NZIKURINDA NA NZIKWIBA

Habayeho abagabo babiri, umwe akamenya kwiba, undi akamenya kurinda. Umunsi umwe, banywa inzoga baza guhiga. Nzikwiba ati: "Ufite inka yawe Gitare; nzayiba kandi tuzayisangira." Undi ati: "Nzi kurinda, ntabwo tuzayisangira." Nzikwiba aza nimugoroba batabizi, maze yiyicarira mu mfuruka. Nzikurinda abwira umugore we ati: "Mpa intebe nicare hano mu muryango, Nzikwiba atantwarira inka."

Umugore amaze guhisha, ahereza umugabo we amazi yo gukaraba aragabura amuha n'inzoga mu gacuma. Nzikurinda amaze gukaraba, Nzikwiba na we arakaraba barasangira. (Ni ibyo mu mwijima wawe!... Nzikurinda ntiyamenya ko asangira na Nzikwiba) Babimaze umugore yongera umugabo we ariko atangara, ati: "Ko umugabo wanjye ataryaga atya, yabaye iki ?" Nzikwiba abonye ko atagishoboye kwiba Gitare arataha.

Bukeye aragaruka, biba kwa kundi; abigira gatatu, ariko muri ako gatatu kose basangira inzoga n' ibiryo. Ku munsi wa kane, Nzikwiba nanone yiyicarira mu mfuruka, umugore ajya kwiryamira, Nzikurinda na we yicara mu muryango. Ariko kuko yari amaze gatatu ataryama; ibitotsi biramutwara; Nzikwiba yumvise umugore atangiye kugona, ajya ku buriri atwara inkanda ye, arayitwikira, maze aza mu muryango yigana ijwi ry' umugore wa Nzikurinda : "Igire ku buriri, jye ndaba ndi ahangaha cya gikenya kitadutwarira inka." Nzikurinda akigera ku buriri arasinzira. Nzikwiba yicaza inkanda ku ntebe, inka ayikubita inkoni, arayishorera, ayigejeje iwe ayikubita intorezo arayibaga.

Nzikurinda amaze gukanguka ajya kurora, ageze mu muryango, akorakora inkanda agira ngo ni umugore we, aramuhamagara ati: "Wa mugore we si wowe wambwiye ngo mbe ngiye ku buriri, ngo nawe uraba uri ahangaha ?" Umugore yitabira ku buriri, ati: "Ashwi da !... nabikubwiriye hehe?" Nzikurinda ati: "Cya cyago Nzikwiba cyayitwaye!"

Mu gitondo Nzikwiba ashyira inyama mu nkangara n' inzoga mu gicuma, abihereza umukobwa we aramubwira ngo nagera kwa Nzikurinda abaramutse, agende atereke mu nzu, maze yiyizire. Umwana aragenda no kwa Nzikurinda ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Nta muramuko badutwariye inka." Umukobwa atereka inkangara mu nzu aritahira.

Nzikurinda bucya ajya gushaka inka ye. Ageze kwa Nzikwiba, ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Yego" Ati: "Ese muzi ko batwaye ya nka yanjye?" Nzikwiba ati: "Igira hino umbarire uko bayitwaye!" Amuhereza intebe aricara, amuha inzoga mu gicuma, abwira umugore ngo nashyushye basamure, bajye gushaka iyo nka yibwe. Babaha amazi, barakaraba bararya. Barangije Nzikwiba ati: "Izi nyama turiye ni iza ya nka yawe Gitare dusangiye; nari nakubwiye ko nzayitwara kandi tukazayisangira!" Nzikurinda arumirwa. Nzikwiba na Nzikurinda baranywana, baratura baratuza.

Nuko Nzikwiba yigisha Nzikurinda kwiba. Nzikurinda abwira Nzikwiba ati: "Uranyigishe kwiba." Nzikwiba ati: "Uraze." Ati: "Ariko nzajya ntwara umusaya." Baragenda biba ikimasa, barakirya. Nzikurinda akura umusaya awuha Nzikwiba. Bukeye bajya kwiba mu rugo bari bahishijemo inzoga y'ubuki. Nzikwiba yurira inzu, yurira afite intara, naho Nzikurinda ajya ku rusenge n'umuheha muremure, aratobora ahereza Nzikwiba baranywa, bamaze guhaga barabyina. Umwe ati: "Zahiye, zahiye !" Undi ati: "Zahiye !” Bene urugo babumvise baratabaza bati: "Batwibye !" Bageze hanze, Nzikwiba ajugunya intara, biruka bayigana bagira ngo ni umujura ubacitse. Intara ihorera igana epfo, bayihurizaho amacumu n' ibibando. Nzikwiba na Nzikurinda biba ibyo bashoboye n'inzoga, barikorera baragenda.

