UMUGANI WA MAFUMBA

Habayeho umugabo akitwa Mafumba. Yari atunze inka nyinshi. Bukeye, ajya kuzishora ku iriba rya Nyabyunyu, maze ahahurira n’umugabo Ntakirande. Ntakirande abwira Mafumba ati "Shahu, va mu iriba nuhire inka zanjye". Mafumba aranga, bararwana, Ntakirande amukubita ubuhiri aramwica. Amaze kumwica yuhira inka ze, zikutse arataha. Ageze iwe abwira abahungu be ati "Muririnde gushora ku iriba rya Nyabyunyu, kandi ntimukajye no gutashya mu ishyamba rya Bugina, bene Mafumba nibahabasanga bazabica babamare kuko bazaba bahorera se Mafumba."

Ntakirande yari afite umukobwa witwa Nyakwezi. Abandi bakobwa baza kumubwira ngo bajye gutashya mu ishyamba rya Bugina. Iwabo babyumvise baramubuza, umwana ararorera. Bukeye abakobwa baragaruka ngo naze bajye gutashya; babwira n’ iwabo ko ari nta cyo ateze kuba. Iwabo baremera, abakobwa baragenda.

Bageze mu ishyamba rya Bugina, Nyakwezi atema umugano, umugano uvumbukamo akayoka Butugu, abwira abandi ati: "Nimuntabare biranyobeye!” Abakobwa baratashya barahambira, na we baramuhambirira barikorera barataha.

Mu nzira bagenda, bahura na Segihene Segitindi, akaba mwene Mafumba na Kayoyo mwene Nyirimbuga. Segihene ati: "Ngahorera data!" Kayoyo aramubuza, ati "Ntawe uhora umukobwa, ahubwo reka mujyane mutunge naramuka abyaye umuhungu abe ari we uzahora!" Nuko umukobwa baramujyana, Kayoyo aramurongora.

Bukeye Kayoyo ati "Ngiye kubwira kwa Ntakirande ko mbatungiye umukobwa." Agitirimuka aho, ku mugoroba, Segihene atera kwa Kayoyo ati "Mugore we nyugururira niyotere nabaye ubutita." Umugore aranga. Nyirabukwe na we aba ageze aho, ati "Mwiriwe?" Ahamagara umukazana we aramubwira ati : "Akira akayoga sinarara mpaze ngo na we wicwe n’ inyota." Umugore arakingura maze Segihene Segitindi, amutera icumu aramurambika, arangije amucamo kabiri, igice kimwe agishyira ku rusenge, ikindi agishyira ku buriri.

Kayoyo arashyira arataha, asanga umugore we yapfuye arumirwa. Yenda agapfunyika no kwa nyina ati: "Mubyeyi akira akanyama". Nyina agize ngo arasohoka kwakira, amutera icumu amurahira ku itaba!

Aragenda no kwa Segihene ati "Sha! Ab'iwanjye biriwe?" Undi ngo biriwe. Ati "Shahu se ko nikoreye akayoga wazana umuheha ugasogongeraho. Agize ngo arasohoka amutera icumu amurahira Bukonzo, aho barusha amakoma gukomera bashira batyo!

Kayoyo ahorera umugore we atyo, arabica arabamara.

Si jye wahera hahera umugani.