UMUGABO WAHETSE IMPYISI
Umunsi umwe, umugabo yagiye mu ishyamba ahatega umutego agira ngo inyamaswa iza kugwamo ayirye. Nyir’umutego asubiye kureba asanga impyisi ariyo yaguyemo, amaso yatukuye amenyo iyashinyitse. Impyisi imubonye, iramutakira iti: Wo karama we ntabara, unkure muri uyu mutego maze umbwire icyo nzakugororera. Umugabo arayibwira ati: None ngukuyemo, ntiwakwiruka ukanshika ? Impyisi iramusubiza iti: Ntambaraga nkifite zo kugucika, dore amajanja yanjye yagagaye kubera imbeho yo muri iri joro yandayeho. Umugabo arayibaza ati: Ariko ingororano ushobora kumpa ni iyihe ? Impyisi irasubiza iti: Ngira ngo icyoroshye nuko wanjyana iwawe, nkajya nkurindira urugo. Ndeba ntabajura banshaho ngo bakwibe. Umugabo ati: Ndabyemeye.
Nuko impyisi arayitegura. Amaze kuyikuramo ati: hogi tujyende. Impyisi iramubwira iti: Dore nagagaye amajanja, nshyira kubitugu unyikorere, maze unjyane. Umugabo arayikorera arayitahana. Ageze mu nzira, ahura n’undi mugabo, aramubaza ati: Uzi icyo wikoreye wa mugabo we? Undi aramusubiza ati: Mpetse umugaragu wanjye urwaye. Umugabo aramubwira ati: Ko nduzi ari bihehe, yabaye umugaragu wawe ryari? Impyisi ibaza wamugabo uyihetse iti: Uwo muntu agize ngo iki? Umugabo arayisubiza ati: Agize ngo mpetse bihehe izandya. Impyisi iramubwira iti: Urajye ukenga icyo rubanda ivuga. Umugabo arayibwira ati: Ndumva maze kunanirwa, jya hasi wigenze. Impyisi iramubwira iti: Bu retse nkonjoke ngukonjonjore.
Igihe bagisigana, imbeba yari munsi y’inzira, ibumva, irababaza iti: Mbese murapfa iki mwa bagabo mwe? Impyisi isubiza imbeba iti: uyu mugabo ni umunyarugomo.Yanteze umutego nywugwamo, imbeho ya n’ijoro irangagaza nanirwa kujyenda. Amaze kunkura mu mutego arampeka ngo anjyane iwe kumpaka. None aragira ngo anshyire hasi nigenze kandi ntarakonjoka. Ubanza yamenye ko ninkonjoka mukonjonjora. Imbeba irababwira iti: Nt’abagabo bo gupfa ubusa, mujye kunyereka uwo mutego mbone uko mbakiza. Imbeba n’impyisi na nyiri mutego biragenda bigera aho wa mutego uri imbeba ibwira wa mugabo iti: Ongera utege uriya mutego ndore uko ubigenza.Umugabo amaze kuwutega, imbeba ibwira impyisi iti: Nawe wa mpyisi we genda ushyire ijosi mu umutego, ndebe uko wari wagufashe. Impyisi imaze gukandagira ku mutego, uyifata mwijosi urayishibukana amaso aratukura amenyo irayashinyika. Imbeba iriyamirira iti: Urubanza urarwikemuriye. Icyo uzi n’ubusambo naho ubwenge buragatabwa.
Nyirumutego abibonye atyo, abwira imbeba ati: iyi mburagasani unkijije, nzakugororera iki? Imbeba iti: mbere yo kungororera, banza wice iri shyano. Wa mugabo afata umuhoro yari yitwaje, atemagura iyo mpyisi arayica. Arangije wa mutego arongera arawutega ategereje indi nyamaswa yawugwamo. Ibyo birangiye abaza ya mbeba ati: Uko urora nakugarorera iki? Imbeba iramusubiza iti: Nshyira muri urwo ruhago rwawe, maze unjyane iwawe twibanire. Umugabo ayishyira mu ruhago arayitahana. Ayigejeje mu nzu akajya ayigaburira na yo ikajya yitorera ibyandagaye byose.
Imbeba imaze kujyera mu nzu no kurya igahaga, ibyara abana benshi, irororoka cyane, abana bayo buzura inzu. Batangira no kurya ibyo mu nzu nk’imitemeri y’inkongoro n’inkanda z’abagore n’ibindi byinshi. Nuko wa mugabo wazanye ya mbeba, urubyaro rwayo rumaze kumurembya, atangira kwicuza icyo yakoze ati: Imbeba yankijije impyisi ariko urubyaro rwayo rurananiye. Rurajagata hose mu nzu, rurarya ibintu byose, ruranjujubije. Ahasiye imbeba ngiye kuzirukana mu nzu yanjye, dutandukane burundu. Ni yo mpamvu ubu imbeba zitakibarirwa mu matungo yo mu rugo.