UMUKOBWA WAREZE UMWANA WAVUYE MU MWANANA W’IGITOKE
Kera abakobwa bagiraga umukino wo guheka umwanana w’igitoke bimenyereza kuzaba ababyeyi. Nkuko abana b’abahungu bagiraga udukino two kurasana bimenyereza kuzaba ingabo ku rugamba.
Umunsi umwe, umwe muri abo bana b’abakobwa yururukije umwanana we, asanga wahindutse umwana w’umuntu. Nuko abwira bagenzi be ati: "muramenye ntimuzanyicire umwana". Nuko abo bakobwa batangira kurwanira uwo mwana. Bukeye nyina yigira inama yo kujya kumuhisha mu rutare. Nuko bumaze kwira, amujyana mu rutare. Kumanywa akajya yibeta abandi akajya kumwonsa. Yaragendaga yagera ku rutare akamuhamagara ati: "Ak’Imana yampaye we, nzanye ya mata ya Kinihira". Yavuga atyo, urutare rugakinguka, akinjira akamwonsa, yarangiza agataha urutare rukikinga.
Uwo mukobwa yari aturanye n’umugore w’ingumba. Aza kumenya ko uwo mukobwa afite umwana yahishe mu rutare. Yigira inama yo kujya kumumwiba.
Umunsi umwe, uwo mugore abonye wa mukobwa asubiye ku rutare aramukurikira. Yumva uko wa mukobwa ahamagara umwana we. Bukeye umugore amutangayo, nuko ahamagara umwana yigana nyina, ngo aje ku mwonsa. Umwana yumvise ijwi ritari irya nyina yanga kwitaba. Umugore arataha, amaze kabiri aragaruka, noneho aza avuga nka nyina w’umwana, nuko urutare rurakinguka, arinjira aramufata amujyana iwe, amushyira mu kimuga arapfundikira.
Nyina w’umwana araza no ku rutare arahamagara agira ngo amwonse, asanga urutare rurasamye. Ariko agakeka uwo mugore ati: "Ni we wamutwaye nta wundi". Nuko araboneza ajya mu rugo rwa wa mugore. Ahageze arahamagara ati: "Ak’Imana yampaye we, nzanye ya mata ya Kinihira". Akibivuga, ikimuga kiripfundura umwana akivamo aza ahagaragara. Nuko nyina aramutwara. Wa mugore w’ingumba ntiyari ahari. Atashye asanga umwana bamujyanye. Ajya kumushakira iwabo wa wa mukobwa nyina, arahamusanga. Umugore w’ingumba ajya kurega nyina w’umwana ku bategetsi abeshya ko yamutwariye umwana.
Amaherezo bajya kuburana. Abagabo barabakiza bati: "Nimujye guhagarara mu nkike umwe iy’epfo undi iya ruguru maze muhamagare umwana turebe uwo yitaba". Bombi bamaze guhamagara, umwana aza asanga nyina w’ukuri. abagabo bati: umwana abonye nyina. Nuko uwo mugore w’ingumba ataha yimyiza imoso. Mbese ubwo aba abaye ingumba kabiri.