UMUKOBWA W'UMUTIMA N'UW'IGIPFAPFA

Kera habayeho umugabo bukeye ashaka abagore babiri: Nyirankundwakazi na Nyirantabwa. Nyirankundwakazi abyara umwana w’umukobwa, bamwita Nyabwangu. Nyirantabwa nawe abyara undi; bamwita Nyabucurera. Abakobwa bamaze gukura, se abatuma kumuvomera amazi ku mugezi wa Nyanjitavuga. Abakobwa abasezeranya n’ibihembo azabaha. Nyabwangu amusezeranya kuzamubagira impfizi ye Rugaju. Nyabucurera amusezeranya kuzubakira nyina inzu nziza akamukura mu karuri.

Bukeye abana baragenda. Baterera umusozi, bawugeze hagati Nyabwangu araririmba ati:mbe dawe warambwiye uti: ninterera Nzeri na Nzenga, nkamanuka Nzeri na Nzenga, uzampa icyo wansezeranije. Mama niwe uzakamirwa Amagaju; niwe uzakamirwa Imisengo. Barakomeza baragenda. Bageze imbere basanga, aho inkeri zeze. Nyabwangu arazica, arazirya. Umukeri urababwira uti: musanze ndi ku nzira, nta wundi wandiye; none nimunsubiranye. Nyabucurera ati: mukeri w’abandi subirana tugende. Si njye nanjye, uwo ni Nyabwangu ». Nuko umukeri urasubirana, baragenda. Bagera aho umukecuru ahinga, Nyabwangu aramwakira. Arahinga, arahamara. Arangije umukecuru aramubwira ati: «mwa bakobwa mwe ko mumariye akarima, nzajya notera akazuba hehe ? Nimunsubiranyirize akarima mubone kugenda». Nyabucurera arongera ati: «Murima w’abandi subirana tugende. Sijye nanjye, uwo ni Nyabwangu». Umurima urasubirana, baragenda. Bagera ku wundi mukecuru witwa Mugumyabanga, arabacumbikira, arabagaburira, barara aho. Bukeye uwo umukecuru akorera abana uduseke, arababwira ati: mumenye ko turimo ibanga ry’Imana  ntimuzahirahire ngo mudupfundurire mu nzira. Muzatugerane i wanyu tugipfundikiye, ababyeyi banyu nibo bazamenya ikirimo.

Baragenda. Bageze hirya, Nyabwangu aca ku byo umukecuru yababwiye ati: reka dupfundure, turebe icyo twikoreye. Nyabucurera aranga. Nyabwangu arapfundura. Asangamo ibikeri n’imitubu n’imiserebanya, n’ibindi bitinditindi ntazi. Arumirwa, arabime na ati: wa Mukecuru ni umurozi. Hanyuma Abwira mugenzi we ati: pfundura urebe nusanga nawe ari nkibi ufite ubimene. Nyabucurera arongera aramubwira ati: amatsiko yawe niyo azagukoraho. Ati: jyewe nzasohoza ubutumwa uko babidutegetse.

Nuko bakomeza urugendo. Ngo bajye kubona, babona akabindi karagiye ihene, gateretse mu nzira. Nyabwangu agakubita inkoni karahirima, kagera mu kabande. Karongera karazamuka kabategera mu nzira. Kabikaraga  imbere kababuza gutambuka. Barakabaza bati: ko utubuza gutambuka kandi ukaba ubona bwije, uragira ngo turare aha ? Akabindi kabarangira aho gatuye kati: nimugende, hariya hari urugo rukomeye, mucumbike yo ! Hari iwabo w’ako kabindi karimo umuntu ukavugiramo. Uwo muntu yitwaga  Kabindi. Urwo rugo akarubanamo n’undi umuntu wabaga mu nkingi.   Kungamo kati: «nimugera ku irembo, muramutse igikingi cy’irembo cyo hepfo, icyo haruguru cyegereye igicaniro  mukireke». Kati: «mugende nimugera mu muryango, muramutse inkomanizo zo hepfo, mutambuke mwicare mu kirambi».

Nyabucurera akora uko akabindi kababwiye. Nyabwangu aramutsa ibyo akabindi kamubujije. Aho kwicara mu kirambi, ajya ku buriri bw’umushumba araryama. Nyabucurera we yiyicarira mu kirambi. Bwije bene urugo barabazimanira. Babaha amahenehene. Nyabwangu arayanywa. Babaha n’ibyo kurya. Nanone Nyabwangu abirya wenyine. Byose, Nyabucurera arabyanga. Nuko Kabindi wa mushumba w’ihene abwira shebuja wa muntu wo mu nkingi nini kandi yari umwana w’umwami ati: «abashyitsi bariye, mwami wo mu nkingi nini. Abandi ntibariye, mwami wo mu nkingi nini». Umwana w’umwami aramusubiza ati: «utariye umukamire Gitare na Sine. Maze uzimanire abashyitsi, Kabindi Birima nyirubutare». Nuko bamuha amata ya Gitare na Sine ! Nyabucurera arakunda aranywa, aranarya. Nyabwangu uko yakaryamye ku buriri bw’umushumba bwari mu muryango, arara aho; ararana n’umushumba. Nyabucurera yanga kurarana nabo. Nuko uwo mushumba aramuhamagara ati abashiytsi baryamye, mwami wo mu nkingi nini. Abandi ntibaryamye, mwami wo mu nkingi nini. Umwana w’mwami aramusubiza ati utaryamye umusasire umugoma wa Bihogo n’uwa Sine n’uwa Gitare. Maze umorose impuzu, umusasire mu kirambi aryame.

Nijoro ya nkingi ivuga irasaduka. Havamo  umuhungu w’umusore. Yari umwana w’umwami wari warahazimiriye. Nuko uwo musore araza yegera Nyabucurera bararyamana, nuko aramurongora, barabana baratinda babyarana abana babiri: umuhungu n’umukobwa. Hashize igihe, Nyabwangu na Nyabucurera bibuka kujya gusura iwabo. Nyabucurera agenda aherekejwe n’abagaragu b’umugabo we bikoreye amayoga menshi bashoreye  n’ubushyo bw’inka. Nawe mwene se Nyabwangu aza aherekejwe n’umukumbi w ’ihene ushorewe n’abungeri bazo. Bageze imuhira  Nyabucurera amurika amaturo azanye, apfundura na ka gaseke wa mukecuru Mugumyabanga yari yaramuhaye kagipfundikiye. Bagapfunduye kavamo inka n’ibindi bintu byiza by’i bwami. Nuko baramushima kuko yanze kumena ibanga, akaba aribagejejeho uko ryakabaye. Nuko ahinduka inkundwakazi asimbura mukeba we, mu nzu y’ikambere. Nyabwangu nawe atura ihene yazanye. Hanyuma nawe apfundura ka gaseke ke  yari yaranapfunduriye mu nzira kandi yari yarabibujijwe. Asangamo, ibikeri n’ibindi bitindagasani byinshi. Babibonye barumirwa barabimena. Bati: amatsiko yawe yagutoje kumena ibanga dore ishyano yakoze. Nuko bamucumbikira mu nzu yo murugo.

Amaherezo bamaze iminsi barataha, basanga abagabo babo. Nyabwangu akomeza kuba umuja wa mwene se Nyabucurera. Nguko uko abavandimwe bahindutse babigizwe n’imyifatire yabo. Umukobwa w’umutima yamugize nyirabuja wa mwene se. Aba umugore w’umwana w’umwami. Mwene se nawe, wa mukobwa w’igipfapfa ahinduka umugore w’umwungeri w’ihene.