UMWAMI NA SEMUHANUKA

Semuhanuka yagiye guhakwa. Bukeye abona agasozi kari gateganye n’urugo rw’Umwami, kakabuza abantu kureba ibituruka kure. Semuhanuka araza abwira Umwami ati “Urampe inka y’ingumba maze nzagukurireho kariya gasozi”. Umwami ati Ntuzabishobora”. Undi ati "Nyoroshya; mpa ibyo umpa maze uzirorere”. Umwami amuha inka, Semuhanuka acaho aragenda.

Bimaze kabiri, Semuhanuka aza yakenyeye bya gasurantambara, yitwaje ikibando, yikoreye ingata nini ifashe ku mutwe wose, araza n’i bwami ahasanga abantu benshi. Abwira Umwami ati "Mbwirira aba bantu bamperekeze hariya hari icyo njya kubabwira”. Baragenda. Bageze iruhande rw’umusozi Semuhanuka yikuraho ingata, ayishyira ku musozi arunama ashyiraho umutwe we, abwira abari bamuherekeje ati "Bagabo b’umwami nimunkorere ngende!” Bati” nka nde wundi wikoreye umumusozi!”

Semuhanuka amaguru aba ari yo abangira ingata asubira ibwami, akoma yombi ati "Nyagasani, abagaragu banze ku nkorera, si jye ni abanze kunkorera. ” Bose batererayo utwatsi bati "Semuhanuka ni umusazi, nimumureke yijyanire inka ye. ” Arataha.