UMUKOBWA W'UMWAMI AZIRA GUSUZUGURA BAGENZI BE


Kera habayeho umwami akagira umukobwa witwaga Nyabami. Yaraturanye n’umugabo wabyaye abakobwa babiri: Bamunenge na Barikame. Abakobwa bamaze gukura, bajyana kwahira. Nyabami apfunyika impengeri kuko yari umwana wumwami. Bagenzi be na bo bapfunyika imboga. Baraboneza bajya kwahira. Bageze aho bahira, barahira baragwiza, barahambira barikorera barataha.
Nuko bageze iruhande rw’umugezi, baratura bararya. Bahamagara Nyabami ngo aze basangire, aranga, arya wenyine. Barangije kurya, baroga. Nyabami akaba yambaye inigi. Azikuramo, azifasha ku nkombe ajya kwiyuhagira. Bamaze kwiyuhagira baragenda. Bageze mu nzira Nyabami yibuka ko yibagiriwe inigi ze iruhande rw’umugezi. Abwira Bamunenge ngo amuherekeze. Undi ati: herekezwa na twaduhengeri wariye wenyine, ukatwima. Nyabami agenda wenyine. Ageze aho yataye inigi ze, arazibura. Abona igisimba; arakibaza ati: mbe sogokuru, nta nigi zanjye wabonye? Kiramubwira kiti: ngwino nziguhe. Nyabami araza. Igisimba kimushyira mu ruhago, kiramujyana.
Kigera ahari  abantu babagara, kirababwira kiti: nimumpe ku mpamba  yanyu, mbabyinire uturimburimbu. Bati: tubyinire, turaguha. Gikubita ku ruhago. Nyabami ati: Nari narajyanye na Bamunenge. igihe dusoromye dusamuruye, Nsanga Marumba irarumbaraye. Niba ari sewabo nimwiyumvire aho. Muzamenye ko Nyabami yaguye kure. Umukecuru wari muri ba bandi babagara yumvise iryo jwi ririmba, abwira igisimba ati: subiramo ako kabyino. Igisimba kirongera gikomanga ku ruhago. Umukecuru amaze kumva, arakibwira ati: nsigira urwo ruhago, maze ujye kumvomera amazi ku mugezi. Nugaruka uraza nguhe ibyo urya. Ati: ngiyo na Nyakabwana ijye kukwereka aho umugezi uri. Umukecuru agiha urutete ati: dore ikivomesho maze unyaruke dore nshyize inkono ku ziko idashirira; nta mazi nsigaranye. Igisimba kimaze gutirimuka, umukecuru akura Nyabami mu ruhago aramuhisha. Rwa ruhago arwuzuzamo amabuye aratwikira.
Mu nzira igisimba kigenda kibaza Nyakabwana kiti: tunyaruke sha. Nyakabwana iti: amaguru narayameze, waba ari wowe unanirwa. Bigeze ku mugezi, igisimba kiravoma. Ni ukuvomesha urutete nyine.  Bimaze kukiyobera kigaruka kwa wa mukecuru nta mazi. Nyamukecuru ati: dore uruhago rwawe wigendere. Ibyo kurya nta n’ibihari. Dore inkono yashiririye. Nagutumye amazi ndategereza ndaheba. Igisimba kiti: ikivomesho cyananiye. Umukecuru ati: iby’abatesi sinabimenya rwakunaniye rute kandi arirwo nsanzwe mvomesha. Ati: Genda mvira aha, igisimba kiranduruka. Nyakabwana isigara iseka, iti: tumukenyeje rushorera!
Igisimba kigeze ku musozi wirengeye, gihamagara abana bacyo kiti: muracane uwa rugi, muracane uwa rugi, mbazaniye inyama. Ubwo kibwiraga ko Nyabami akiri mu ruhago.  Kigeze imuhira kiti: bana banjye ndabahahiye. Gipfunduye uruhago gisanga ari amabuye arimo. Abana uko bakagikanuriye n’amerwe menshi, babonye ari amabuye kizanye bati: ay’ubusa, inyama ntituzirara. Nuko baracyahuka barakirya.
Naho Nyabami amaze kumenyera kwa mukecuru no kuvuga uko byamugendekeye, umukecuru amusubiza iwabo. Umwami se wa Nyabami aramugororera. Nyamukecuru asiga abwiye Nyabami ati: ntuzongere kunena bagenzi bawe. Iyo musangira impengeri, baba baraguherekeje gushaka inigi zawe. Kuba waragiye wenyine nibyo byatumye igisimba kigukengera kikagutwara.