UMWANA W’INGAYI

Mu Rwanda hose banga umwana urya agaya igaburo bamuhaye. Kenshi na kenshi n’ibyo arya abirya abitamo amarira, kuko babimuhana inkoni. Kandi n'ubwo yarya byinshi bwa he, ntajya ashyira uturaso ku mubiri! Iyo abonye abandi bana barya, abagirira ishyari, akeka ko ari bo batuma ahabwa ibyo yita bike.

Hakubereyeho umwana, iyo ngeso yo kugaya iza kumwokama. Bukeye nyina agira atya arapfa. Muka se uwo yamugaburiraga nk'uko nyina yamugaburiraga, akabigaya. Muka se agaherako akabimushikuza, akanamukubita inkonji mu mutwe. Umwana akaboroga, akirukira hanze yomongana, bya biryo yagayaga abandi bana bakabyirira. Se w’uwo mwana na we ntabyiteho, kuko yari azi neza ko ari intashoboka.

Haciye iminsi, umwana ahinduka ingegera, asigara atunzwe no kwiba ibyo arya mu mazu ya rubanda. Umusatsi umuhirimbiriraho, inzara z’intoki n’izamano zirashokonkora, ubwo amavunja mwarika wese.

Abandi bana bamubona mu bihuru aho abunze yihishe bakamukwena, bati “Nguwo maguru y’urubabara, ya rubaburabirenge, iyo ajya kuba rubebe yangana na rubanda.” Ngicyo igisingizo cy’umwana w’ingayi, watoye ingeso mbi y’ubusambo.