UMUKOBWA WISHWE NA BENE SE

Kera habayeho umugabo bukeye ashaka abagore babiri, umwe aba inkundwakazi, undi aba intabwa. Bukeye, inkundwakazi ibyara abakobwa bane. Mukeba we abyara umukobwa umwe gusa, bamwita Mukondo. Nyina amurera neza. Amaze kuba inkumi, arasabwa. Mukase n’abakobwa be bamugirira ishyari. Bigira inama yo kuzamwica, bamuziza ko yatanze abandi bakobwa gusabwa.

Bukeye, igihe cyo gushyingira Mukondo kigiye kugera, abandi bakobwa baramubwira bati: ngwino tujye guca imibavu, uzabone niyo uzatahana. Mukondo aremera barajyana. Bageze ku ruzi, abandi bakobwa burira igiti cyari aho ku ruzi. Babwira Mukondo ngo nasigare hasi. Bamaze kugera mu bushorishori baca imibavu; bararangije baramanuka. Babwira Mukondo ngo nawe niyurire ajye guca imibavu. Nuko arurira. Amaze kukigera hejuru, babwira abatwa bari bararitse, batema cya giti kigwa mu ruzi. Umukobwa ararohama, arapfa.

Bene se baritahira. Bageze mu rugo, nyina wa Mukondo arababaza aho asigaye, abandi baramubaza bati: ese shenge, umukobwa w’umutima abe ataragera imuhira. Umwe muri abo bakobwa aramongorera ati: Mukondo yarohamye mu ruzi arapfa. Bibaho.  Igihe cyo gushyingira kiratinda kiragera. Iwabo w’umuhungu barategereza, baraheba. Bukeye bohereza umuntu kujya kubaza uko byagenze. Agezeyo, nyina wa Mukondo amubonye, araturika, ararira avuga ati:

“Igira mu ndaro hariya, urebe imizinge y’inkanda Mukondo yari arariye kuzana; Igira mu ndaro hariya, urebe ubutega, ibitare Mukondo yari arariye kuzana ; Igira mu ndaro hariya, urebe ibiseke Mukondo yari arariye kuzana, ujye no mu rugo rwo mu gikari, urahasanga Gitare na Sine z’inkwano za Mukondo aho ziryamye mu zindi ushorere uzijyane”.

Umugabo ayoberwa ibyo aribyo. Asubira imuhira ababwira uko byagenze. Nabo birabayobera. Noneho boherezayo Sebukwe wa Mukondo. Nawe ageze yo, nyina wa Mukondo, amubwira aririmba, uko yabwiye intumwa ya mbere. Nawe acaho, arataha. Buracya umukwe yigirayo. Nyirabukwe ngo amukubita amaso, amubwira aririmba kwa kundi.

Amaherezo, umukwe amenya ko umukobwa yari yarasabye yapfuye. Abwira Nyirabukwe ati: jyana Gitare, nanjye ndasigarana Sine, izampoze amarira ya Mukondo. Ajyana inka ye arataha.