UMUKOBWA KARISIMBI ARONGORWA N’UMWAMI W’IKUZIMU

Kera mu Rwanda  habayeho umwami, abyara umwana umwe w’umukobwa amwita Karisimbi. Yabaga mu nzu yo mu gikari akahabana n’abandi bakobwa umunani. Nyina yari yaramubujije kujya  ajyana hanze  n’abandi bakobwa. Rubanda rwo hanze rukajya rwifuza kumubona, kuko ngo yari mwiza byahebuje. Ariko ntibamubone kuko atasohokaga.

Bukeye, ba bakobwa babanaga baramubwira bati: gwino tujye kwahira ishinge, tujye no kota akazuba ko hanze. Abanza kwanga agira ati: Mama yarabimbujije. Bagumya kumutitiriza, bukeye aratinda arabyemera. Babaduka mu museke baragenda. Bageze aho bahira ishinge, babwira Karisimbi bati: wowe ntuzi kwahira, sigara wicaye aha, maze utumenyere n’izi nkoni zacu. Turakwahirira, maze nitugaruka tugusange hano. Maze twiyuhagire niturangiza tubyine, tunisanzure mu biganiro by’urungano. Turi butahe butangiye kugoroba. Bamaze kugenda ndetse batangiye kwahira ishinge, ubwo wa mukobwa Karisimbi nawe atangira kurigita mu butaka. Abonye ariho arigita atangira gutaka ahamagara abandi ati ni muntabare ubutaka buramize.  Baratinda baramwumva, baza biruka. Bageze hafi basanga amaguru amaze kurigita. Bagize ngo bamufate amaboko, igihimba cyose kirabacika kirarigita. Bibananiye barataka batabaza. Birukira gushaka amasuka, baracukura, basanga yagiye ikuzimu atakigaragara. Umugoroba ukubye, barataha. Bageze imuhira, bavuga ibyabaye, uko Karisimbi yarigise bakagerageza kumugarura bikananirana. Umwami se abyumvise arumirwa, abura icyo avuga. Bitinze ahebera urwaje agira ati ubwo Imana y’u Rwanda imugize umutabazi. Agiye kuba umucengeri muri urwo Rwanda rw’ikuzimu.

Karisimbi yageze ikuzimu, ahasanga umwami w’ ikuzimu, wabaga mu nda y’incira. Uwo mwami yamaze kumwumva ava mu gihu cyiyo nzoka araza aramuramutsa. Baratindana baganira, bugiye gucya  yisubirira muri cya gihu cye. Bwa kwira akajya akivamwo agasanga Karisimbi. Bwajya gucya akagisubiramwo. Bagumana kubana batyo batarebana mu maso. Bamaze kumenyerana, uwo mwami aramurongora. Bakajya babana n’ijoro, kumanwa umwe akaba ukwe undi ukwe. Bigera naho babyarana abana batatu : abahungu babiri n’umukobwa. Hashize igihe, ba bakobwa bagenzi ba Karisimbi basubira kujya kwahira ishinge hahandi yarigitiye, baza no kubyina. Karisimbi yumvise ko bagenzi be bagarutse kwahira, abahamagara aririmba ati Karisimbi yajyanywe n’incira y’i Kabugondo itukuje ijisho nk’indubaruba,  ifite amenyo yera nk’amasaro, yambaye urunigi rw’umujijima rusa nk’amasaka. Bagenzi be babyumvise, basubira imuhira biruka, babwira umwami se wa Karisimbi ko bumvise umuntu uhamagarira ikuzimu avuga ngo babwire se na nyina ko yajyanywe n’incira y’i Kabugondo, bagakeka ko ari Karisimbi. Umwami ati wenda ni umuzimu we mwumvise. Umukobwa aba iyo, aribagirana.

Umunsi umwe imvura igwa ari nyinshi, isanga abana ba Karisimbi bakurikiye inka mu rwuri. Babonye imvura iguye bajya kwugama imuhira. Bagezeyo nyina yanga kubakingurira. Abana batabaza se. Nyina arababwira ati murishinyagurira, mumugize ntimwagize rimwe mukamubona mu maso. Imvura imaze kubarembya, se ava mu ncira, aza kubakingurira, abana bajya mu nzu. Agize ngo asubire mu gihu cye cy’incira, umugore aramugwatira, ati ntiwongera kuncika. Umugabo ati ndekura ndahinduka intare nkakurya. Umugore ati nanjye ngahinduka yo nkakurya. Umugabo ati ndekura ndahinduka inkuba nkagukubita. Umugore ati nanjye ngahinduka yo nkagukubita. Umugore aramubwira ati nkubita agafunsi ngukubite akandi, tuve ibuzimu tujye ibuntu. Cya gihu cy’incira bagishyira hanze baragitwika. Kivamo abagaragu n’inka. Nuko batangira kubana nk’abandi bantu.

Bimaze iminsi umugore ati nkumbuye iwacu. Umugabo we aramubwira ati genda ariko uzabanguke kandi uzandamukirize abo muri urwo Rwanda rwo hejuru. Nuko abagaragu baramuheka we n’abana be uko ari batatu.  Karisimbi ajyana n’ishyo ry’inka umugabo we yoherereje sebukwe agira ati umubwirire uti ngiyo inkwano. Umwami wo hasi yoherereje uwo hejuru. Kandi yungamwo ati uwo mukobwa wawe Karisimbi yabaye umuhuza w’ibihugu byacu byombi. Nuko Karisimbi aragenda asohoza ubutumwa. Aratinda, aramukanya n’ababyeyi ndetse na ba bakobwa bagenzi be, ba bana be nabo babona u Rwanda rwo kwa sekuru. Bota akazuba ku Rwanda rwo hejuru. Igihe cyo gutaha kigeze barasezera. Karisimbi asigira nyina wa mwana w’umukobwa agira ati azashyingirwe i Rwanda. Abo azabyara, nabo basaza be bazabyarira ikuzimu bazabe abahuza b’u Rwanda rwo hasi nurwo hejuru. Nuko Karisimbi n’abana be barataha.

Amaherezo, baratunga baratunganirwa.