UMWANA WAVUGIYE MU NDA YA NYINA

Kera habayeho  umugabo,  bukeye ashaka  umugore babyarana abana benshi, ariko bose ari abahungu gusa. Abana barakura, baranashyingirwa. Bukeye abagore babo bagakunda kujyana kwahira ishinge no guca isaso, bamwe bakajyayo batwite. Nuko bagera aho bahira bakaganira. Bakavuga ukuntu nyirabukwe abanga. Ngo bajye kwumva, bumva umwana wari mu nda y’umwe muri abo umugore aravuze ati: nanjye nzareba icyo umukazana apfa na nyirabukwe! Bamwumvise bagira ngo ni nyirabukwe ubumviriza, bati: noneho ntitumukira. Nuko barahaguruka barataha. Hashize akanya, umugore umwe akanyaruka akabaza undi ati: ntacyo wari wumva kuri ya magambo? Undi ati: ashwi.

Bukeye ba bagore bari batwite barabyara. Umugore nyina w’umwana wavugiraga munda ye, agiye kubyara, abyara umukobwa w’ikiragi. Umwana yibera aho, arakura, aba inkumi, arasabwa, arashyingirwa. Ashyingirirwa rimwe na  muramukazi we. Umugabo we aratahira, arashyingirwa, atunga Kiragi. Nuko abagore baba aho, bukeye bombi baratwita. Bombi bagiye kubyara, bajya kwa se bukwe. Kiragi abyara umuhungu, muramukazi we abyara umukobwa. Nyirabukwe yambura kiragi  umuhungu we, amuha uwabyaye umukobwa; maze umukobwa amuha Kiragi. Kiragi aramwakira, ntiyaburana. Abagore bakomeza kujya batwarira inda icyarimwe. Kiragi akabyara abahungu, muramukazi we akabyara abakobwa, Nyirabukwe akababaguranira. Bamaze kugera mu mbyaro icyenda, kiragi ajyana na muramukazi we gutashya inkwi. Muramukazi we ati: ngiye guca inkoni z’abahungu banjye. Kiragi nawe ati: have nanjye njye guca inkoni z’abatsindirano (abakobwa) banjye. Nuko muramukazi we yumvise Kiragi avuze, abura aho akwirwa. Kiragi ntiyongera kugira irindi jambo avuga. Abagore barataha, bageze imuhira muramukazi we abwira nyirabukwe ati: yewe iryo wakoze ridukozeho. Arongera ati: burya kiragi aravuga. Navuze ngo  reka njye guca inkoni z’abahungu banjye, ngizentya numva nawe aratoboye ati: reka nanjye njye guca inkoni z’abatsindirano banjye. Nyirabukwe ati: urabeshye ikindi ma! Ati: Kiragi avuga avuga iki! Igihe yabereye aho aravuga, tumwambura abana be ntavuge, aje kuvuga ubu? Nuko Kiragi akomeza kwibera aho ari ikiragi. Umunsi umwe, igihe Kiragi aryamanye n’umugabo we, aramuhamagara. Umugabo agira ngo ni umurozi umuhamagara, arabyuka ajya hanze, ashaka umuhamagaye, aramubura. Agaruka mu nzu aracana. Kiragi  arongera aramuhamagara. Aramubwira ati: mbese ubyukijwe n’iki? Umugabo ati: nari nayobewe uwumpamagara uwo ari we. Kiragi ati: oroshya nkubwire. Kiragi ati: kandi icyo ngusaba ukimpe. Umugabo ati: nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha, ndakakubura. Kiragi ati: maze uzasabe ibitoke byo kwenga urwagwa, nanjye  nshake amamera yo kwenga amarwa. Maze nitumara kubona inzoga, uzatumize abavandimwe, nzababwira ijambo rindi ku mutima. Ati: kandi kuva ubu ntuzongere kumvugisha. Nzongera kuvuga ku munsi wo kuvuga irindi ku mutima. Nuko umugore adaha amasaka mu kigega arasya, umugabo nawe ajya gusaba ibitoke, arabitara. Benga inzoga nyinshi. Zimaze gushya, umugabo atumira umuryango we wose. Baranywa, barabyina, reka sinakubwira. Bagiye kumva bumva Kiragi nawe ateye imbyino. Nyirabukwe akubitwa n’inkuba arahaguruka ajya kwihisha mu nzu.

Nuko Kiragi  arahaguruka ati: nimuhorane Imana mwa bagabo mwe, ndasaba ijambo. Sebukwe ati: byonyine kugira ngo numve ijambo ryawe aho nakabereye! Ati: bataraguha ijambo nguhaye inka. Nuko kiragi ati: nabaye aho na muramukazi wanjye, tugatwarana inda icyarimwe, akabyara abakobwa, nkabyara abahungu; maze mabukwe akanyambura abahungu banjye akabaha muramukazi wanjye, nanjye akampa abakobwa be. Ati: agahinda nagize nuko yabanyatse bose, ubona n’iyo ampa abahungu babiri, abandi akabaha muramukazi  wanjye. Ati: kera ndi mu nda ya mama, yajyanye n’abandi kwahira, bavuga ko nyirabukwe abanga, ndabumva; nza kuvugira munda ya mama nti: emwe najye nzarebe icyo umukazana apfa na Nyirabukwe. Ati: ndabeshya se nyirakanaka, abaza uwo bari kumwe? Umugore ati: nibyo koko yavugiye munda ya nyina tumwumva. Nuko sebukwe arakebuka, ashaka aho umugore we ari ngo yiregure, aramuheba. Ati: niba ari no muri iriya nzu, natayisohokamo ndayimutwikiramo. Umugore, ubwoba buramutaha, arasohoka.

Amaherezo, sebukwe wa Kiragi aramubwira ati: mwana wanjye warareze n’uriya nawe ararera. Ntawahiye nta n’uwavunitse. None nibaguhe abahungu bawe hamwe n’abakobwa wareze; bose ubajyane, bose babe abawe. Ati: ririya nshyano muramukazi wawe najyane na nyina, bajye kohoha, bazapfe urwo bapfuye. Baragenda bombi, bapfa bohoha.