahaba.

Ubwo ariko intare yari yiryamiye mu ndiri yayo, ntacyo yishisha, itaramenya ibyabaye. Sinzi uko yaje kumva urusaku n’imirindi y’inyamaswa irakanguka. Irabyuka, irinanura, isohoka igomagira, iritegereza, ibona inyamaswa zose ziruka nk’izasaze. Iratontoma igira kabiri, iroshye ubwa gatatu, inyamaswa zose zibura aho zirigitira, ni ko guhagarararira icyarimwe imbere y’umwami w’ishyamba. Ariko umutima wari wazishizemo rwose, zituragurwa. Iby’umuriro byo ntizari zikibitekereza, kuko umutontomo w’intare wari wazikangaranyije.

Intare ihera ku nzovu, iyibazanya uburakari bwinshi, iti "Mwa bugoryi mwe, murirukankanwa n’iki bene ako kageni ?" Inzovu ziti "Twabonye imbogo zihunga umuriro, zivuga ko ishyamba ryahiye, tubona ko natwe ntaho dusigaye, duherako tuzikurikira."

Intare ibaza impyisi iti "Ni iki cyabateye ubwoba?" Impyisi ziti "Twabonye ingeragere ziruka zihunga, dukeka ko ishyamba ryahiye, natwe turiruka." Ubwo zungamo zivuga cyane ziti "Kandi Nyagasani, ntuyobewe nawe ko iyo ishyamba rihiye tugomba guhunga."

Intare ibaza ingeragere iti "Mwirukanywe n’iki?" Ingeragere ziti "Twabonye inkwavu ziruka, tubona ko hari ikiziteye, natwe turahunga." Irashyira iza kugera ku nkwavu irazibaza iti "Ni iki cyabateye guhunga, mugatera imvururu mu zindi nyamaswa, ishyamba mukaritera hejuru, none mukaba mwambujije gusinzira?" Rwa rukwavu Nyirabayazana rusubiza intare ruti "Umva Nyagasani icyabiteye; nari nihundagariye mu gacucu munsi y’igiti cy’ipapayi ntangiye guhondobera, numva ikintu kinini rwose kimeze nk’ibuye kinyikubise iruhande. Ubwo mperako ndabaduka ngenda niruka mpunga mwene muntu. Uko niruka nihuta, bigeza aho nza gutekereza ko ryaba ari ipapayi ryahubutse mu giti rikangwa iruhande. Nuko nkomeza kwirukanka kuko nta cyemezo nari mfite. Ngo ngere ahitaruye, nkebuka inyuma gatoya, nsanga inyamaswa zose zo mu ishyamba ziruka zinkurikiye. Nkuka umutima cyane, ni bwo nkuyemo nkomeza guhunga."

Intare imaze kubyumva isanga nta buryarya, nta n’ifuti, ahubwo ari ubucucu inyamaswa ziyokamiwe iyo ziva zikagera. Bigeze aho ibitwenge birayitwara, maze itembagara aho ngaho! Nuko izindi nyamaswa uko zagateraniye aho zose zikorwa n’isoni, zisubira imwe iwayo indi iwayo.

IBIBAZO KU MWANDIKO