Yabitaye i Burenga

Uyu mugani bawuca, iyo babujije umuntu gukora iki n'iki agahinyura inama bamugiriye, ni ho bagira bati "Ibyo twamugiriyemo inama yabitaye i Burenga (yabyanze)." Wakomotse kuri Ndungutse wari wigize umwami mu rwimo rwa Musinga; mu 1910 - 1912.

Mibambwe Rutarindwa bamaze kumutsinda ku Rucunshu, habayeho amakubitirane menshi mu

Rwanda; bamwe bayoboka Musinga, abandi baramugandira. Bamaze kwica Karara na

Baryinyonza bene Rwabugili, igihugu gicika umugongo bavuga ko bene Rwabugili bamazwe na

Kabare na mushiki we Kanjogera. Bigisakabaka Kabare yungamo atera Muhigirwa wa Rwabugili watwaraga Nyaruguru n'u Buyenzi, na we aramwica. Muhigirwa, amaze gupfa, umugabo Rwamanywa w'i Buliza (Kigali) wari umugaragu wa Muhigirwa agandisha u Buliza, bwari bwaragabanywe n'umugore witwa Nyamashaza, murumuna wa Kanjogera nyina wa Musinga. Ubwo Abaliza bica Nyamashaza, bashorewe na Rwamanywa. Bahorera Muhigirwa.

Ubuyenzi na bwo bugandishwa na Rubindo rwa Rusine w' Umuhebyi wari umugaragu wa Muhigirwa. Bamubwiye kujya kuyoboka ngo ahakwe na Kanjogera, arabasubiza ati "Aho guhakwa n'umugore namwinjira."

Nuko muri iryo hizana ryo hirya no hino, i Burenga haduka undi mugabo Ndungutse; yiyita mwene Rutalindwa, avuga ko ari we ukwiye kuba umwami w'u Rwanda. Bukeye yisungwa n'umutwa Basebya n'abagaragu be b'impunyu. Ubwo Basebya yagiye kuyoboka kwa Ndungutse kuko icyo gihugu cy'u Rukiga cyari cyamuyobatse bamwita umwami wa Rwabugili. Bavuga ko Musinga atari umwami, bakavuga ko ingoma yayibiwe na nyirarume Kabare. Basebya amaze kuyoboka Ndungutse na Rukara umutware w' Abarashi aza kumuyoboka.

Rukara na Basebya ngo bajyana Ndungutse hirya ahiherereye, bati "Oya kwigira umwami wiyita umwuzukuru wa Rwabugili, reka dukomeze tugande twononere Kabare; ahubwo tuzapfane ariko utiyise umwami!" Rukara na Basebya bamaze gutaha, Ndungutse abaza abajyanama be yitaga Abiru, ati "Ndi iki?" Bati "Uri Umwami wa Rwabugili!" ati "Abantu bambwira ko ntari umwami baravuga ukuri?" Abandi, bati "Abo ni abagome!"

Nuko Ndungutse ntiyongera kubana na Rukara na Basebya; umwe aganda ukwe, undi ukwe, batanishwa n'uko babujije Ndungutse kwiyita umwami. Bamaze gutandukana, iz'ibwami zitera Ndungutse na Basebya na Rukara. Bafatwa n'Abadage na Rwubusisi barabica. Ndungutse we yaguye mu itsimbaniro, na ho bagenzi, be bishwe nyuma.

Kuva ubwo rero uwo mugani wamamara mu Rwanda uturutse kuri Ndungutse, Rukara na Basebya babuzaga kwiyita umwami yagera iwe i Burenga akabyanga, hanyuma akabizira. Ni cyo gituma iyo bagiriye umuntu inama akayanga, bavuga bati "Yabitaye i Burenga!"

Guta ibintu i Burenga = Kubyanga.