RUTEGAMINSI RWA TEGERA

Habayeho umugabo akitwa Rutegaminsi. Yari umutindi, agatungwa n'inyamaswa zaguye mu mitego yabaga yateze.

Bukeye, Rutegaminsi ajya gutega ; ageze mu ishyamba, aratega, maze haza gufatwa impongo. Impongo iramubwira iti "Rutegaminsi rwa Tegera, wantegura ntundye ko nanjye nzagutegurira nkakwishyura iyo neza!" Nuko Rutegaminsi arayitegurira iragenda.

Haciye umwanya, umutego ugwamo igitagangurirwa ; kimubonye kiramubwira kiti "Rutegaminsi rwa Tegera, wantegura ko nanjye nzagutegurira!" Aragitegurira kiragenda. Hagwamo ifuku; na yo iramubwira iti "Rutegaminsi rwa Tegera, uko umugabo ateze ko ari ko ategurirwa, wantegurira irya none, nkazakwitura iyo neza?" Arayitegurira iragenda.

Haza kugwamo imbeba, na yo imubwira kwa kundi, arayireka iragenda. Hagwamo inyaga n'isazi, bimubwira uko ibindi byamubwiye, na byo arabireka biragenda. Hagwamo noneho umuyaga n'inkuba, bigenda kwa kundi yagenjereje ibindi, biragenda. Hagwamo inzoka bigenda bityo.

Byose bihetuye kugwa mu mutego kandi ari ko abitegurira, bukeye atega imana. Imana igwa mu mutego yari yateze. Imana iramubwira iti "Rutegaminsi rwa Tegera, uko umugabo ateze ko ari ko ategurirwa, wanteguriye, n'iki?" Arayitegurira iragenda. Imana igiye kumugororera iramubwira iti "Umukobwa muzahurira mu nzira uzamurongore umutunge, kandi ijambo azakubwira uzaryemere." Imana ibwira umukobwa iti "Umunsi wahukanye akaza kugucyura, uzatahe." Uwo mukobwa yitwaga Nyiramana.

Rutegaminsi rwa Tegera aragenda, maze ageze mu nzira ahahurira n'umukobwa mwiza cyane, amujyana iwe aramurongora. Mu gitondo ngo ajye kubona, abona inka nyinshi n'ibintu byinshi cyane; asanga yabaye umukire cyane.

Hashize iminsi, Rutegaminsi ajyana n'abagaragu be kureba inka ze zari zagishe. Mu nzira, abona urugo rwiza ; abaza abagaragu be ati "Hariya ni kwa nde?" Bati "Ni mu kabira k'Aboshya". Atwarwa n'ubwiza bw'urwo rugo, araboneza ajya yo. Ahageze ahasanga abakobwa batagira uko basa, baramuyora bati "Ntaho ujya; urarara aha ngaha!" Rutegaminsi aranga. Yanze, abakobwa bati "Mbese ubwo ni ugukunda gutaha gusa, ngo urasanga wa mugore wawe ufite umurizo?!" Bati "Kandi iyo ajya kuvuga umutsima aheza abagaragu, akawuvugisha umurizo!" We ntiyari abizi. Abakobwa ntibamubeshyaga; ni ko yabigenzaga. Rutegaminsi ahamara kabiri, bukeye ataha iwe, asanga umugore yarabimenye, bamuzimuriye. Rutegaminsi araceceka, n'umugore ntiyakoma.

Bumaze kugoroba, umugore ajya kuvuga umutsima. Umugabo we aza yomboka, ararunguruka, abona umugore we avugisha umurizo, kandi koko yaheje abagaragu be. Amaze kumubona yisubirira hanze. Bagiye kurya, umugabo yanga kurya ; ni bwo abwiye umugore ati "Ibyo bavuze nabyiboneye!" Ati "Sinarya ibyavugishijwe umurizo." Umugore aramubwira ati "Uranteye!"

Mu gitondo, Rutegaminsi asanga ibintu byose byamutse n'umugore we yigendeye, arumirwa! Umugore we yari yagiye mu kuzimu, umugabo arabimenya. Nuko Rutegaminsi aragenda, yicara ku nzira, ararira, arananguka. Inyaga irahamusanga iramubaza iti "Ese urarizwa n'iki, Rutegaminsi?" Ayitekerereza uko bwamugendeye.

Nuko inyaga iramubwira iti "Ndagucukurira umwobo munini maze uwujyemo." Inyaga irawucukura; umaze kuzura, Rutegaminsi ajyamo agera mu kuzimu. Ahageze, abona undi mwobo muremure cyane, arareba asanga hari urugo rutagira uko rusa! Abuze uko yahigeza, igitagangurirwa kiraza kiti "Rutegaminsi reka nkwiture ineza wangiriye!" Kirambura ubudodo abumanukiraho, agera yo. Urwo rugo rwari urwa sebukwe, ni na ho umugore we yari yahukaniye.

