UMUKOBWA WABAGA MU GISABO

Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa. Baramurera arakura. Amaze kuba inkumi ararwara arapfa. Intumbi ye bajya kuyijugunya mu gihuru. Aho bamujugunye hamera uruyuzi rurakura rwera igisabo.

Bukeye umugabo agiye gututira ibiti mu ishyamba abona icyo gisabo kitagira uko gisa. Aragica aragitahana. Ageze imuhira, agize ngo agitereke mu mfuruka, cyanga kumuva mu ntoki. Akijyana ku ruhimbi, aragitereka kirakunda. Abwira umugore we ngo acyondore agishyiremo amata bajye bagicundiramo. Umugore asukamo amata avuze hanyuma ashaka inzindaro aragipfundikira. Bukeye aza kureba niba amata yavuze neza ngo ayacunde. Arebye asanga amata atakirimo, igisabo kimuhamagara.  Arongera ashyiramo andi, bukeye asubiye kureba asanga ari kwa kundi. Nuko  abitekerereza abo muri urwo rugo agira ngo bazamufashe kugenzura uza kunywa ayo mata.

Umusore wabaga muri urwo rugo atangira kujya agenzura icyo gisabo. Umunsi umwe, arazinduka mu museso abona umukobwa w’inkumi utagira uko asa yinjira muri cya gisabo. Nuko amenya ko ari we unywa ya mata, kandi akaba muri icyo gisabo. Ntiyagira uwo abibwira, aricecekera. Asaba se ko amuha icyo gisabo ngo agitereke mu nzu araramo. Se arakimuha akijyana mu nzu ye. Uwo muhungu abwira mushiki we ngo agitereke ku ruhimbi ni ho cyamenyereye kuba. Ati " Akazuba nikava, ujye ukijyana mu gikari ahiherereye ". Mushiki we arabimwemerera.

Nuko yajya koza ibyansi akaririmba ati: "Gisabo cya musaza wanjye, kuki utaza ngo twoze ibyansi, wo kameneka we!" Uwo mu gisabo na we agasubiza ati "Oya shenge ntikikameneke, kirimo Rutoki rw’urutunda, yaza yakuruta! Harimo  Sunzu ribogaboga, yaza yakuruta!" Undi aramusubiza ati: "Ngwino undute wo kanduta we!". Umukobwa wo mu gisabo avamo, bararamukanya. Hanyuma  bafatanya   koza ibyansi no kuboha, no gutunganya mu rugo.

Byose birangiye, umukobwa wo mu gisabo yisubiriramo abwira mugenzi we ati: "uramenye ntujye kuntaranga". Uwo mukobwa ariko aragenda abwira musaza we ati: "nabonye igitangaza; namenye aho ya mata yo mu gisabo ajya. Kibamo umukobwa w’akataraboneka. Yavuyemo turaramukanya, turaganira ndetse amfasha gukora imirimo yo mu rugo, turangije yisubirira mu gisabo". Musaza we aramubwira ati: "ugomba kuzamfasha nkabona uwo mukobwa". Undi ati: "ejo mu gitondo, uzicare hariya mu mfuruka, uzaduhengereze mu rugi. Nzamuhamagara aze dukore imirimo uko dusanzwe tuyikora. Nakubwira iki nzamutinza nkana kugira ngo wihere ijisho". Bukeye umukobwa wo mu gisabo araza afatanya na mugenzi we gukora ya mirimo. Wa musore uko yakihishe mu mfuruka, amaze kwitegereza neza wa mukobwa wo mu gisabo, arasimbuka aramucakira. Mushiki we ariyirukira asiga bakirana.

Amaherezo umukobwa wo mu gisabo aramubwira ati: "ndekura ntahinduka intare nkakurya:". Umuhungu ati: "nanjye ngahinduka yo nkakurya". Umukobwa ati: "Ndekura ntahinduka inkuba nkagukubita". Undi na we ati: "najye ngahinduka yo nkagukubita". Bamaze kunaniranwa, umukobwa aramubwira ati: "nkubita agashyi ngukubite akandi, tuve ibuzimu tujye ibuntu". Barangije baricara baratuza. Mushiki w’umuhungu aragaruka abazanira n’icyo banywa. Bwije wa muhungu arongora uwo mukobwa wo mu gisabo. Bukeye abo muri urwo rugo bose baraza, bamenyeshwa inkuru nziza. Nuko amabanga y’umukobwa wo mu gisabo ashira atyo. Nuko uwo muhungu abana atyo n’umukobwa wo mu gisabo, baratunga, baratunganirwa.