UMUGANI W'ABIDISHYI

Abidishyi bari bafite umwami wabo; bukeye arapfa asimburwa n’umuhungu we. Uwo mwami mushya, mu mategeko ye ya mbere ahamagaza umwiru ati "Shyira ingoma ku karubanda, uyihe umurishyo, aho umusore wese ari mu gihugu cyanjye aze anyitabe." Nuko umwiru abikora uko abwiwe, abasore bose basesekara aho. Umwami arabitegereza asanga nta musaza ubarangwamo. Ati "Nuko ni byiza; icyo nabahamagariye ni ukubamenyesha ko ufite se w’umusaza wese agenda akamwica, kandi ntihagire n’umwe ugira icyo avuga cyangwa ngo abaze. Nimwemere icyo mbategetse gusa, iryo ni iteka nshiye." Bose ntibabyishimiye birumvikana, ariko kubera itegeko rirusha ibuye kuremera, barumvira.

Bamaze kubyemera, umwami ati "Nimwihute mubahotore, nimumara uwo mwanda mu gihugu cyanjye, mugaruke mubimenyeshe mbone kubasobanurira amategeko mashya, akwiranye n’ingoma yanjye." Bashyira nzira bajya gukora ishyano bahatiwe, bamwe bahutiraho bahotora ababyeyi babo, ngo babonereho kubazungura kandi bashimishe n’uwo mwami wabo w’umusore. Abandi bafatwa n’impuhwe bibutse akamaro k’umubyeyi bati "Umwami yadutegetse gutsemba ababyeyi bacu, ariko ntaturora, reka tubahishe tuzavuge ko bapfuye." Nuko bacikisha ababyeyi, bajya kubahisha mu kindi gihugu kibangikanye n’icyabo.

Ariko "Umubaji w’imitima ntiyayiringanije." Bavuye yo, umwe abwira se ibyo umwami yabategetse ati "None sinshobora kukwica; ngwino njye kuguhisha mu buvumo, dutegereze uko bizagenda nyuma; nzajya nkugemurira rwihishwa." Biba bityo. Iminsi bahawe ishize bose bahurira i bwami. Umwami ajya ku nteko ati "Yemwe basore bidishyi!!!" Bati "Karame mwidishyi!!" "Twa dusaza mwatumazeho?" Bati "Yego mwidishyi!!!" Umwami amaze kubona ko nta musaza usigaye uzamuvuguruza ati "Ubu ngiye kubaha itegeko ryanjye rishya; mwese mugomba kwemera ntihagire n’uhigima arihakana. Bati "Ritubwire Nyagasani." Ati "Icyo nshaka ni uko icyo nzajya mvuga cyose muzajya mucyemera mugira muti 'Yego Mwidishyi!!!'. Nta rindi jambo uretse kwikiriza muti 'yego mwidishyi'. " Baremera bose icyarimwe bati "Yego mwidishyi."

Abasore b’Abidishyi bamaze guhabwa itegeko rishya ntibyaca kabiri, umwami arabahamagara ati "Nimuze tujye guhiga." Bati "Yego mwidishyi!!!" Ubwo umwami aranezerwa yumvise ko yumviwe. Bageze mu ishyamba bica imparage barayiheka, barayihigukana, bacyura umuhigo. Barasira, bahabwa amayoga baranywa. Birangiye umwami ati "Aho murabona runo ruhu rw’imparage ukuntu ari rwiza bidishyi!" Bati "Turabireba Mwidishyi." Nuko yungamo ati "Nimwende uru ruhu rukiri rubisi, murumfurebe ku mubyimba no ku maguru n’amaboko, murundodereho maze nse n’imparage." Bati "Yego Mwidishyi!" Abahanga mu kubarira barahashinga barumudoderaho, bamaze kurangiza rukiri rubisi ati "Aho se si byiza bidishyi?" Bati "Yego Mwidishyi ni byiza rwose!" Ati "Noneho nimunshyire ku zuba nshyuhe kuko rukonje!" Bati "Yego mwidishyi!"

Ubwo uruhu rumaze kuma rutangira kumukanaga, nibwo atabaje ati "Rurankanyaga bidishyi!" Bati "Yego ruragukanyaga mwidishyi!" Ati "Aho ga ndapfuye bidishyi!" Bati "Aho ga urapfuye mwidishyi!" Ati "Nimuntabare bidishyi!" Bati "Nibagutabare mwidishyi!" Ati "Inyota iranyishe bidishyi!" Bati "Inyota irakwishe Mwidishyi!" Ati "Uruhu rurumye Bidishyi!" Bati "Uruhu rurumye mwidishyi!" Bityo bityooooooo!!, kuva ku gasusuruko kugeza mu mashenguruka. Barataha bagenda bavuga mu mayira ibyabaye ku mwami wabo... Bose bari abasore, ubwenge ari mahwi!!!

Bageze imuhira, wa wundi wahishe se mu buvumo, ajya kumusura amugemuriye, umukambwe amubaza amakuru y’i Bwami. Umuhungu amutekerereza uko byagenze kuva ku itegeko rya mbere kugeza ku muhigo no ku ruhu rw’imparage ati "Kandi yadutegetse ko icyo azajya avuga cyose ari cyo tuzajya twemera." None dusize avuga ngo "Aho ba ndapfuye bidishyi!" Natwe tuti "Aho ga urapfuye Mwidishyi!" Ati "Runyumiyeho Bidishyi!" Tuti "Rukumiyeho Mwidishyi!" Ati "Nimuntabare Bidishyi!" Tuti "Nibagutabare Mwidishyi!" Wa musaza arabyumviraaaaa! Ati "Byatangiye ryari?"

Uwo mubyeyi w’impuhwe n’imbabazi abwira umuhungu we ati "Mwa bapfu mwe! umwami wacu agiye gutangishwa n’ubwenge buke bwanyu! Njyana i bwami wenda banyice, ariko njye ninsanga atarahwera ndamukiza!"

Nuko umuhungu aramujyana, bageze yo basanga agiye kunogoka. Ako kanya ahamagaza umuvure, awuzuzamo amazi, baramuterura bawumuryamishamo. Hashize umwanyaaaa uruhu rutangira guhehera, rurongera ruroroha barumubamburaho ariruhutsa, ati "Ashyiiiiiiii! Ndakize kandi nkijijwe n’umuntu mukuru!" Ashima wa musore wahishe se, abaza niba hari abandi bahishe ba se ngo babahishure bagaruke mu byabo.

Nuko aca iteka Ati "INGOMA IBIHUMBI, NTAWE UGAYA UMUSAZA KUKO ABA AFITE UBWENGE BW’INGOMA NYINSHI YARIYE." Nuko abakambwe batahutiweho n’urubyaro rwabo, basubizwa ibyabo n’ubukuru bwabo.