UMUKOBWA WO MU GISABO

Umugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye, inda ikavamo. Abibonye atyo, ajya kuraguza. Umupfumu ati "ubwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta; ntuzayikoze amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ntazakore amazi; azajye yiyuhagiza amata, yisige amavuta." Umugore aragenda abigenza atyo. Bukeye abyara umukobwa. Umwana arakura aba mwiza, hagati aho ariko nyina arapfa.

Umunsi umwe, umukobwa yicara mu kirambi, afata intango araboha. Se yari yagiye guhiga. Haza abahungu babiri b'inkubaganyi bavuye gushora inka, bati "Uriya mukobwa ko bavuga ko adakora amazi, uwagenda akayamutera tukareba uko bigenda?" Umwe azana amazi mu ruho, akoramo aramutera.

Umukobwa ata intango ajya ku gasozi, agenda avuga ati "Yemwe bahigi bagiye mu Buha bwa ruguru, kera nari umuziramazi, nari mwene Ruringa agahiga i Bugesera." Uko avuga akarigita buhoro buhoro.

Se aho ari mu ishyamba abwira abahigi bari kumwe ati "Nimufate izo mbwa amayombo niyumvire." Umukobwa arongera asubira muri ya magambo. Se ati "Uwo ni umukobwa wanjye!" Baza biruka basanga hasigaye amasunzu, barayakurura arabananira, barikubura barataha.

Hashize igihe, ha handi wa mukobwa yatebereye hamera uruyuzi rweraho igisabo kinini cyane. Wa mukobwa akizamukiramo ariko yigumiramo. Haza abantu bareba icyo gisabo, bajya ibwami, bati "Nyagasani, hariya hari igisabo, nta wundi gikwiye uretse wowe nyir'u Rwanda." Umwami yoherezayo abahutu ngo bajye kureba, bagaruka bavuga nk'aba mbere. Atuma abatutsi, bagaruka bavuga kwa kundi. Yohereza abatwa, baracyitegereza, bagaruka intero ari ya yindi. Abwira abahutu ati "Mugende mugiterure." Bagiteruye kirabananira. Abatutsi na bo bagiteruye kirabananira, abatwa bagiye biba kwa kundi.

Bukeye haza umusore ati "Nyagasani, kiriya gisabo cyananiranye, ngiye nkagiterura wazampa iki?" Umwami ati "Naguha icyo ushaka cyose."

Umuhungu aragenda aragiterura, arakizana, bagishyira munsi y'ikigega, umwami aramugororera birambuye.

Uwo mwami ntiyagiraga umugore; yibaniraga na mushiki we. Bukeye ajya guhiga. Umukobwa ati "Ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo tubohe imitemeli cyo kameneka! Ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo twoze ibyansi cyo kameneka!" Undi ati "Kireke, harimo Rutoke rw'urutunda yaza yakurusha." Ati "Ngwino undushe." Wa mukobwa ava mu gisabo, araza baboha ibyibo aramurusha, bacunda amata aramurusha, bariyuhagira aramurusha, birangiye yisubirira mu gisabo.

Wa mukobwa abwira umwami ati "Muri kiriya gisabo harimo umukobwa mwiza, uzagume aha ngaha, wihishe mu kiraro, nzamuhamagara aze, nagera aha uzagende ugiterure ugihishe, azabura aho yihisha maze umufate umurongore."

Bukeye umwami ajya mu kiraro yikingiranamo. Wa mukobwa aragenda yicara iruhande rw'ikigega, asubira muri ya magambo ahamagara wa mukobwa ngo asohoke mu gisabo, undi na we asubiza kwa kundi, ndetse avamo araza, bafatanya ya mirimo, arongera aramurusha.

Umwami ava mu kiraro, aterura cya gisabo aragihisha. Umukobwa agarutse arakibura, umwami amufata ubwo aramurongora. Barabana, baratunga, baratunganirwa.

Si jye wahera, hahera umugani.