URURIMI RWOSHYWA N’URUNDI

Rimwe umunsi w’ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he ! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n’amahirwe menshi. Ariko se wagira ngo urwo rugwiro rwarashojwe? Byabara kariharya.

Ikije guhungabanya icyo kiganiro ituze kije kuba iki? Reka wiyumvire. Henga imbeba bubeba igire itya….iti: “tururururuuuu…” ibace hagati yanduruke. Batangira kuyiha urw’amenyo, bariyamirira cyane karahava., baraseka, barakwenkwenura, sinakubwira! Aho bazanzamukiye, umugore ati: “Iriya mbeba nahoze nyibona mu iriya mfuruka y’epfo. Umugabo ati : “Oya, imbeba iturutse mu mfuruka ya ruguru ni ho nahoze nyirora isereganya.”

Umugore ati “Rwose iturutse hariya hepfo! ” Umugabo ati : “Oya rwose waroye nabi iturutse haruguru.” Umugore ati: “Ubundi ndakuzi nta cyo ujya wemera, wakwemeye ko nayibonye neza!” Umugabo ati: “N’ubundi ni uko abagore mwabaye mujya impaka za ngo turwane!!!” Undi ati: “Aho wenda ni ibyawe wavaho uhakana ko mvuga ukuri ngo ni ay’abagore ” Umugabo ati: “Ndakuzi” Umugore ati: “Ndakuzi ari jye!” Si bwo umwe azirimukiwe! Si bwo undi afashe ubushungu! Si bwo bashunguranye ubwo!!! Ye ngaho, ye nguko, ruri hasi ruri hejuru! Umwe ati: “Urushyi nturuzira.” Undi ati” Ngiyo inkoni, umva umugeri, umva igipfunsi…” Nuko barakomeza baragundagurana, amaherezo baza gukizwa na mbuga.

Kuva uwo mugoroba barasirika, ntihagira uwongera kuvugisha undi. Burira buracya, bakirakaranyije, burongera burira.

Bukeye umunsi w’ubunani uragera. Noneho umugabo iby’abagabo, agerageza kurura umugore we. Aratangira aramubwira ati: “Niko nyirana… ko urora umwaka mushya watangiye, tukaba tutari dukwiye kuwutangirana uburakari, twakwirengagije ibyo twagiranye ejo tukabyihanganira, maze umwaka tukawutangira neza! “Umugore ati: “Rwose nanjye ni ko mbyifuza. ” Nuko baraseka, bifurizanya umwaka mushya muhire, mbese biba nk’aho ntacyo bigeze bakorerana kibi.

Baranywa, bararya, bishimira umunsi w’ubunani. Hashize umwanya umugore arahimbarwa, abwira umugabo we ati :’ Erega n’ubundi twari twapfuye ubusa., wowe se ko nakubwiraga ko imbeba iturutse hariya ukanga kubyemera !’ Umugabo ati : “Ibyo byo kabishywe ntabyemeye, si ho yari yaturutse, yari iturutse mu mfuruka ya ruguru !! ” Umugore ati : “Waroye nabi ” Umugabo ati : “Waroye nabi ari wowe.!” Umugore ati:”Nta cyo ujya wemera ndakuzi.! ” Umugabo ati: “Wowe wavutse nta cyo wemera!” Umugore ati: “Urasubiye kandi?”

Ubwo ga nanone intambara iba irarose! Baremveka, barwana inkundura! Icyo gihe uwabakijije ngo ni Ntiburakibara! Jye sinari mpari, nari nigiriye i Bugibwa kwidagadura na Bunani.