Kwa sebukwe bagiye kubona babona Rutegaminsi arahingutse. Bibaza uko yahageze, birabayobera. Rutegaminsi amaze gutuza, abwira sebukwe ati "Nje gucyura umugore wanjye." Sebukwe ati "Niba ushaka kujyana umukobwa wanjye, uramujyana ubanje kunkorera umurimo nkutuma ; naho rero nukunanira ntabwo uzamujyana !" Bamuha indaro mu gikari ajya kuryama.

Bukeye sebukwe aramubwira ati "Ino ducana imyase y'amabuye; fata iyi ntorezo dore nayityajije, maze ugende unyasirize urutare ruri hariya, unzanire inkwi kandi uzihambirize inzoka. Rutegaminsi yenda intorezo, aragenda. Ageze iruhande rw'urutare biramuyobera. Nuko inkuba iramugoboka, irarwasa irarurangiza. Inzoka na yo iraza yihambiriza imyase y'inkwi. Rutegaminsi ashyira ku mutwe arikorera aragenda. Ageze kwa sebukwe, atura hasi buhoro, inzoka icaho irigendera. Babibonye barumirwa!

Sebukwe arongera abwira Rutegaminsi ati "Genda uhinge ririya shyamba ryose, nurangiza utongore maze hasigare intabire yonyine." Iryo shyamba ryari rinini cyane rimaze umusozi. Aragenda. Ageze mu ishyamba, inkuba iragaruka irakubita, irambika ibiti byose hasi, irahingagura iraharangiza. Umuyaga na wo uraza ujyana ibiti byose n'ibyatsi ubijugunya kure ; maze hasigara intabire itagira uko isa! Kwa sebukwe babibonye barumirwa nanone, bati "Uriya muntu amaherezo natwe ni ukurimbura!" Bati "Nagende ni we mushobozi!"

Bamushakira inzoga y'ubuki bashyiramo uburozi. Imbeba yari yabibonye iramubwira iti "Uramenye inzoga y'ubuki baguha ntuyinywe ; irimo uburozi bwo kukwica." Bayimuhaye aranga ati "Sinywa inzoga y'ubuki." Birabababaza kuko atayinyoye ngo apfe. Bamwigira ubundi bwenge. Bumaze kwira baramubwira bati "Genda uryame mu ndaro yawe, ariko ntukinge turagukingira." Aragenda araryama, bakingira inyuma. Imbeba iraza ibwira Rutegaminsi iti "Bavuze ko bari bugutwikire mu nzu, maze ariko simfite uko ngira!" Muri ako kanya inyaga iraza, iti "Ngiye gucukura umwobo, maze uwujyemo."

Ifuku na yo iba yahageze, birafatanya biracukura bihinguka ku musozi wo hakurya yaho. Mu gicuku, baraza, inzu barayikongeza. Rutegaminsi yicokeza mu mwobo, akira atyo. Bugiye gucya, akavura karagwa; gahise, Rutegaminsi araza ashyira ikirago mu itongo arasasa araryama! Kwa sebukwe babyutse  basanga indaro yahiye, bati "Mbe Rutegaminsi, iyi nzu yatwitswe na nde?"  Ati "Simbizi, nanjye numvise igurumana!" Bati "Bite se ko utahiriyemo ?" Ati "Nashyaga ndora he? Mugira ngo ndi igicucu!?"

Sebukwe ntiyashirwa ; ni bwo abwiye abagaragu ati "Abakobwa banjye ni benshi, kandi bose barasa; nzamuhisha umugore we, ndebe ko amukura mu bandi." Isazi ibyumvise, iraza ibwira Rutegaminsi iti "Icecekere nzabikurangiriza; nibazana abakobwa ngo uhitemo uwawe, uzarebe uwo nzagwa mu gahanga akihungura, ni we uzaba ari umugore wawe."

Bukeye bati "Rutegaminsi ngwino ukure umugore wawe hagati ya bariya bakobwa." Abakobwa bageze hanze, isazi iraza igwa mu gahanga k'umugore we; Rutegaminsi ati "Uwanjye ni uriya wihunguye isazi ku gahanga."

Baramubwira bati "Hogi genda ujye iwawe, ejo umugore wawe na we azaza." Baramuherekeza, bamusezeraho basubira imuhira. Amaze gutirimuka, igitagangurirwa kirambura urudodo, arurira, ataha iwe. Nijoro araryama; yicuye asanga umugore we yaje aherekejwe n'abagaragu, yumva n'inka zabira. Nuko Imana imusubiza ibintu bye byose, yongera gukira bitambutse uko yari ameze mbere.