UMUKECURU WAHOTOYE ABUZUKURU BE
Habayeho umukecuru akajya ahotora abuzukuru be. Bukeye amaze kurembya umukazana we, umukazana yigira inama yo kujyana abana be mu rutare akarubareramo.
Urutare rwari hafi y'iwaba. Bukeye koko ajyana abana yonsaga, urutare ararukingura ashyiramo umwana we, arongera ararukinga arataha. Umugore yaba agiye guha umwana ibere, akagenda yarugeraho akavuga ati :
"Ako mu rutare, ako mu rutare rutaramana rwego, uracyariho, uracyariho?"
Akana kakamusubiza kati :
"Ndacyariho mama, ndacyariho; ndacurwa n'agacuro mu gasatsi, ndacurwa n'akandi mu gasaya bya biryanyi byo mu ishyamba byenda kundya, byenda kundya, byenda kundya".
Nyina akongera ati :
"Baruka rutare".
Urutare rukabaruka, umugore akinjira akonsa umwana, yarangiza akagenda.
Umugore akomeza kubigenza atyo, hashira iminsi myinshi. Bukeye wa mukecuru amenya aho umwana ari, noneho na we aragenda no kuri rwa rutare, yivugisha nka nyina w'umwana ati :
"Ako mu rutare, ako mu rutare rutaromana rwego, uracyariho, uracya riho?"
Umwana ariko amenya ko atari nyina, aramwihorera ntiyamwitaba. Umukecuru aragenda.
Ku wundi munsi, abonye nyina wa wa mwana aje, ajya kwihisha mu gihuru cyari hafi y'urwo rutare. Nuko nyina ahageze atangira guhamagara umwana uko asanzwe. Umwana na we amusubiza uko asanzwe amusubiza; umugore arinjira aramwonsa, amaze kumwonsa, arataha. Nuko wa mukecuru, abonye umukazana we agiye, na we araza abwira umwana ati :
"Ako mu rutare, ako mu rutare rutaramana rwego, uracyariho, uracyariho?"
Umwana agira ngo ni nyina, aramwikiriza amusubiza uko yasubizaga nyina.
Umukecuru ati :
"Baruka rutare".
Urutare rurakinguka. Umukecuru arinjira ajyana umwana amugejeje imuhira ashyushya amazi arangije aranzika arasya.
Bimaze umwanya nyina w'umwana araza, asanga urutare rurangaye, ntiyarushya ati : "Nyirashyano yanjyaniye umwana." Araza abibwira umugabo we, baraboneza baragenda, basanga umukecuru asya.
Umukazana we ati : "Zana nkwakire! " Umukecuru ati : "Irorerere". Umukazana arongera ati : "Zana nkwakire!" Umukecuru aranga ati : "Sinaniwe".
Nuko umugore uko yari asanzwe avuga arihamagarisha ati : "Ako mu rutare, ako mu rutare rutaramana urwego, uracyariho, uracyariho?"
Umwana amusubiza uko bisanzwe. Nyamugabo abyumvise abwira umukecuru ati "Mbese waretse akakwakira ni iki? " Umukazana we apfukama iruhande rw'urusyo. Baza gukebuka ku rusenge, babona igikangara kinini giteretse neza. Nuko umugabo ahamagara bagenzi be, baza kureba, inteko y'abantu igandagaza aho.
Umugabo abwira abari bateraniye aho, ati : "Nimurebe ibyo uyu mukecuru yari agiye kudukorera; abereka igikangara cyarimo umwana, ati : "Kandi nimurebe, dore yari ashyuhije amazi!”
Nuko ya mazi yari yashyuhije bayamusuka mu kanwa ari urubindi. Umukecuru apfa azize ubugome bwe.
Si jye wahera hahera umugani.