Umugani w'Ubushwiriri

Umugani w'Ubushwiriri

Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti "Tujye guhakirwa inka". Ubushwiriri bujya guhakwa.

Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti "Turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi".

Inama yo kurya inka imaze kunoga, ubushwiriri butoranya imirimo; kamwe kati "Ndajya gusenya inkwi". Akandi kati "Ndajya gukura amashyiga". Akandi kati "Ndajya kurahura". Akandi kati "Ndajya kuvoma". Tubiri, agakuru n'agato, dusigara aho. Kamwe kati "Ndabaga". Akandi kati "ndagufasha".

Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo. Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora. Ubwari bwagiye ntibwagaruka. Akari kagiye gusenya, kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa.

Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati "Yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite!" Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa.

Akari kagiye gukura amashyiga, akitura hejuru, karapfa.

Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.

Aka gatanu n'aka gatandatu (twatundi twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti "Ahari babonye ibyo birira ntibaza".

Kamwe kati "Ngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n'abandi". Akandi kati "Ngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n'abandi".

Akari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo. Karavuga kati "Ubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi! Henga nze ngukubitiremo". Karasimbuka, no mu mazi ngo dumbuli! Kagenda gatyo, karapfa.

Akari kagiye gushaka akagiye gutashya, kakabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati "Ni ki gituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni! Reka nze tubonane". Kagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa.

Udushwiriri turimbuka dutyo, ntihasigara n'ako kubara inkuru. Inyama ziribwa n'ibisiga.

Si njye wahera.