Yabaye Kaburabuza

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'ikirushya muri byose, aburabuza abo bari kumwe; ni bwo bagira bati "Yabaye kaburabuza!" Wakomotse kuri Sentashya ya Rugema mu Bwanacyambwe (Kigali) ahagana mu mwaka w'i 1700.

Uwo mugabo bahimbye Kaburabuza, yabayeho ku ngoma ebyiri zikurikirana; iya Cyilima Rujugira, n'iya Kigeli Ndabarasa. Iryo zina rya Kaburabuza si irye rya kibyeyi, ni irihimbano; irye bwite yari Sentashya ya Rugema iwabo hakaba i Karama ka Kigali cya Mwendo. Igihe kimwe rero u Rwanda rwigeze kunesha u Bugesera, bumaze kuneshwa hasigarayo Abanyarwanda bake bo kubuyobora. Ubwo bwagabaniraga n'u Burundi kuri Ruvubu. Abanyarwanda bamaze kwikubura, Abarundi babwendaho igice kinini cyane, bageza ku rugabano ruriho ubu ngubu. Haciyeho iminsi mike u Bugesera bumaze gutsindwa, Ndabarasa arima; abugabira Sentashya ya Rugema.

Nuko Sentashya uwo ajya mu Bugesera arabuyobora; ararundisha, ararabukirwa; inka bamurundiye n'izo bamurabukiye azihera abanyabugesera. Abantu bo mu Bwanacyambwe babonye ko Sentashya agabanye u Bugesera bihutira kumukeza. Bageze i Bugesera, basanga inka zose yabonye ziragiwe n'abantu b'aho, izindi yarazibagabiye, bapfa gukutiriza bamugumaho. Haciyeho iminsi, mwene wabo wa Sentashya witwa Muhozi aramubaza ati "Ko ndeba ibintu byawe byose warabihaye Abanyabugesera, nka rubanda rw'iwacu rwaje kugukeza ruzamera rute!" Sentashya aramwumvira, arumirwa! Ageze aho aramubwira, ati "Nguhaye kujya tujyana mu biraro by'inka zanjye kureba uko bazifashe." Buracya, bombi barashogoshera bajya mu mashyo y'inka kugenzura abazifashe neza. Ariko Sentashya we, icyamugenzaga si ukureba uko inka zifashwe ahubwo ni ukwiyenza ku Banyabugesera kugira ngo abone urwaho rwo kubanyaga ashobore kugabira Abanyabwanacyambwe b'iyo avuka.

Nuko batangira urugendo bajya mu biraro. Batungutse ku kiraro cya mbere, umushumba amurika inka basanga zifashwe neza. Sentashya abuze urwaho rwo kumunyaga atara impamvu, yitoreza ubusa, yisindikiza ku nka zidakemuye ubusenzi n'izidakannye amatwi n'inyana z'inshuke zirishana na za nyina. Umushumba amusobanurira impamvu. Sentashya azibuzemo urwaho rw'ikinyago aramwitegereza n'impuzu ahagatiye, atera hejuru, ati "Ntukampagatirire impuzu mu nka; ngo iyo mbwa! atiNa ko zivemo!" Ubwo uwo aba aranyazwe; hagabana uw'iwabo mu Bwanacyambwe.

Bakomeza urugendo, Sentashya na Muhozi batungutse ku wundi mushumba, na we aramurika basanga ari nziza. Sentashya abuze uko amugira amushora mu bibazo by'akaburabuzo nk'ibya wawundi wa mbere, ageze aho aramutumbira, asanga akenyeye impuzu. Na we aramubwira, ati "Ntuzangarurire impuzu mu nka!" Na we aranyagwa; hagabana uw'i Bwanacyambwe. Aho barahava; batunguka ku bundi bushyo. Noneho Sentashya abona umushumba we yaracitse ino; aryenderaho yiyenza, ati "Sinshaka icyo kino gicitse mu nka zanjye". Umushumba anyagwa atyo; hagabana umunyabwanacyambwe.

Nuko akomeza kubiyenzaho anyaga Abanyabugesera agabira Abanyabwanacyambwe, basigara ari bo bategeka u Bugesera n'inka zabwo. Ni bwo rero Abanyabugesera bamwambuye izina rye rya Sentashya, bamuhimba irya Kaburabuza rirahama, kuko yababurabuje bose abataraho impamvu zo kubanyaga agira ngo agabire bene wabo bari bamwatamiriye ku byo yagabanye bakabivukamo amata y'impundu.

Kuba kaburabuza = Kuba ikirushya.