Hashize iminsi itatu, barongera bajya kwiba ikimasa. Nanone Nzikwiba akukana umusaya wacyo. Bakomeza kwiba, bigera igihe Nzikurinda abwira Nzikwiba ati: "Maze kumenya kwiba sinzongera kugukurira umusaya." Nzikwiba ati: "Koko munywanyi wanjye umaze kumenya kwiba ? Ahaaa!.. ngaho daweya urawureke !"

Bukeye bajya kwiba mu rugo bahishijemo inzoga. Baterura ikibindi, bagitereka mu kirambi, baranywa maze berabyina, ngo "Zahiye! zahiye!.." Bene urugo baza kurora. Nzikwiba aba yashinze ku irembo, Nzikurinda bamuta muri yombi, baramuboha, baramukubita, biracika.

Mu gitondo Nzikwiba aba yahageze ati: "Mwaramutseho aba hano?" Bati: "Nta kuramuka n' abajura!" Bati: "Ariko twafashe umwe, dore n'aho twamuboheye, jya kureba." Ahageze Nzikwiba akubita urushyi Nzikurinda, amwongeza urundi, ati: "Reka nkubohe wo gapfa we!" Naho ubwo aramubohora, avuga ngo ntibazi kuboha. Arangije arigendera. Nzikurinda na we asesera mu rugo, arabacika, bahurira mu rugo rwa Nzikwiba! Abandi bagiye kureba, basanga umujura yagiye. Nzikwiba ati: "Ntubonye ukuntu ngukijije?" Nzikurinda ati: "Ni koko munywanyi wanjye, nzajya ngukurira umusaya."

Barongera bajya kwiba, ikimasa, Nzikurinda amukurira umusaya. Bukeye bajya kwiba ibishyimbo by' inkorere mu murima ku manywa. Bari bajyanye ikirago kinini, babihambiramo. Abababonye bati: "Nimuture mwa bisambo mwe!" Nzikwiba na Nzikurinda baranga. Umusore umwe aranyaruka akubita umwe urushyi, yongera urundi. Nzikwiba ati: "Muradukubise kandi twikoreye!" Abandi bati: "Nimuture." Bati: "Duture ibintu by'umwami ?" Barabakubita, bageze aho bacinya hasi. Bagiye guhambura, basanga ibishyimbo byahindutse umwana w'uruhinja wapfuye, barumirwa!. Nzikwiba ati: "Ngaho rero! Nababwiye ko twikoreye ubwome bw'umwami; ngaho nimubitegeke cyangwa tubajyane ibwami." Babaha inyana ebyiri, bati: "Nuko izo ni inshyi mwakubiswe. Bati: "Nimuze tujye ibwami turanze." Babongeza inka ebyiri, bati: "Izo ni uko twabaturishije." Bati: "Oya, turanze nimuze tugende." Baraboneza n'ibwami.

Bageze ibwami, batura ikirago, Nzikwiba akoma yombi ati: "Gahorane Imana n'ingoma Nyagasani. Twari twikoreye ubwome bw'umwami, duhura na Rwasangabo n'abantu be, baraduturisha, tubanza kwanga, baradukubita; none Nyagasani wabatubariza icyatumye bahubanganya ubwome bw' umwami." Umwami arababwira ati: "Icyatumye mutinyuka guhungabanya ubwome bw' umwami ni iki ?" Bati: "Ni wowe wadutegeka Nyagasani." Ati: "Ni ukubohwa kandi mugatanga inka enye."

Barababoha, batanga na za nka uko ari enye, zisanga izindi enye, zose ziba umunani. Nzikwiba na Nzikurinda barongora inka uko ari umunani. Bageze imuhira rwa ruhinja ruhinduka ibishyimbo barabihura. Inka na zo barazigabanya, umwe ajyana enye undi enye. Nzikwiba abwira Nzikurinda ati: "Munywanyi wanjye, sinakubwiye nti inka yawe nzayitwara kandi tuyisangire!"

Si jye wahera hahera umugani.