GASHIRABAKE

Habayeho umugabo Gashirabake, acirira imbwa maze ayita Mutiwampongo; umugore we na we ati "Nebonye ikibwana cyiza, ndashaka kugicirira, ati Ngwino tujyane ujye kugicirira"; baragenda barakizana. Umugore aramubwira, ati "Wise imbwa yawe Mutiwampongo, iyanjye ndayita Nyabarongo".

Bukeye, umugabo ajya ibwami guhakwa, asiga abwiye umugore we ngo azajye agaburira imbwa, ariko abanze iye Mutiwampongo, ngo natayibanza izabyanga. Umugabo aragenda ajya guhakwa. Umugore agiye kugaburira imbwa, abanza iye; agaburira Mutiwampongo irabyanga; arongera abigira atyo, imbwa nanone irabyanga. Imbwa ibonye ko inzara igiye kuyica, iraboneza ikurikira shebuja ijya kumuregera. Igeze ku rugo rwa mbere isanga abana barya inyama, irazibaka irazirya; bayikubita ikibando, ijya ku irembo itangira kurira iririmba iti

"Ubonye Nyabarongo iririye ku mubiri wanjye, naho Mutiwampongo ndiriye ku rugendo, nimfa ninkira nsanganire data, nsanganire data Gashirabake kavugiyeho imvura yagwa nagashobero".

Irakomeza iragenda, igera ku rugo rwa kabiri, isanga abana barya ibijumba, irabibaka irabirya, irangije iragenda igeze ku irembo iririmba kwa kundi. Ikomeza urugendo, iza kugera aho abahinzi bahinga, ijya kwinukiriza ku mpamba zabo, ishaka uwaba yapfunyitse inyama, ibona aho ziri, iraziterura iriruka; abahinzi bayirukaho, imbwa ikabasubirana inyuma ibamokera iti

"Ubonye Nyabarongo iririye ku mubiri wanjye, naho Mutiwampongo ndiriye ku rugendo, nimfa ninkira nsanganire data, nsanganire data Gashiraboke kavugiyeho imvura yagwa nagashubero".

Bumvise ibyo imbwa ivuga, barayihorera. Imbwa iragenda igera ibwami, isanga abana barya inyama, irazibaka, bayitera ibuye, ijya ku irembo, igenda iririmba ya ndirimbo yayo y'amaganya.

Iragenda no haruguru y'urugo, ibona shebuja, yiruka imusanga maze iramusimbukira, iramurigata, shebuja amenya ko hari ikintu kiyibabaje. Gashirabake abwira umwami ati "Nyagasani, dore iyi mbwa yanjye nari nashinze umugore waniye, none dore insanze hono, ndakeka ko iwanjye hatari amahoro".

Umwami ati "Nibayibagire intama"; barayitekera barayiha irarya. Nuko Gashirabake asezera ku mwami ajya kureba ibyo mu rugo rwe. Umwami aramubwira ati "Jya mu gikari urahasanga abakobwa uhitemo umukobwa ushaka; ujye no mu rugo, urahasanga ibimasa, uhitemo kimwe ukijyane".

Gashirabake aragenda asanga abakobwa mu gikari ahitamo, areba n'ikimasa, acaho arataha. Ageze iwe ku irembo, atarinjira mu nzu, abwira umugore we, ati "Fata inkoni yawe n'ikintu cyitwa icyawe cyose, maze umvire mu rugo, ujyane n'imbwa yawe, simbashaka mu rugo rwaniye".

Nuko umugore ahambira utwangushye, n'imbwa ye, ataha iwabo. Umugabo we amusenda amujijije inabi yagiriye imbwa, yibwira ko itazi kwirengera.

Gashirabake amaze kwirukana umugore, arongora umukobwa yahawe n'umwami barabana, barabyarana, baratunga baratunganirwa.

Si jye wahera hahera umugani.