Umugani wa Ngunda Igice cya Mbere
Kera habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi.
Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n’abandi bane, bose bashyika batandatu. Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba.
Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati " ngiye kwa databukwe kumuha umubyizi. " Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati "munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi. " Kwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.
Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu akazamura agafuni. Ngunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n’imwe, abona guhingura. Ni uko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi. Abatezi bakorera kubura hasi no kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.
Mirenge abibonye ati " uyu muntu waduhingiye atya, na twe tumuhembe. " Babaga Ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n’amayoga menshi ndetse n’ abaturanyi bazana amazimano.
Inyama zimaze gushya n’imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama, bazana n’imbehe nyinshi zuzuye umufa, bakwiza ibibindi by’inzoga mu nzu yose, amarobe y’imitsima bayuzuza ibyibo n’amakangara.
Byose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure. Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya.
Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amazi yo gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati "jye nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye ! "
Kwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa. Mirenge abwira umugore we ati " dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye. None tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n’izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none. "
Ni uko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n’inzoga. Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry’umutsima akariyongobeza. Imikarago y’umutsima ikabisikana n’intongo z’inyama n’umufa.
Byose akabivundiranya akaroha mu nda. Ngunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy’inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje.
Ni uko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye. Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n’ibibindi by’inzoga na byo biguze inka, byose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo rimwe. Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha. Basigara batangarira inda nini ya Ngunda.
Sinjye wahera.
Soma hano: Ngunda Igice cya Kabiri
Soma naha: Ngunda Igice cya Gatatu