UMUKOBWA W'UMWAMI WABENZE ABASORE AKARONGORWA N'UMUSAZA

Kera habayeho umwami abyara umwana w’umukobwa, akaba mwiza cyane. Umwana baramurera arakura, aba inkumi. Amaze kuba inkumi, bakaza kumusaba akanga, ngo azasanga umusore udafite inkovu ku mubiri.

Bukeye, umusaza araguhagurukira, ajya ibwami, agezeyo afata igihe, acumbika ibwami. Nuko aza kubwira umukobwa w’umwami ati: mwana wa njye niba ushaka umugisha, enda iyi nkono n’iki kibabi cy’itabi, ugende ucyumutse, utekere itabi maze unshyirireho igishirira unzanire. Umukobwa aribwira ati: sinakwibuza umugisha wizanye. Aragenda atekera itabi aramuzanira aramuhereza, umusaza amufata ukuboko. Umukobwa arasimbuka aramwiyaka. Umusaza aramubwira ati: mpereza itabi, Bwiza budashira, Bibero by’inyange, Mubiri wariboye, uwakurongora na we yaramuka ari mwiza. Umukobwa akaza yegera iruhande rw’umusaza, umusaza yajya kumufata, umukobwa akamwitaza, umusaza nawe agasubira muri ya magambo ye. Umusaza uko yamubwiraga ngo namuhe itabi, ni ko yagendeshaga umugongo yegera inzu yari acumbitsemo ibwami, umukobwa uko yakamukurikiye ashaka kumuhereza inkono y’itabi, agera mu nzu y’umusaza atabizi. Umukobwa ngo agera mu nzu, umusaza aramufata. Umukobwa  na we ugikurikiranye kugira umugisha, ajyana inkono y’itabi ku buriri umusaza aramusumira, aramurongora. Mu gitondo umusaza abyuka yavuyemo umusore utagira uko asa, nta nkovu n’imwe ku mu biri we. Umusaza akira atyo, umukobwa nawe abonye uwo musore adafite inkovu, uko yabyifuzaga ati: nasiga ibi nansanga ibihe?

Amaherezo umukobwa agira umugisha atyo, arabyara, aratunga aratunganirwa.