UMUHINZI N'ABANA BE

Umuhinzi w’umukungu amaze kumva ko mu busaza bwe urupfu rugenda rumugera amajanja, yahamagaye abana be abashyira ahiherereye kuko yari afite ibanga rikomeye yashakaga kubabwira. Yagize ati “Bana banjye, imirima yanjye yose ni wo murage mbahaye nk’uko nanjye nawurazwe na data. Muramenye ntimuzarote muyigurisha kuko yihishemo ubukungu bwinshi. Gusa ntabwo nzi uruhande ubwo bukungu buherereyemo, ariko nimukorana umwete muzabuvumbura. Nababwira iki ngaho kugira ngo ibihe by’ihinga bitabacika nimukwikire amasuka, muyirime, muyitabire mutagize agace na kamwe musiga, muyiteremo imyaka yose maze muzirebere”.

Iminsi mike ishize uwo mubyeyi aritahira maze abahungu be bafata amasuka nk’uko yari yarabibabwiye batangira guhinga. Abahungu isambu barayihinga reka sinakubwira! Isambu yose barayifashe barayitaganyura bibwira ko bazasangamo zahabu cyangwa andi mabuye y’agaciro azatuma babona amafaranga menshi. Icyiza cyabo ni uko aho babuze bwa bukungu bahateraga imyaka cyangwa se ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa.

Bubahirije ijambo rya nyuma ry’umubyeyi wabo maze isambu se yabasigiye bayihinga neza bashyizeho umwete, maze na yo irabakundira si ukwera irasara! Basarura imyaka, ibigega, imitiba n’imiguri barahunika bigera n’aho biba bito bubaka ibindi.

Imyaka yasagutse baragurishije babona amafaranga menshi, maze si ugukira bavayo. Ntibiyumvishaga ko ubukungu se yababwiraga bwari bushingiye mu gukora bashishikaye batinubira ko ari uguhinga kugira ngo babyaze isambu yabo umusaruro.

Abenshi mu baturanyi babo barabatangariraga kuko batari basobanukiwe n’impamvu bakorera hamwe kandi bashishikaye batyo.

Natwe duhagurikire gukorana umwete ibyo dushinzwe, dukunde umurimo, dukoreshe amaboko ndetse n’ubwenge bwacu kugira dushobore kwiteza imbere. Umurimo unoze ni wo soko y’ubukungu kandi iyo ukozwe neza utera ibyishimo nyir’ukuwukora.

Tuzirikane ko nta murimo ugayitse cyane cyane iyo utunze nyirawo.