UTABUSYA ABWITA UBUMERA

Iyi mvugo bayikoresha iyo babonye umuntu wese umara gushira impumu akiyibagiza amagorwa azahutsemo, ahubwo agatsikamiza agahato abo bahoze bayasangiye; ni bwo bavuga bati: “Koko utabusya abwita ubumera!” Wakomotse kuri Karake ka Rugara w’i Bumbogo bwa Huro (ubu ni mu Karere ka Rulindo); ahasaga umwaka wa 1600.

Guhera ku ngoma za kera kugeza kuri Kigeri Rwabugiri, habagaho abanyamuhango b’umuganura, bagatura i Bumbogo; ndetse bakaba ari na bo batware babwo bwose. Inteko yabo yari ku musozi witwa Huro. Bukeye umutsobe Nyamwasa wari umugenga w’abasyi icyo gihe, asaba umukobwa wo mu ngabo za Mibambwe Gisanura yise “Abambogo b’umuganura”. Abakobwa babo ni bo basyaga umutsima w’umuganura nyine. Uwo mukobwa yitwaga Karake, akaba mwene Rugara w’Umusegenge. Agasyana n’abandi bakobwa b’urungano. 

Ni na ho Nyamwasa yamuboneye aramushima aramusaba. Amaze kumurongora, Karake aranezerwa, kuko noneho aho gusya agiye kujya ahagarikira abasyi. Ahimbazwa n’ubutwarekazi; abakobwa baje gusya akabahagarikirana urutoto, abisyigingiza yitotomba ngo barizenutsa, ntibasyana umwete.

Abo bakobwa babyirukanye bakamubwira bamwenyura, bati: “Mbese ntuzi ko uburo bukomera?” Karake akabasubizanya izenezene, ati: “Ubu na bwo ni uburo si ubumera?”(ntiburuhije). Abakobwa bagatinya kumuseka ngo bitabakorera ishyano; bagasekera mu bipfunsi. Biba aho bityo. Bukeye Karake yubura ingeso yo gusinda. Nyamwasa yaza agasanganirwa n’umugono, agasanga umugore yasinziriye, uburiri ari ibirutsi gusa. Karake si ugusinda arasayisha! Bituma umugabo amwanga aramuzinukwa, aramusenda asubira iwabo. Rubanda bari bazi ubukundwakare bwe baratangara.

Hashize iminsi, igihe cy’umuganura w’ibwami kiragera. Bakoranya Abambogo b’umuganura bose ngo baze gusya kwa Nyamwasa. Ubwo Rugara se wa Karake yari afite umugore w’umukecuru, kandi nta n’umukobwa wundi afite wo kumucungura. Biramushobera ati: “Ibi mbigenze nte, ko nta wundi mwana mfite; kandi ko kohereza Karake kwa Nyamwasa ngo asyane n’abo yahoze ahagarikiye byamutera ipfunwe ribi?” Abandi b’amacuti ye bati: “Nutamwohereza bizakugwa nabi!”Abuze uko abikika apfa kumwoheraza ajya mu basyi, ati: “Jya gusya uburo bw’ibwami nta kundi twabikika!”

Karake arashoberwa, ariko aremera, apfa kugenda; agenda aseta inzira ibirenge. Ageze kwa Nyamwasa abakobwa baranzika barasya, Karake abajyamo afata urusyo rwe. Agize ngo arapfukama biramutonda. Agize ngo arasya biramunanira, kuko yari amaze guhuga hashize igihe kinini ari mu mukiro. Noneho ba bakobwa baramwubahuka baramuseka baramukwena, mbese baramukwenura bamuhinyura; bati: “Erega nyabusa shikama usye vuba, dore ubwo si uburo ni ubumera!” Bamucyurira ko igihe yakinaga n’umurengwe, yari yarirengagije ko gusya uburo ari impingane.

Nuko mu mataha, abakobwa batahana Karake bamuhinyura, ijambo riba gikwira i Bumbogo risakara u Rwanda riba umugani. Bawinjiza mu yindi yigisha kudakora iki cyangwa kiriya. Kuva ubwo rero umuntu wese 
umaze gushira impumu, akirengagiza amagorwa azahutsemo, ntacire abo bari bayasangiye akari urutega, bakamuciraho uwo mugani bagira bati: “Utabusya abwita ubumera!” Baba bamugereranya na Karake wirengagije ko gusya uburo ari impingane.