UMUKOBWA W'UMWAMI WAKUNDANYE N'UMUGARAGU WA SE

Kera habayeho umwami, ashaka  umugore babyarana umwana umwe w’umukobwa; bamwita Karuyonga. Umukobwa aba aho. Amaze kuba inkumi, akundana n’umugaragu wa se. Uwo mugaragu abonye ko umukobwa wa shebuja amukunze cyane aramubwira ati: umva ndagukunda, nawe ukankunda; none ngire icyo ngusaba; ariko ntukinyime. Umukobwa ati: ntacyo nakwima ngifite. Umuhungu ati: tujye turarana. Byaratinze umukobwa arasama.  Kuberako iryo ryari ishyano mu gihugu,  imvura iherako icika mu gihugu, amapfa atera mu Rwanda. Umwami ntiyari azi ko umukobwa we yatwaye inda y’indaro. Nuko atangira kugisha inama ati: nimushake ikibuza imvura kugwa. Nimusanga ari umuntu wabiteye, muzamuntungire agatoke; mutange apfe.

Imvura yari yaramizwe n’intare. Kandi kuyibona uwabiteye ariwe wakoze ishyano, yagombaga guhabwa iyo ntare ikamurya. Abagaragu bamaze kumenya ko umukobwa w’umwami yatwaye inda, bati: nta shiti ni we waciye imvura mu gihugu. Ishyano nk’iri ntiryatugwa amahoro. Umwami ati: ndamutanze. Abwira abatwa ati: musibe kumwica; mumohere mu ishyamba maze intare imurye. Abatwa bataramujyana, se aramubaza ati: iyo nda yavuye he? Umukobwa aricecekera. Yaribwiraga ati: nimuvuga, baratwicana. Nuko yemera gupfa wenyine. Umugaragu nawe ati: nimbivuga ni uguta igihe turapfa twembi, tubure intama n’ibyuma. Aricecekera; ariko yiyemeza guherekeza umukobwa go arebe ko yazamukiza. Buracya, umukobwa abatwa baramushorera. Umugaragu arabaherekeza, agira ngo arebe aho bamushyira. Nabo bibwira ko ari shebuja umohereje ngo arebe ko bamuroha koko mu ishyamba, abatwa bamwuriza igiti. Bamusiga mu mashami yacyo barigendera.

Hashize iminsi, umukobwa atangira kujya aririmba ati: ye ntare, ye ntare yo mu ishyamba; ngwino urye Karuyonga, umwana w’umwami waje kwigura imvura ngo igwe mu Rwanda. Amaze kuririmba imvura itangira kugwa. Abantu batangiye kubona imvura iguye bati: Karuyonga yarapfuye. Intare uko bukeye ikaza; ikikubira kuri cya giti. Ikabura uko imugeraho kuko itazi kwurira. Umukobwa yatungwaga n’imbuto z’icyo giti. Hashize iminsi, wa mugaragu wamuteye inda, araza. Azanye ingemu n’intwaro ze. Ageze aho umukobwa ari, arurira aramusanga, bararamukanya, amuha n’ifunguro barasangira.  Hanyuma aramubwira ati: ngaho hamagara intare.

Umukobwa arongera aririmba kwa kundi asanzwe abigira. Intare iraza, ihagarara munsi ya cya giti, ireba hejuru irivuga. Wa  mugaragu aramanuka n’intwaro ze maze arayicakira. Bararwana, wa mugaragu aratinda arayica. Amaze kuyica amanura wa mukobwa amujyana iwe, barabana. Nuko imvura iramenyera, igwa mu gihugu umusubirizo, nuko isangurura u Rwanda. Karuyonga aratinda arabyara, abyara uburiza n’ubuheta. Amaherezo  wa mugaragu ajya ibwami kwirega.  Arababwira  ati: ibyabaye byose ni jye wabiteye. Kandi umukobwa wanyu aracyariho.  Babyumvise bashaka kumwica bati: uradushinyagurira. Umugaragu abibonye  atyo arihungira.

Hashize iminsi wa muntu agaruka  i bwami aravunyisha. Abwira umwami ati: Nyagasani, ubona ko ikinyoma nk’icyo gishoboka? Mpa abantu bajye kunyomoza. Kandi urumva ko byaba kwisemera. Umwami aramubwira ati: Genda umuzane nzakugororere; nutamuzana kandi ntaho uri buncikire. Nuko umugaragu aragenda, aritegura ashaka inzoga z’amaturo; we n’umugore we, n’abana babo bombi barikora n’i Bwami. Umwami abakubise amaso, arishima cyane. Umugaragu aragororerwa. Ndetse ntiyaba akitwa umugaragu. Aba umukwe birahama.

Amaherezo, wa mugaragu umwami amugira umutware w’igice cy’igihugu cye. Agiye  gutanga aba ariwe araga ingoma ye. Aratunga, aratunganirwa, we n’umugore we n’urubyaro rwe.