UMUKECURU WABAGA MU GICE CY’INGUNGURU

Habayeho umugore, akaba umutindi nyakujya, akibera mu ngunguru bari barajugunye. Umunsi umwe, haza umuntu w’umusabirizi, ariko akamenya gukora ibintu bisa n’ibitangaza. Icyo gihe imvura yaragwaga cyane. Wa mugore amurabutswe, aribwira ati “Yewe, nta mutindi umwe! Ko niganyiraga, uriya wabaye kuriya ntandusha ubutindi? Naba nanjye mfite ubucabari bwanjye n’ingunguru yanjye.” Ndetse icyo gihe imvura yaragwaga, umugabo anyagirwa; umugore aramuhamagara, aramubwira ati “Ngwino wugame." Wa mugabo yinjira muri ya ngunguru, arugama.

Nuko yitegereza uwo mugore wari warishwe n’agahinda, ntagire shinge na rugero, maze aramubaza ati "Wumva wifuza iki?" Umugore aramusubiza ati "Nifuza inzu n’iyo yaba ntoya, ifite akarima iruhande, maze nkava muri iyi ngunguru! Yahirwa mama ubyifitiye!" Umugabo aramubwira ati "Humura mugore mwiza; kubera ko wanyugamishije, ejo uzabona iyo inzu .”

Umugore abanza gushidikanya yibwira ati "Nk’uyu mutindi aranshinyagurira iki? Mbese yabanje akikiza ubwe!" Nuko yirirwa yibaza icyo uwo mugabo yashatse kumubwira, burinda bwira akibitekereza. Bukeye, umugore ngo akanguke, asanga atakiri muri ya ngunguru, ahubwo ari mu nzu nziza, yubatse mu karima katagira uko gasa! Umugore arishima sinakubwira.

Hashize igihe kirekire, nyamugabo aragaruka abaza wa mugore ati "Ubu se kandi hari ubukire wifuza burenze ubu ngubu?" Umugore aramusubiza ati "Hora yewe winshinyagurira! Aho uzi kuba umutindi nk’uko nari meze kandi ngeze mu za bukuru? Noneho iyo unkiriza rimwe; ukanshajisha neza! Wowe se ko nitekera, nkaba muri iyi nzu njyenyine, singire uwo ntuma ku isoko akaba ari njye wigirayo ngenda nsayagurika muri biriya byondo! Ubwo se urumva nkize iki?" Umugabo aramusubiza ati "Ahubwo ubukire ugiye kubura aho ubukwiza !"

Amezi atandatu ashize, wa mugabo yongera kunyura aho, maze abaza wa mugore ati "Ubu se kandi ntumerewe neza ?" Umugore ati "Koko merewe neza, ariko uwampa n’agaka kamwe nkajya mbona amata yo kunywa n’icyo mfumbiza aka karima kanjye; akampa n’ingurube yo korora." Umugabo ati "Ihorere ejo uzabibona byombi." Noneho umugore ntiyongera gushidikanya.

Bugicya, umugore ngo ajye kubona, abona iruhande rwa ka karima imbyeyi n'iyayo n’icyana cy’ingurube gishaka ibyo kirya! Si bwo agiye kuba umukungu! Wa mugabo agiye kumubera imana rwose! Mu gitondo umugore agikanguka, yumva mu nzu urusaku rw’ibintu biterurwa hirya no hino, ariko ntamenye ababiterura. Yumva aryamye ku buriri bwiza. Arebye asanga ni igitanda cy’akataraboneka, yahindukira kikamutembereza! Yongeye kureba hirya abona hateye intebe nziza cyane n’ameza abengerana.

Hirya gato hari indorerwamo yometse ku nzu. Ako kanya abona umukobwa akinguye icyumba, amusuhuzanya icyubahiro ati "Mbazaniye amazi yo kwiyuhagira kandi nateguye." Umugore arabyuka ariyuhagira, uwo mukobwa aramusokoza, aramwambika. Yirebye mu ndorerwamo asanga atakiri wa wundi, yarakize cyane. Aratangira arabigendera, reka iminsi mikuru sinakubwira.

Si bwo abaye ikirangirire!

Umunsi umwe wa mugabo yiyambarira gitindi maze aza guhagarara ahantu yari azi ko uwo mugore akunda kunyura, yigendagendera n’abaja be. Umugore akihagera, wa mugabo aramusuhuza, maze aramubwira ati "Ngira ngo nta kintu ubuze!" Ubwo ariko abimubwira asa n’umwenyuye, mbese nk'ubwira uwo baziranye. Umugore ntiyamureba n’irihumye, arihitira! Umugabo arangurura ijwi ati "Mbese noneho ntucyumva?" Umugore asubiza amaso inyuma n’agasuzuguro kenshi, abwira uwo mugabo ati "Waba uzi ko uwo ubwira ari umuntu w’icyubahiro? Wagize ngo ndi rubanda rusazwe! Aribyo niwongera kurevura uribonera." Umugabo aramwihorera!

Bukeye, ngo umugore abyuke, asanga ya nzu na bwa bukire bwose byayoyotse, aryamye muri cya gisate cy’ingunguru yahozemo! Yicuza icyatumye yiha gusuzugura wa mugabo.

Gukira byibagiza gukinga !