URWANGANO RW'INJANGWE N'IMBEBA

Injangwe n'imbeba byaruzuraga, bikaganira, bigakina, bigasangira akabisi n'agahiye. Imbeba igasigara ku rugo, injangwe ikajya guhiga. Imbeba yacukuraga umwobo mu miganda y'inzu; ariko injangwe ntimenye impamvu mugenzi wayo acukura uwo mwobo.

Umunsi umwe bijya inama, byiyemeza kwiba ikimasa. Birakunyarukira nijoro, bizana imfizi kabombo, iruta imvubu ubunini. Birabaga, birangije, injangwe irarya irahaga, ariko isigaza inyama nyinshi cyane, naho imbeba iguguna amagufwa imisaya irashya. Imbeba iti "Nyabuna ntiwampaho intongo nkumva uko iyo mfizi yari imeze?" Injangwe irayihakanira. Inyama zisigaye irazikeba, izishyiraho umunyu, izitereka mu nkangara, irazipfuka, maze iziranzika munsi y'urusenge, isubira guhiga.

Injangwe imaze kugenda, imbeba irurira, itobora inkangara, irengera kuri za nyama irazirya, imaze gutuna, izisigaye itunda ijyana muri wa mwobo wayo. Injangwe ihigutse iti "Ngiye kwirebera akanyama ndarira." Igeze munsi y'urusenge isanga inkangara irayihamagara. Ipfunduye ikubitwa n'inkuba, isanga nta n'intongo n'imwe irangwamo. Irabukwa imbeba irayivudukana. Imbeba ishyitsamo, yicoka muri wa mwobo wayo, ikira ityo.

Injangwe yifata ku munwa imanjiriwe. Itangira kuvuma imbeba, irayibwira iti "Kuva ubu tubaye inzigo; imbeba zizajya ziribwa n'injangwe aho bihuriye hose."