MAPYISI

Mapyisi akira akarengwa.

Habayeho umugabo akitwa Mapyisi. Mapyisi yibera aho, yiha kurengwa nabi, ngo arakize!

Bukeye abandi batangira guhinga ibishyimbo, abona baratera hirya no hino. Wa munyagwa utagira akagore ntagire n'akana, ati "Nta byanjye! Ati hirya no hino ni intabire!" Mapyisi arakugendera ahubuza udushyimbo twari mu kamuga, aradutoranya; uko atoranya, igishyimbo cy'umutuku kirivugisha kiti "Mapyisi uguweho!" Mapyisi aza kucyumva; n'umujinya mwinshi aragiterura agicinya hasi mu rwondo, ati "Nanze ko aka kantu kantega iminsi!"

Rutuku rw'igishyimbo iti "Uko wambonye ntumbanje mu nkono, umuriro ungeze igati ni ko uzaruha. Inzara izaguturumbanya ku musozi wibaze niba warigeze kubaho; uziyuha akuya, nurambirwa utumbaraze ku musozi, abagenda bagucuze ibyo wambaye, bagira ngo dore uyu munyagwa wapfuye nabi!" Igishyimbo Rutuku kiti "Uzibonera nongere mbikubwire uzibonera!" Mapyisi aricecekera, ageze aho ati "Ceceka wa gashyimbo we, wimbwira ubusa". Rutuku iti "Ndi agashyimbo, ariko wowe uzahinduka agahu!" Aho bigeze birekera aho gutongana.

Mapyisi yicwa n'inzara

Mapyisi akomeza gutoranya ibishyimbo; bukeye yenda isuka n'imbuto ajya mu murima, arahinga, aratera ngo ageze hagati inzara imubuza hirya no hino; ati "Nteke imbuto isigaye?" Ati "Reka ntere, nibyera nzabone ikizantunga". Arakomeza aratera agera igihe azamura isuka ikamunanira; arihangana intabire arayirangiza, maze arataha, ariko amara yandara!

Ageze imuhira ati "Njye guteka utubore tw'ibishyimbo narobanuye". Arebye aho yari yatubitse, asanga cya Rutuku cyadutwaye, ati "Yebaba... Zirandiye! ati "Igisigaye ni ukwiyahura". Nuko yenda umushumi yizirika mu ijosi ariyahura.

Nuko ubuhuha butangira kuvuga, ingunzu ziramurabukwa ziraza zikuraho umwanda. Mu kanya cya kinyagwa cy'igishyimbo kirahatunguka kiti "Emera upfe uzize ubwenge buke bwawe. Genda upfuye nabi urakanyagwa! Upfuye uvuza ubuhuha mu kabuno!"

Nuko Mapyisi apfa atagira ugira ati Mpore!

Si iye wahera hahera umugani.